TUYISHIME TUYISHIMIRE Yves yitwaza ibyangombwa by’ibihimbano ashaka kuzungura iby’uwazize jenoside yakorewe Abatutsi  1994.

Urubanza rugeze mu mahina hagati ya Tuyishimire cyangwa Tuyishime Yves nabo mu muryango ashaka ko yaba uwabo.Inkuru yacu ishingiye kubyavugiwe mu rukiko baburana.

Prof. Sam Rugege perezida w'urukiko rw'ikirega[photo\net]

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yagize ingaruka nyinshi ku buzima bw’abayirokotse. Muri izo ngaruka harimo ipfobya rya jenoside ndetse no gushinyagurirwa kugenda gufata indi ntera uko umwaka uvaho haza undi. Muri iyi nkuru ikinyamakuru ingenzinyayo.com kirabagezaho ibya Tuyishime cyangwa Tuyishimire Yves wiyise umwana w’uwazize jenoside  yakorewe abatutsi witwaga Gusenga Innocent nyamara umuryango wa Nyakwigendera ukaba utarigeze umenya uyu Tuyishimire uretse kumubona ku munsi wo kwimura umubiri wa Nyakwigendera, igihe wavanwaga mu rugo aho yari atuye ujyanwa mu rwibutso rwa Gisozi bakongera kumubona yabajyanye mu nkiko ashaka kuzungura iby’uwo yita se yitwaje impapuro mpimbano.

 

Nkuko twabikurikiraniwe n’umunyamakuru wacu, uyu  Tuyishime cyangwa Tuyishimire dore ko n’izina rye ari urujijo kubera guhinduranya amazina kenshi mu buryo budasobanutse, yabanje gushaka uburenganzira bwo kwitwa umwana wa Gusenga Innocent (Paternité ) mu ibanga yitwaje ikarita ya batisimu ya EGLISE EPISCOPALE DU RWANDA ishami rya Kiyovu yanditseho TUYISHIMIRE Yves mwene Gusenga Innocent, mu gihe mu gitabo cy’ibatizwa nta zina rya Gusenga Innocent rigaragaramo.

Yitwaje kandi ikarita y’ishuri ariko yo noneho yanditseho TUYISHIME maze urukiko rumuha ubwo burenganzira.  Aha umuntu akibaza icyo urukiko rwashingiyeho gifatika ngo rumuhe ubwo burenganzira bwo kwitwa mwene Gusenga Innocent cyane ko uyu GUSENGA Innocent yitabye Imana muri jenoside we n’umufasha we n’abana be bose uko bari batanu. Nyuma yo kubona ubwo burenganzira, TUYISHIME cyangwa TUYISHIMIRE yagiye ku buyobozi  bw’umurenge wa Kimironko aho umutungo wa Nyakwigendera uherereye ajya gusaba ko yahabwa umutungo w’uwo yita se. Ubuyobozi bw’umurenge bwahise butumiza AKSANTE Job umuvandimwe wa Nyakwigendera ucunga uwo mutungo bumusaba kuwuha TUYISHIMIRE warimo werekana ibyangombwa by’uko ari mwene Gusenga Innocent.

 Uyu AKSANTE Job yatunguwe n’ibyo yasabwaga n’umurenge atangira gushaka uko yatambamira bwa burenganzira bwa TUYISHIME bwo kwitwa umwana wa Gusenga Innocent  cyane ko uwo mwana ntaho yari azwi mu muryango. Yitabaje inkiko ariko igitangaje nuko haba mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo, haba mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hose bemeje ko nta gihinduka ko TUYISHIME cyangwa TUYISHIMIRE Yves ari mwene Gusenga Innocent nyamara ugasanga nta kimenyetso gifatika gishingirwaho n’urukiko uretse n’ubundi za mpapuro mpimbano.

Nyuma AKSANTE yagiye muri CID itaritwa RIB maze iperereza ryerekana ko uyu TUYISHIME cyangwa TIYISHIMIRE yahinduye indangamuntu inshuro zigeze kuri enye, mu mazina atandukanye ndetse n’amatariki y’amavuko atandukanye byerekana ko umugambi wo kunyaga umutungo wa Gusenga Innocent wacuzwe kera.Uku guhindura amazina kwa TUYISHIME ahandi usanga yitwa TUYISHIMIRE abantu babyibazaho byinshi. Ubusanzwe iyo uhindura izina ugana inzego zibishinzwe zikaguha icyangombwa unyuza mu kinyamakuru wihitiyemo gikorera mu Rwanda ukanacisha itangazo kuri Radio inshuro ebyiri. Ibi rero ntabyo ushaka kuba umwana cyangwa uzungura Gusenga Innocent afite.

Ikindi nanone kigaragara muri ibyo byangombwa nuko TUYISHIME cyangwa TUYISHIMIRE ari mwene KANYAMIBWA Callixte na NZITONDA Médiatrice binyuranye n’ibyanditse ku byangombwa byashingiweho ahabwa uburenganzira bwo kwitwa mwene Gusenga Innocent. Hirya y’ibyo byose akongeraho n’icyangombwa cya FARG cyatangiwe Nyamirambo muri 2013. Aha hakibazwa ibintu bibiri, icya mbere nuko Nyakwigendera Gusenga Innocent yiyitirira ashaka ibyo byangombwa atari atuye I Nyamirambo ahubwo yari atuye I Remera muri Gasabo akaba ariho yakagombye kuba yarashakiye ibyangombwa bya FARG abaye ari umwana we koko. Icya kabiri ni ukuba icyo cyangombwa cya FARG yaragishatse 2013 nyamara yararangije kwiga  amashuli yisumbuye muri 2012.

(Murabona ko n’amazina ari ku cyangombwa cya FARG atanduanye n’ari ku ndangamanota ye.)

CID imaze kubona ibyo bimenyetso byose yabishyikirije ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyamirambo bufata umwanzuro wo kudakurikirana TUYISHIMIRE ku cyaha cy’inyandiko mpimbano nyamara ubwabwo bwarandikiye NIDA ikabagaragariza umwirondoro nyawo wa TUYISHIME n’uko yagiye ahindura imyirondoro ye. Bikaba bikekwa ko byaba byaratewe nuko nyina wa TUYISHIME umubyara ari we Nzitonda Médiatrice yakoze mu bushinjacyaha igihe kirekire kuko ntibyumvikana ukuntu ibimenyetso byaturutse muri CID bitigeze bihabwa agaciro.

Kuri ubu Professeur Sam Rugege umuyobozi mukuru w’urukiko rw’ikirenga akaba ari we uhanzwe amaso ku kibazo cya Tuyishime cyangwa Tuyishimire Yves ushaka kuba mwene Gusenga Innocent, kuko niho urubanza rugeze nyuma y’uko Urwego rw’umuvunyi rubonye ko habayeho akarengane mu zindi nkiko maze rugasaba ko urwo rubanza rwasubirwamo n’urukiko rw’ikirenga.

Hakaba hibazwa ku isoza ry’uru rubanza kuko abo mu muryango wa Gusenga Innocent bavuga ko batazi uyu TUYISHIME hanyuma na we akavuga ko atabazi nk’abo mu muryango wa Gusenga Innocent ndetse atabemera rwose. Ibi byagaragaye mu rubanza rwaburanishwaga na Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege.

 

Icyakora abo mu muryango wa Gusenga Innocent bahamya ko mu gihe hapimwa ADEN nk’ikimenyetso kidashidikanywa kikabagaragariza ko TUYISHIMIRE Yves bafitanye isano y’amaraso koko bamwakirana ibyishimo nk’umwana w’umuryango batari bazi.

Mu rubanza baburana Tuyishimire cyangwa Tuyishime we ntakozwa gupimwa ADEN hifashishijwe abavandimwe ba Gusenga ,ahubwo we mu rukiko yasabaga ko hapimwa umurambo. Mu iburana abo mu muryango wa GUSENGA basaba ko byose byakorwa. Prof Sam Rugege yemejeko ibyakemura impaka byose byakorwa kugira ngo isano y’amaraso ikemure ikibazo. Ushaka kuzungura Gusenga Innocent yabwiye urukiko ko we ahamya ko nubwo ababyeyi be babyaranye batarashakanye byemewe n’amategeko ko abizi neza abifitiye gihamya.

Umucamanza yabajije Tuyishimire ikimwemeza ko ari uwa Gusenga Innocent?Tuyishime asubiza yabwiye inteko yaburanishaga ko we yabibwiwe kandi ko hari abahamya.Ibi rero abunganira abarega bavuze ko bitashingirwaho ko ibimenyetso aribyo bikenewe. Umucamanza yabajije Tuyishime impamvu afite ibyangombwa bitandukanye? Tuyishime yasubije ko we yataye irangamuntu agashaka indi.

Bamwe mu banyamategeko bari mu rubanza bakurikiranye iburanisha bakumva ushaka kwemerwa mu muryango atazi abagirana isano n’uwo ashaka ko aba se, batangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko ubundi mu mategeko mbere yo gushaka kwemerwa wakagombye kuba ubazi cyane ko uba ufite imyaka y’ubukure. Abari mu cyumb acy’iburanisha bose bateze igisubizo  kuri Prof Sam Rugege.ingenzinyayo com

2 thoughts on “TUYISHIME TUYISHIMIRE Yves yitwaza ibyangombwa by’ibihimbano ashaka kuzungura iby’uwazize jenoside yakorewe Abatutsi  1994.

  • May 27, 2019 at 12:29 pm
    Permalink

    Icyangombwa cya FARG hano nticyagaragajwe kandi handitse ngo dore amazina ariho atandukanye nari ku ndangamanota. Indangamanota iragaragara ariko icya FARG nta kiriho ngira ngo mwakibagiwe.

    Reply
  • May 27, 2019 at 12:26 pm
    Permalink

    Abantu bajya batwara imitungo y'abantu ku maherere muri ubu buryo. Ni ukwitonda. Byaba ari agashinyaguro kwitwaza uwapfuye ugatwara imitungo ye uyikuye mu maboko y'abo mu muryango. Mwene ibi usanga kenshi bigira abantu baba babiri inyuma umwana nkuyu akaba igikoresho gusa bakoresha abandi bibereye mu mibare yabo.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *