Phoenix Assurance yahindiwe MUA, yizeza abayigana kubaha serivisi zinoze.

Ikigo cy’ubwishingizi gituwe gikorera mu Rwanda kw’izina rya Phoenix cyahindutse Mauritius Union Assurance (MUA), maze abakiriya bakigana bizezwa guhabwa serivisi nziza kandi zihuse kuko hazakoreshwa ikoranabuhanga  ubundi bidasanzwe bimenyerewe mu bigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda.    

abayobozi ba MUA hamwe guverineri wungirije wa bank nkuru y'u Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki 9 Ukwakira mu muhango wo kumurika izina rishya wabereye muri Kigali Serena Hotel  witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi ba MUA, abakiliya n’abandi.

 Iyi MUA yasimbuye Phoenix yari isanzwe ifite imigabane ingana na 85% muri Phoenix Assurance, ndetse zombi zimaze imyaka irenga ine zikaba zarakoranaga.

Umuyobozi wa MUA mu Rwanda, Gaudens Kanamugire, yavuze ngo ‘Kuba umuntu yakoraga mu izina rye ntibyatumaga tumenyekana neza. Ibyo umwe akoze byiza, ntago byitirirwa undi cyangwa ngo tubishyire hamwe.’

umuyobozi wa MUA mu Rwanda,Gaudens Kanamugire

Uyu muyobozi akomeza avuga ko MUA igiye kuzana impinduka zirimo “ikoranabuhanga mu gutanga ubwishingizi, aho abantu bazashobora kubugura kuri internet, kuri telefoni, aho waba uri hose utagombye kujya mu biro.”

Iri koranabuhanga kandi ngo rizifashishwa no mu kwishyurwa ku bwishingizi MUA itanga burimo; ubw’ingendo, ubw’ibinyabiziga, ubw’inkongi z’umuriro, ndetse ni bindi byinshi bigiye bitandukanye.

 Yakomeje asobanura ko bitabagaho ati” ni agashya tugiye kugeza ku banyarwanda ko guhindura isura y’ubwishingizi mu Rwanda.”

Mu bihugu byose Phoenix Assurance ikorera, izahita ihindurirwa izina nkuko byavuzwe n’umuyobozi w’ w’inama y’ubutegetsi ya MUA, Bertrand Casteres

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya MUA, Bertrand Casteres

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Monique Nsanzabaganwa, mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yagize ati ‘Kuzana uburambe, ikoranabuhanga na serivisi nshya biturutse mu bandi bafite ubuzobere mu yandi masoko nka MUA, tubibonamo inyungu. Bituma urwego rw’ubwishingizi mu Rwanda rurushaho gukora neza.’

Guverineri wungirije wa Bank nkur y'u Rwanda Dr.Monique NSANZABAGANWA

BNR ivuga ko urwego rw’ubwishinzi mu Rwanda rubumbatiye 1,7% by’umusaruro w’igihugu gusa, ukaba ari mucye, ukwiye kwiyongera.

Phoenix Assurance yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, ihafite abakiliya basaga ibihumbi 24.

MUA isanzwe izobereye gutanga serivisi z’ubwishingizi. Yatangiye kuzitangira mu birwa bya Maurice mu 1948, igenda yagura imipaka, ubu ikorera mu bihugu bitandukanye harimo  Kenya, Uganda Tanzaniya, ibirwa bya Seychelles n’u Rwanda, ihafite abakiliya basaga ibihumbi 600.

NSABIMANA FRANCOIS 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *