Abakirisitu ba ADEPR Bugesera barasaba umuyobozi wabo Rev Rwigema gusanira Nziyumvira Canisius inzu itaramugwaho

Rev Rwigema nabo bafatanya kuyoborana ADEPR mu karere ka Bugesera bakomeje kutumvikana kubera kumwishyuza amafaranga yo gusanira Nziyumvira,mu gihe we akomeje kuvuga ko azamusanira.

Nziyumvira ufite inkoni Rwigema yambaye Lunette[photo/ edited]

Imvura irarimbanyije inzu ya Nziyumvira ishobora kumugwaho isegonda ku isegonda.

 Uruhururikane rw,amagambo ava ku nkunga yatanzwe n,Abakirisitu bo muri ADEPR mu karere ka Bugesera rukomeje guteza urwikekwe,kubera amafaranga batanze kugirengo basanire Nziyumvira hakaba hashize umwaka ntakirakorwa.

Inzu ya Nziyumvira ishobora kumugwaho kubera gusaza[photo/ingenzi]

Ubwo twasuraga Nziyumvira yadutangarizaga ko yatereranywe mu buryo bukabije.

Aha yerekanaga urukundo yagiriwe n’Abakiristu bagenzi be bo mu itorero rya ADEPR ,kubera ko bamurebye ububabare afite bwo kuba yariciwe umuryango muri jenoside yakorewe abatutsi  bakamugenera inkunga yo kumusanira inzu ye ,ariko kugeza n’ubu bikaba bitarakorwa.

Umuyobozi wa ADEPR mu karere ka Bugesera Rev Rwigema tuganira yatubwiragako nta minsi ishira Nziyumvira adasaniwe.Ubu twamubajije aho gusanira Nziyumvira bigeze ,adutangariza ko   bizaba bikorwa.

 

Uyu munsi ubwo twasuraga Nziyumvira twasanze yanyagiwe kuko inzu ye amabati yashaje ,akaba ava ntaho yikinga kugirango yugame.

Abayobozi ba ADEPR ku rwego rw,igihugu nibo bahanzwe amaso,ubu rero biravugwa ko nihongera kwibukwa jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25,umwe mubayirokotse atubakiwe kandi hari inkunga yagenewe bizaba bibabaje,kuko ntakumufata mu mugongo,ahubwo bizaba ari ukumuhahamura

Abagiraneza nimutabare murenganure Nziyumvira kuko yarenganye,niba habaho gusenga kuki ishengesho ritagera kuwo bireba kugira ngo Nziyumvira afatwe mu mugongo muri iki Cyunamo.

Uko iminsi ishira inkunga yagenewe Nziyumvira irakomeza kuzanamo ibibazo kuko Rev. Rwigema avuga ko bayimwishyuza kandi ntayo arabona.

Aha rero niho bamubariza aho yayashyize , ayo yakoresheje cyangwa ayo asigaje. Imana nibe hafi itabare Nziyumvira asanirwe inzu ye.

Nsabimana francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *