Umuryango Hopethiopia|Rwanda wateguye umukino ngoramubiri mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.
Umuryango Hopethiopia|Rwanda mu rwego rwo guharika ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge ku rubyiruko rwavuye iwawa ndetse n'abandi baturage batuye umurenge wa Gahanga, wateguye umukino ngororamubiri wahuje abagera 100. .
Nyuma y'irushanwa abitabiriye bagiriwe inama n'abayobozi batandukanye b'umurenge wa Gahanga uburyo bakwirinda ibiyobyabwenge baharanira kugera kw'iterambere rirambye.
.
Abitabiriye iri siganwa bagaragazaga umurava wo kwegukana itsinzi buri wese ku giti cye.
Nyuma y’irushanywa abaje ku myanya ya mbere bahawe ibihembo birimo imidali, ibikombe ndetse n’amafaranga.
Hamaze gutangwa ibihembo abitabiriye isiganywa bagejejweho ubutumwa bwo gukumira no kurwanya ibiyobwenge.
Uwavuze mu izina rya Police mu murenge wa Gahanga yabwiye abitabiriye irushanwa ko ibiyobyabwenge atari urumogi gusa, ahubwo ko ari ikintu cyose umuntu akoresha haba kwitera inshinge cyangwa kunywa maze kigahindura imikorere y’umubiri kuburyo bimugiraho ingaruka zo gukora icyaha.
Akomeza avuga ko abantu badakwiye kuba imbata z’ibiyobyabwenge hakurikijwe ibinyoma bikwirakwizwa na bamwe bavuga ko bizatuma ubuzima bwabo bumera neza ndetse bakagira n’imbaraga hamwe no gutsinda mu mashuri.
Ati “mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge kuko uwabikoresheje ntacyo abasha kwikorera haba ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange.”
Asoza yibukije urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu Ati “nta rubyiruko biragoye ko igihugu cyagera kw’iterambere rirambye bityo rubyiruko mukwiye kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera kugira ngo muzavemo abayobozi beza b’igihugu cyacu.”
Yves, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gahanga yabwiye urubyiruko rwitabiriye iri siganwa ko kizira gukoresha ibiyobyabwenge kuko bitari mu ndangagaciro zikwiye kuranga umunyaryarwanda.
Yasoje asaba urubyiruko kuba ijisho ry’inzego zitandukanye zishinzwe ku rwanya ibiyobyabwenge hagamijwe gusigasira ubuzima bw’abenegihugu.
Umuryango Hopethiopia| Rwndamu ukorera mu karere ka Kicukiro umurenge wa Gahanga kuva mu mwaka wa 2011 umaze kwakira urubyiruko rusaga 260 bamwe muri aba bamaze kwiteza imbere.
abaje ku myanya ya mbere bahembwe ibihembo bitandukanye.