Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Bugesera basengera muri ADEPR baratabaza inzego zose kugirengo Rev. Rwigema Donatien yishyuzwe amafaranga yari yatanzwe ari ayo gusanira Nziyumvira Canisius akaba yarayatwaye.

ADEPR ku rwego rw’igihugu muratabazwa kugirengo muhatire Rev Rwigema kuzana amafaranga agera kuri miliyoni ebyeri yavuye mu maparuwase 13 ,agamije kubakira Nziyumvira Canisius nk’umwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi,kandi akaba n’umukiristu w’itorero ADEPR ,akarusho akaba yaranayihaye ikibanza yutsemo. 

Nziyumvira yandikiye aba bayobozi abasaba ko bamurenganura[photo edited]

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baratabaza CNLG kugirengo ihatire Rev Rwigema gutanga ibisobanuro ku nkunga, yari yakusanijwe hagamijwe kubakira Nziyumvira Canisius  utagira kirengera kubera ko abana be bose uko ari icumi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi irasaba Ibuka ku rwego rw’igihugu gukorera ubuvugizi Nziyumvira Canisius kubera inkunga yari yagenwe ikaza kuburirwa irengero ikaba ikekwaho Rev Rwigema uyobora ADEPR ku rwego rw’Akarere ka Bugesera.

Byatangiye biganirwaho hagati mu itorero rya ADEPR kubera ko amafaranga yateranijwe n’Abakiristu  bayo bagamije gufasha mwe se Nziyumvira Canisius wugarijwe n’ikibazo cy’icumbi rye ryenda kumugwaho.

Ikindi kivugwa kuri Rev Rwigema ni umushinga wa RW 323 ADEPR-Kayenzi ufashwa na compassion.Ubu amakuru twakuye mu rwego rwo hejuru ni uko uyu mushinga wahagaritswe amezi atatu udakora kugirengo usuzumwe neza. Amafaranga y’uyu mushinga yaje guteza ikibazo hagati ya Rev Rwigema n’umucunganutungo wawo,kugeza ubwo amutoteje nawe akabigeza kuri ADEPR ahereye ku rwego rw’Ururembo ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Rev.Rwigema ngo yaje kubwira uwo mucungamutungo ko  azamwirukana n’umugabo we,ndetse na nyina ababare  kandi  atakiriho. Uwo mucungamutungo ngo yagize ihahamuka mu gihe cy’amasaha atatu , bitewe n’iryo hohoterwa kuko nyina atakiriho  ajyanwa mu bitaro bya ADEPR-Nyamata ahabwa imiti y’ibanze.Ubu akaba arwariye mu rugo iwe yitabwaho n’umuryango we.

Nyirabayazana muri iki kibazo cyo gutoteza umucungamutungo w’uyu mushinga ngo ni Pasiteri Baganineza Emile, uyobora  paruwasi ya Nyamata aho uwo mushinga ukorera. Rev Rwigema mu kiganiro twagiranye yantangarije ko igikorwa cyo kubakira Nziyumvira kizakorwa uyu mwaka. Amakuru mfitiye kopi yabereye mu nama ku rwego rw’Akarere muri ADEPR Bugesera  Rev Rwigema yabajijwe ayo mafaranga arayabura,ahamagaza umucungamutungo kugirengo yemeze ko ahari aramuhakanira.

Icyaje gukurikiraho ni uburyo bamubwiye ko hakwiye gushyirwaho komisiyo yo kugenzura niba inzu ya Nziyumvira izubakwa cyangw aitazubakwa kabyanga. Bamwe mu bapasiteri basaba Rev Rwigema kuzana ayo mafaranga tuganira badutangarije ko mu nama bamubajije ayo abitse akabura umubare,bamubaza ayo yakoresheje akabura umubare,bamubaza banki yayabitsemo nayo ntayigaragaze. Umwe mubari munama ya ADEPR ku rwego rw’igihugu tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa ,ariko yantangarije ko Rev Rwigema agiye guhamagazwa ku rwego rw’igihugu kugirengo asobanure ibyayo mafaranga yo gusanira Nziyumvira,yakomeje antangariza ko ayo mafaranga ntakindi akwiye gukoreshwa uretse kubakira Nziyumvira. Birasaba ko habaho guhuza impande zombi kuri iki kibazo ,haba kuruvugwaho kunyereza inkunga yagenewe Nziyumvira nurwishyuza kumusanira.

Nziyumvira Canisius ni incike yiciwe umuryango muri jenoside yakorewe abatutsi 1994,arashaje akwiye ubutabazi bwo hejuru kuko Rev Rwigema yakingiwe ikibaba nuyobora ururembwo rw’intara y’iburasirazuba bituma  abayamubazaga bakangwa bababwira ko bazirukanwa.

Ibi ni ibisigisigi by’ingama yahirimye muri ADEPR,kuko niyo yariye ituro irenzaho n’icyacumi. Nziyumvira tuganira yatubwiraga ko kuva itangazamakuru ryamugeraho hatangiye kuza bamwe mu bapasiteri bamubwira ko bazamusanira abandi bakamubaza niba hari ibikoresho byatangiye kuhagera akababwira ko ntabyo arabona. Ibuka na CNLG namwe murarebwa n’iki kibazo amazi atararenga inkombe.

NSENGUMUREMYI Ephrem 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *