Guverinoma nikure mugihirahiro abanyarwanda batega amatagisi kuko zarabuze.

Urujya n’uruza rwabatega amatagisi usanga rwijujutira umwanya munini ukoreshwa hategerejwe amabusi abatwara bayabuze.Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo gutwara abagenzi bava muri Perefegitire bajya mu mujyi wa Kigali cyangwa bawuvamo bataha.Umwaka 1976.amateka yerekanako ibyo bihe har’uburyo bwinshi.Tagisi Minibus iyo itabonekaga ko amakamyoneti nayo yatwaraga abagenzi.Uko imyaka yagiye iza ninako uburyo bwo gutwara abagenzi bwakomeje gusatira abagenzi bategaga imodoka.Leta yaje guhabwa impano yitwa ONATRACOM yo kujya igenda amakomine yo mu byaro har’imihanda mibi.Amatagisi yaje kuba menshi mugihugu hose hashingwa ishyirahamwe ryiswe ATRACo.

Ministeri w’Intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)

Amateka yerekanako icyo gihe Minibus yakoraga yerekeje icyerekezo kirimo abagenzi bigatuma ntawuguma ku cyapa umwanya munini.Ubushakashatsi twakoze bwarakomeje kugeza ubwo ATRACO yaje kugira abakeba batangiye kuzana uburyo bwo gutwara abagenzi bava mucyari cyiswe intara baza mu mujyi wa Kigali cyangwa bawuvamo hakoreshejwe imodoka nini zitwa Coaster.Induru yaje kuvuga muri ATRACO ibirasenyutse amaninibusi y’abaturage acubwa mu mujyi wa Kigali haza iziswe shirumutero zo gukozaho amakarita.Aha niho haje urwego rwa leta rwitwa RURA.Mu mujyi abagenzi batangiye gutonda umurongo bagategereza amabusi .Aha niho harimo ikibazo kuko,utega amabusi haba gare Nyabugogo cyangwa mu mujyi wa Kigali ,no mubyapa bisanzwe ugize amahirwe nukoresha isaha ebyeri kugirengo ave kuri wa murongo.Mu ntara ho baratagangaye.Onatracom yakuweho babandi yakuraga mubice bya Kirengeri,Ngendo mbi,Buhanda,Birambo kuzenguruka hose namwe murumva ko babaye nk’ukupiweho amashyanyarazi akajya mu mwijima.Abaganana.Matyazo, Runyinya,Mbasa,Raranzige,Nshili,Kivu,Kibeho,Ndago,Cyahinda ,Viro ugaruka Rusenge Gishamvu Nyakibanda ,Mpare ,Butare ville inkweto zatobotse tallon.Kuva RURA yagabirwa kugenzura uko amatagisi atwara abagenzi byarazambye. Inzego nka RGB zivugako zishinzwe imiyoborere myiza zizagere Nyabugogo zirebe niba umuturage akwiye gutega tagisi amasaha arenze abili? Abadepite bo byitwako ari intumwa za Rubanda nabo bazatubwireko ibyo bikwiye? Abakora akazi ko gutwara abagenzi bagikoresha Minibus bo bararira kubera uburyo bakoramo kongeraho uko RURA ibananiza.Uwitwa Gasana ukorera Muhanga Kigali tuganira twamubanije impamvu baciye amafaranga 1500 mugihe leta yagennye 1010?Gasana yagize ati”Ubu ejo n’umuganda abagenzi babaye benshi tugomba kugaruza ay’icyumweru cyose tutakoreye kuko bamwe mubakozi ba RURA baba baratubujije gukora.Abo muri RURA ntawabashije kwitaba.Guverinoma nihagurukire ikibazo cya Rubanda rutega amatagisi kuko ruraharenganira.Nkubu iyo imvura igwa ihanyagirira abateze imodoka cyane ko gare zombi zitagira ah’umugenzi yugama.Uwo bireba niwowe uhanzwe amaso.


Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *