Rwanda:Imyakamakumyabili n’itanu irashize jenoside yakorewe abatutsi ihitanye miliyoni irenga.Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batagira kirengera bimwe imitungo yabo.
Twibuke twiyubaka
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsibariho bate?abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuki batarabona amacumbi habura iki?kuki abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batarishyurwa imitungo yabo? Gutwaza butwari mu bihe byari bigoye n’ubu bikigoye nibyo byaranze abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.
Ibuka yo ihagaze ite mu rugamba rwo kurengera inyungu z’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi?FARG yo ntivugwaho kuko ni ikigega cya Leta ibikorwa byacyo bigenwa uwo bigenerwa Ibuka ibigizemo uruhare.
CNLG yo ivahe ikajyahe?ingamba za CNLG hari igihe usanga zihumuriza uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi,ariko hari ni igihe usanga birangirana ni icyunamo ubundi bigakomezanya nuwo bireba.Intimba ntishira kuko icyayiteye cyaciye uwo yagezeho ku ivuko.
Abishwe hari abatarashyingurwa,bikabera uwarokotse intimba ihora ku mutima kuko atashyinguye abe.Imbabazi zo mu ruhame zo mora ibikomere cyangwa imbabazi zo ku mutima zo mora ibikomere? Ikinyamakuru ingenzinyayo com cyazengurutse ahantu hatandukanye kiganira nabarokotse jenoside yakorewe abatutsi gisanga intimba ari nyinshi,ariko irenze izindi ni iy’abana bato barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 babuze imitungo yabo cyangwa yigabijwe nabo bagirana amasano babareraga batarakura none bakaba barayibimye.
Aha mbere umudugudu wa Kiberinka mu kagali ka Rugarama mu murenge wa Nyambirambo ho mu karere ka Nyarugenge wubakiwe abarokotse jenoside batagiraga amacumbi bawubatse mu matongo y’abana barokotse kandi nta nzu babahaye ubu barangara. Aba bana tuganira bantangarije ko nta rwego na rumwe batagezeho ,ariko ntacyo babamariye none bakaba bibaza aho bazagana ,mugihe abatwariye amatongo y’ababyeyi babo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.
Umwana wa Rutsindura Alphone nawe yarazungagujwe yamburwa umutungo wa se.Inzego zitandukanye nta na rumwerutazi icyo kibazo ,ariko baravuga ngo nibagane inkiko. Ikibazo gikomeye ni abagurishije imitungo yizo mfubyi kandi ikagurwa nabanyabubasha bo muri Leta.
Ikibazo gikomeye ari uwishe umubyeyi w’umwana nuwamugurishirije umutungo nuwawuguze bose bataniyehe?Niba umwanayararokotse akaba adahabwa umutungo w’umubyeyi we kandi hari uwawigabije inzego zirebera ,barumva batamuhungabanya? Twabajije abo bireba batubwirako byatangiye gukurikiranwa ku kigero kiringaniye.Inzego za Leta zifatanije niz’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ,ngo bashyizeho ababikurikirana babarura ibibazo bakaba bamaze kubona ibigera kuri 1250.Aha niho hibazwa impamvu birinda bigera kuri ruriya rwego kandi hari inzego zibanze zaho uwo mutungo uri.
Umuryango Ibuka ushyirwa mu majwi ko udakorera ubuvugizi abushinzwe ,ngo ubikora ntihakabaye hakiri ibibazo nk’ibyo birenganya uwarokotse yimwa inzu ye mu gihe uvuye Tingitingi ayihabwa bitarenze icyumweru. Ikindi kibazwa ko hariho inzego kuva ku mudugudu habura iki ngo raporo yihute uwo mwana nawe abone umutungo we?Abana baragira bati”twebwe twahuye n’ikibazo buri wese akaba akizi ,ariko iyo twatse umutungo wawundi uwufite ntatinya no kuvuga ko yari yarawuguze n’ababyeyi bacu mu kwa mbere 1994 bityo akaba yamaze kumvikana nabo baturanyi .
Urugero mu murenge wa Nyakabanda akarere ka Nyarugenge umutungo wa Kayiranga waguzwe na Eliyasi kandi ngo akawugura 1994 mu kwezi kwa kane nabyo byateje urujijo kugera basanga ariho yiciwe. Umwe mubanyamategeko kandi warokotse jenoside yakorewe abatutsi tuganira yagize ati“Ariko na none icyakozwe ni uko hari ubwo wasangaga abana bashobora gupfukiranwa batazi ibijyanye n’amategeko, abantu nibura bagerageje kubashakira ababunganira mu mategeko, akamenya ko agomba kujurira agafashwa.”
Ahandi hari ikibazo ni nko mu mujyi wa Kigali mu gihe himurwaga abantu nko mu Kiyovu cy’abakene hari abibarujeho imitungo yabo bana b’imfubyi none ntibagira aho berekeza umusaya kandi bamaze gukura. Icyaro:Butare hari abana barokotse bagasanga abo bagirana amasano bishyuje imitungo yabo bakayarya kandi batabarera.
Ruhengeli na Gisenyi ho hari akarusho kuko usanga umugabo yarafite abagore benshi umwana warokotse akimwa umutungo wa nyina bakamubwira ko ntacyo yagiraga. Biryogo ya Nyarugenge nayo ibibazo nibyinshi hari abaguze amazu bakicwa nabo bari barayaguze umwana yazajya kuyaka bakamubwira ko se yahakodeshaga. Abarengera abarokose nimwe murebwa nibyo bibazo kuko intimba niyose mubo mushinzwe.
Murenzi Louis