Hinga Weze ikomeje ibikorwa byo gufasha abahinzi kwiteza imbere bifashishije inyongeramusaruro
Umushinga Hinga weze uterwa inkunga na USAID, ufasha abahinzi baciriritse bo mu turere 10 tw'uRwanda twakunze kugaragaramo imirire mibi kubera kutagira ibiryo bihagije, kuko usanga dufite ubuhinzi buri kubuso butoya, ariko muri utwo turere hatoranyijwemo uturere 3 bagendeye kubibazo bihari byo kubona inyongera musaruro, aho ni Nyabihu, Nyamagabe, ndetse na Gatsibo.
Jeane D'arc Nyaruyonga ushinzwe gahunda yo gukwirakwiza inyongera musaruro avuga ko hari icyo byafashije abahinzi.
Yagize ati:"Muri iri murika gurisha hari byinshi twaje kwereka abatugana, harimo kwereka abaturage ibiryo bahinga bifasha gukura abana mumirire mibi, uburyo abacuruzi b'inyongera musaruro bahugurwa batagiye mu masare y'amanama, cyangwa ngo bakore ingendo, ndetse n'amakusanyirizo y'inyongera musaruro yose, ibi bigafasha ababagana kubona ibyo bakeneye byose, hafi yabo, akomeza avuga ko abakoresha inyongera musaruro mubuhinzi bwabo umusaruro wabo wiyongera."
Ngengamanzi Protain, umwe mubakoresheje inyongera musaruro, avuga ko ubuhinzi bwe bwiyongereye cyane kdi inyongera musaruro, yabaye igisubizo Ku bahinzi.
Ati:" Ntarakoresha ifumbire y'inyongera musaruro ntabwo nezaga imyaka myinshi, ariko aho namenyeye kuyikoresha umusaruro wanjye wari kubye cyane, ndarya ngasagurira n'amasoko, nkavugako iyi fumbire abahinzi nkatwe, yaje ari igisubizo."
Abitabiriye iri murikabikorwa riri kubera Ku murindi bashimira leta uburyo ibatekereza ho, muburyo bwo gushyiraho imurika bikorwa.
Iri murikabikorwa ribaye kunshuro ya 14 rikazamara icyumweru, kuva 18-26 Kamena 2019, rikaba riri kwitabirwa nabakora ibijyanye w'ubuhinzi n'ubworozi barenga kuri 300.
Mukanyandwi Marie Louise.