Leta y’u Rwanga irateganya kongera ishoramari rizagera kuri miliyari 11 mu buhinzi n’ubworozi

Mu imurika bikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi, ryatangijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Kamena 2019,Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda yatangaje ko, ingengo y'imari iziyongera, muri gahunda yo kubyongerera ubushobozi.

Hafungurwa Ku mugaragaro imurika bikorwa kunshuro ya 14

Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, yatangije Ku mugaragaro iri murika bikorwa avuga ko bigaragaza intambwe ishimishije, Ku bahinzi n'aborozi bo mu Rwanda.

Yagize ati" Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi tumaze gusura, biragaragaza ko hari ibyagezweho, tugendeye kuri gahunda ya leta twiyemeje yo kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi. Insanganyamatsiko irashimangira intego y'uRwanda twihaye.Birasaba kunoza imikorere, ndetse hongerwa ishoramari muri uyu mwuga. Hakenewe kandi kongerwa ishoramari mu buhinzi n'ubworozi cyane cyane abikorera".

Yakomeje avuga ko ingengo y'imari y'umwaka utaha 2019-2020 iziyongera kugirango ubuhinzi n'ubworozi, byongererwe imbaraga.

Ati" mungengo y'imari y'umwaka utaha leta izashora asaga miliyali 11 yo gutunganya ubuziranenge bw'umusaruro ukomoka Ku buhinzi, n'ubworozi, ibi bikazongera ubushobozi bw'abikorera by'umwuga.

Hinga weze, ikorana n'abahinzi baciriritse bo mu turere 10 tw'uRwanda twakunze kugaragaramo imirire mibi kubera kutagira ibiryo bihagije, kuko usanga dufite ubuhinzi buri kubuso butoya, ariko muri utwo turere hatoranyijwemo uturere 3 bagendeye kubibazo bihari byo kubona inyongera musaruro, aho ni Nyabihu, Nyamagabe, ndetse na Gatsibo.

Jeane D'arc ushinzwe gukwira kwiza inyongera musaruro muri hinga weze

Jeane D'arc Nyaruyonga ushinzwe gahunda yo gukwirakwiza inyongera musaruro avuga ko hari icyo byafashije abahinzi.

Yagize ati"muri iri murika gurisha hari byinshi twaje kwereka abatugana, harimo kwereka abaturage ibiryo bahinga bifasha gukura abana mumirire mibi, uburyo abacuruzi b'inyongera musaruro bahugurwa batagiye mu masare y'amanama, cyangwa ngo bakore ingendo, ndetse n'amakusanyirizo y'inyongera musaruro yose, ibi bigafasha ababagana kubona ibyo bakeneye byose, hafi yabo, akomeza avuga ko abakoresha inyongera musaruro mubuhinzi bwabo umusaruro wabo wiyongera."

Ngengamanzi Protain, umwe mubakoresheje inyongera musaruro twaganiriye avuga ko ubuhinzi bwe bwiyongereye cyane kdi inyongera musaruro, yabaye igisubizo Ku bahinzi.

Ati" Ntarakoresha ifumbire y'inyongera musaruro ntabwo nezaga imyaka myinshi, ariko aho namenyeye kuyikoresha umusaruro wanjye wari kubye cyane, ndarya ngasagurira n'amasoko, nkavugako iyi fumbire abahinzi nkatwe, yaje ari igisubizo.

Abitabiriye iri murikabikorwa riri kubera Ku murindi bashimira leta uburyo ibatekereza ho, muburyo bwo gushyiraho imurika bikorwa.

Sina Gerard, umuyobozi wa Enterprise urwibutso, ukora ibikomoka kubuhinzi n'ubworozi ndetse n'imitobe, avuga ko mw'imurika bikorwa aribwo aboneraho kwereka abanyarwanda, ndetse n'abanyamahanga ibikorwa bye, akanabibageza ho.

Sina Gerard umushoramari mu buhinzi, n'ubworozi

Yagize ati"iri murika bikorwa nk'abahinzi n'aborozi, n'umwanya mwiza leta idufasha tukereka abatugana ibikorwa byacu, kuko bakenera kumenya ibyo twakoze, tukanabibageza ho."

Akomeza ashishikariza abaturage gukunda ibikorerwa iwabo mu Rwanda kuko biba byujuje ubuziranenge.

 

Ni kunshuro ya 14 iri murika bikorwa ribaye, rikazamara icyumweru, kuva 18-27 kamena2019, rikaba riri kwitabirwa nabakora ibijyanye w'ubuhinzi n'ubworozi bagera kuri 300

Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *