Abigaga ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe bahejejwe mu gihirahiro n’ubuyobozi bwayo.
Kaminuza ya Gitwe ISPG abanyeshuri bayigagamo ubuganga bayishinja ko yabatesheje umwanya kandi yo yari yarahawe amabwiriza ko nituzuza ibisabwa izafungwa,ariko ikabibahisha kugeza ifunzwe.
Ikibazo cya za Kaminuza zagiye zisabwa gukosora ibikosamye cyararangiye,ariko ISPG iranangira kugeza amashami amwe y’ubuvuzi afunzwe burundu. Abanyeshuri bigaga muri ISPG baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bagitangarije ko bahejejwe mu gihirahiro n’ubuyobozi bwaho bigaga ,kubera ko aho gukemura ikibazo ngo bafungurirwe bagiye guhangana na HEC.
Abanyeshuri bo bagasanga bakwiye kurenganurwa ISPG yo ikazakurikiranwa ukwayo kuko yanze kubahiriza inshingano yasabwaga . Kuba rero bamwe mubigaga ubuganga muri ISPG barahawe izindi Kaminuza,abandi ntibazahabwe kandi biganaga nabyo byateye ikibazo bituma dukurikirana ,ngo tumenye impamvu.
Twagerageje gushaka bamwe muri abo bireba cyane abanyeshuri kugirengo tuganire. Umwe yagize ati”Twatangiye kwiyandikisha hari amakuru yavugaga ko ISPG izafungwa,ariko ubuyobozi bwayo bukatubwira ko ibyo bitabaho . Nibwo muri Mutarama 2019 ashami y’ubuganga (Medicine and Surgery) n’irya Laboratwari (Medical Laboratory Technology) i Gitwe yahagaritswe na Minisiteri y’Uburezi nyuma y’aho ishuri rinaniriwe kuzuza ibyo ryari ryasabwe ngo amasomo atangwe neza.
Amafaranga yishyuwe kugeza ubu ntibarayasubiza ababuze izindi Kaminuza bigamo.Umunyeshuri umwe mubahagaritswe yagize ati”Nyiri ISPG Urayeneza Gerard yashinje uyobora HEC kumutera igihombo ,kongeraho kumwandagaza imbera y’Abadepite komisiyo ishinzwe Uburezi.Amashami twavuze haruguru amaze gufungwa nibwo habaye inama yahuje HEC n’abanyeshuri bo mu mashami yahagaritswe i Gitwe, bemeza ko abanyeshuri bazafashwa kubona andi mashuri yo kwigamo.
Hemejwe ko abanyeshuri bigaga mu Ishami ry’Ubuganga bakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuko ariho hatangirwa aya amasomo gusa; abakurikirana ibijyanye na Laboratwari bemererwa gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), INES Ruhengeri, Kibogora Polytechnic na Catholic University of Rwanda.
Abanyeshuri 376 nibo bigaga mu ishami ry’ubuganga i Gitwe. Bose bagombaga gushakirwa imyanya muri Kaminuza y’u Rwanda kuko nta rindi shuri ribyigisha mu Rwanda.Mu gihe Kaminuza y’u Rwanda igishaka uko izakira abo banyeshuri hari n’ibikoresho bigishakishwa,ariko ikazanareba uko batsinze amasomo ayo batsinzwe bakayasubiramo.
Imyiteguro yo kwakira abanyeshuri bahagaritswe muri ISPG igeze kure kuko hararebwa abalimu,ibitaro bazimenyererezamo n’ibindi. Abanyeshuri bigaga ubuganga i Gitwe banyujijwe mu nzira igoye niriya Kaminuza kuko itigeze ibandika mu rugaga na rumwe,bityo kwakirwa mu zindi Kaminuza bikabagora.
Umunyeshuri wiga ubuganga yandikwa mu rugaga akanahabwa nimero,ariko abenshi bahagaritswe Gitwe ntabwo banditse ,kubona aho baziga bikazabagora cyangwa bagatangira bundi bushya.Twabajije ababishinzwe batubwira ko impamvu uwiga ubuganga yandikwa akanahabwa nimero,ngo baba bagirengo azakore umwuga azwi.
ISPG yagiye yakira bamwe mu banyeshuri badafite ibyangombwa,bityo ntibandikwa mu rugaga kuko ibyo bafite bitabemerera kwiga ubuganga. Niba rero abanyeshuri bigaga i Gitwe kugirengo Kaminuza y’u Rwanda yemere kubakira bisaba kubanza kwandikwa cyangwa bagahabwa umwihariko wabo ,biboneka ko hari abatazongera kwiga. Amasomo yigishijwe I Gitwe yaranenzwe kuko abigaga mu wa kane n’uwa gatanu bazasibizwa kugirengo bagendane nabandi.
Ahandi hari ikibazo muri Kaminuza y’u Rwanda umunyeshuri wimuka agomba kuba yabonye 60% naho Gitwe wimukira kuri 50%,ibi rero bikaba ari bimwe mubyatumye hafungwa. Niba Kaminuza y’u Rwanda igisesengura ibyavuye Gitwe hari amakuru avuga ko hashobora gufatwamo bakeya ugereranije naboherejwe i Ruhande,cyane ko hari abatagira urugaga banditsemo.
Abigaga Gitwe batangiye kugira ubwoba kubera ko hari amasomo batize kandi mbere yo kwakira i Ruhande bagomba kubanza kuyiga. Kwiga ubuganga bisaba kwitinda niyo mpamvu nabo banyeshuri bazavura abanyarwanda bagomba kubanza gusuzuma ibyangombwa byabo. Kaminuza y’u Rwanda nirenganure abarenganijwe na Kaminuza ya Gitwe.
Nsabimana Francois