Bishop Nyirinkindi Thomas Ephrem aratabaza Perezida Kagame

Ibyago bigwirira abagabo,nigute wakwibwa wajya kurega ukaba ariwowe ufungwa? Ibintu bitarumvikana kugeza n’ubu?Bishop Nyirinkindi ubu arafunzwe aho akurikiranyweho inyandiko mpimbano. kagame 8

Bishop Nyilinkindi yiteze igisubizo cy'ukuri cyo kumurenganura k'umukuru w'igihugu Kagame

Bishop Nyirinkindi wo mu itorero EDNTR hari agatsiko kamwigometseho kayobowe n’umugabo w’umwambuzi witwa Twagirimana Charles ukomeje kuba ikiraro cyabashaka kubohoza itorero.

Inteko rusange ikomeje kuba akiziritse mu itorero EDNTR ntabwo iha Twagirimana Charles n’agatsiko kamurinyuma kubohoza.Abasesengura urugomo Bishop Nyirinkindi yakorewe bemeza ko hari gushingirwa ku kirego yareze Twagiriamana muri polisi aho yerekanaga ko atanga amasheke atazigamiye ,kongeraho imanza zurudaca yagiye agwatirizamo itorero. Igiteye agahinda ni uko ibinyoma bya Twagirimana byamaganywe n’ubuyobozi bwa RGB ari rwo rwego rufite amadini munshingano zayo.samu 85

                                   Ubutabera ni bube maso kuko akarengane karavuza ubuhuha

Ikindi n’uburyo ubuyobozi bw’uturere twa Kicukiro ,Kamonyi na Muhanga bamaganye icyo Twagirimana yitaga inteko rusange y’itorero EDNTR.Ikibabaje kurusha ikindi n’uburyo Twagirimana yahemukiye itorero akaryiba akarishyira mu manza agakoresha inyandiko mpimbano yakwirukanwa akaba ariwe uhindutse umwere w’amategeko. Hakwiye ubusesenguzi bw’amategeko kugirango Bishop Nyirinkindi arenganurwe.bishop 8

                                  Bishop Nyilinkindi arasaba kurenganurwa

Urwanira inkota itariye imuca intoke. Ibi birava kugatsiko ka Twagirimana Charles kananiwe kumvikana. Imana irema umuntu ikamuha ubwenge bwubaka. Satani iyo ikuyoboye urangira uri mu kimwaro.Iteka tubereka amakosa akorwa na Twagirimana Charles ,ariko yitwikiriye bamwe mu bantu bagiye bananirana mu yandi madini.

Amwe mu makuru dukesha bamwe mu bakirisitu b’itorero rya EDNTR aremeza ko Twagirimana Charles yagiriwe inama na Ndangiza John ushinzwe akanama nkemurampaka mu itorero rya ADEPR kugirango ateze akavuyo akoresha amanama atemewe n’amategeko. Ibi rero byari bigamije kunaniza abakirisitu b’itorero rya EDNTR. Amakuru dukura mu bizerwa b’itorero rya ADEPR ngo bamwe mu bakozi babo cyangwa n’abandi bafitemo inshingano ko aribo bayobowe na Ndangiza John  kugirango babohoze itorero rya EDNTR.Exif_JPEG_420

Rwamunyana Etienne wo mugatsiko kabuza EDNTR umutekano

Ibi rero bisa  nkaho byari byarabananiye none ikinyoma cyabo gihawe intebe bafungishije Bishop Nyirinkindi kugirango baribohoze afunze. Amwe mu makuru atangwa na Twagirimana Charles ngo yemerewe amafaranga yo guteza akavuyo muri EDNTR yarangiza akigirayo akibera umukirisitu usanzwe gusa..

 Baje kugira inama Twagirimana bifashishije Gitifu w’umurenge wa Gatenga bafunga urusengero. Aha rero ntibyabahiriye kuko ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bwaje gutesha agaciro amanyanga ya Manevure bamutegeka gufungura urusengero.

Twagirimana Charles kuko yabaye muri ADEPR mbere yuko aza muri EDNTR yaragiye azana abandi bananiranye aribo: Buhigiro John,Nigamakwandi Augustin,Cyizibera,Dieudonne ari naho bakorera inama muri Restourant ye Nyabugogo mu mashyirahamwe Philibert,Mucyo,Kayitare Vedaste we akaba yarigeze kwirukanwa muri ADEPR igihe cya Rev Pasteur Usabwimana Samuel.

Exif_JPEG_420
Exif_JPEG_420

Uyu ni Twagirmana Charles ukomeje kwesa umuhigo wo gutanga amasheke atazigamiye  no kugwatiriza EDNTR no kuyishora mu manza agakingirwa ikibaba

Ubu rero biravugwa ko Twagirimana akomeje gushakisha n’abandi muri ADEPR ngo baze babohoze EDNTR.Ikindi gikomeje kuvugwa ni uko Twagirimana Charles afatanije na Rwamunyana Etienne bo batangiye gutegura uko bazatezamo umwuka mubi ku cyumweru bakirukana abakirisitu bitwaje ko umugambi wo gufungisha Bishop Nyirinkindi bawugezeho..

 Umwe wo mugatsiko ka Twagirimana twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera impamvu z’umutekano we ngo bariya bose bazi ko bazigabanya amafaranga miliyoni makumyabili n’enye ziri muri Cogebanque kuri konte ya EDNTR.Aha rero bakamye ikimasa kuko amafaranga ubuyobozi bw’itorero rya EDNTR  nibwo buyafiteho ububasha. Ibi bitangazwa mu gihe Twagirimana Charles yari yarabeshye Ndangiza na Buhigiro ko konte yafunzwe  ikindi bazayigabanya nyuma yimanza bashoyemo itorero.

Inshuti za hafi za Twagirimana zadutangarije ko ngo Buhigiro John yabwiye kiriya kiraro  cyabo ko niba konte yarafunguwe batazashobokana n’amafaranga yabo bashoye bajya guteza akavuyo Rusizi na Nyamasheke.Umwe mubitandukanije na kariya gatsiko aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com akanga ko amazina ye yatangazwa ,yadutangarije ko no kwa Dieudonne bajyaga bakorera inama inzego zishinzwe umutekano zabamaganye kuko ibyo bakora bitemewe. Andi makuru twakuye mubizerwa ba AER impuzamatorero ibarirwamo EDNTR ngo babonye urwandiko rusaba ADEPR kubuza abantu bayo kuyovogera.

Aha rero bamwe mu bakozi ba AER  bo batinye kurenganura umunyamuryango wabo.Ubutabera niburenganure Bishop Nyirinkindi kuko ararengana .

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *