Abakiristu b’itorero rya ADEPR bakomeje kwamagana ababavangira  bitwaje ibibazo byabo bwite babibitirira.

Uko iminsi ishira indi igataha hari byinshi bikosorwa hashingiwe ku myemerere ,imyizerere,nibindi bigendanye n’itorero rya ADEPR.Ubu rero bamwe mu bakiristu b’itorero rya ADEPR bakaba bamaganira kure ababavangira bavuga ko harimo ibibazo ,kandi ntabyo ahubwo ari ibibazo byabo bwite.

abakirisito b'itorero ry'ADEPR[photo archieves]

Nkuko Aba bizera bo mu itorero rya ADEPR babitangaza baragira bati”nihagire uhagarara yerekane icyo batabara,niba atari imyumvire ya muntu ushaka kujijisha ngo atabazwa ibyo atuzuza mu nshingano ze. Bamwe  mu bakiristu ba ADEPR tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa ,ariko bagira bati”kuki abantu bajijisha bitwaje ikibazo cy’iki gihugu cya Uganda gifitanye n’u Rwanda bagashaka kukitirira ADEPR.

Umwe yagize ati’’ ko abantu bakwiza ibihuha bashinja ibinyoma ko abapasiteri babaga muri Uganda bafunzwe bakekwaho kuba intasi bakanirukanwa yo bumva bazira ubupasiteri cyangwa bazira ko ari abanyarwanda bari muri Uganda? Ntawutazi ko buri munyarwanda wese ahohoterwa mu gihugu cya Uganda,kandi iyo bahohotera umunyarwanda ntibarobanura ngo uyu akora iki n’iki?Umupasiteri umwe twaganiriye  mubavuye mu gihugu cya Uganda tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we ,twamubajije uko bafashwe n’icyo babashinjaga?

Pasiteri ati”twafashwe kubera ko turi abanyarwanda kandi nkabona ari ibibazo bya politiki yo kwikanga buri wese ko yaba ari maneko y’u Rwanda kandi twebwe twikoreraga umurimo w’Imana.ingenzinyayo.com hari amakuru avuga ko mwaba mufungishwa nabo mubuyobozi bukuru bwanyu mu itorero?Pasiteri icyo ni ikinyoma cyo gucamo itorero ibice hagendewe ku bihuha,nonese ko umuntu yaba akuyobora aguhinduriye imirimo ko utakwanga yarinda agufungisha.ingenzinyayo.com wowe iyo wumvise  abavuga ko ADEPR irimo ibice ubifata gute?Pasiteri jyewe numva ntangaye cyane ko bikwirakwizwa nabo mu itorero ngasanga hakwiye ububyutse.Ikindi kibazo cyakwirakwijwe mu buryo butaribwo nicyo gutumira abantu bayoboye ADEPR mu  mwiherero mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Twaganiriye numwe mu basaza w’umupasiteri bari mu kiruhuko cy’izabukuru  nawe watumiwe i Muhanga mubaza uko byatangiye ,mubaza icyo baganiragaho,mubaza umuti bakuyemo,mubaza nabavuga ko byakusanyijwe ariko bikaba bifatwa nkaho ntacyo bizatanga? Pasiteri ati’’nibwo mbonye nyobozi itumira abantu bose itarobanuye  ngo haganirwe iterambere rya ADEPR,ibyakusanyijwe hari komisiyo izabyiga kandi bizagira umusaruro,umuti warabonetse kuko nyobozi yacyuye igihe hari abo yari yarirukanye batavuganaga ariko bahuriye i Muhanga baravugana,ikindi ADEPR Imazemo igihe ibibazo ,ariko byabaye ingutu hakurwaho Rev Usabwimana Samuel kuko yabeshyewe ibyaha byinshi,nyuma haje nzahuratorero nayo ishinja Tom Rwagasana ibyaha aranafungwa kandi we yari yarishe amategeko yacu kuko we na Sibomana Jean bari barigize ba Bishop(musenyeri)kandi ntabyigeze bituranga. Ingenzinyayo.com kuva utangiye kuyobora ADEPR Kugeza ubu ubona biterwa n’iki gituma muhorana ibibazo?Pasiteri ibibazo byatewe ni uko bamwe mu bashumba batatira inshingano bakarema ibibazo ntabihari kugirengo babangamire abandi.

ingenzinyayo.com kuva 1994 kugeza ubu niyihe ngoma wemera yayoboye ADEPR?Pasiteri ntabwo nakubwira ngo iyi niyi kuko byazana ibiabzo,ahubwo igisabwa ni abavangira nyobozi bakabaye bacisha make bakareka guca ibikuba mu bakiristu. Ingenzinyayo com hari ikibazo cyabapasiteri birukanywe mu gihugu cya Uganda none byateje ikibazo mu itorero wowe urabona byifashe gute ko numva ngo hariho nabahawe imyanya wumvaga bikwiye?Pasiteri kuba bavugaga ubutumwa muri Uganda bakaba ari abapasiteri ba ADEPR Kubaha imirimo ntacyaha ,ahubwo icyaha ni ukutayibaha,kuko bahohotewe kimwe nabandi banayarwanda kandi batashye iwabo.

ingenzinyayo .com hari amakuru ko hari abavuye mu gihugu cya Uganda bagarutse itorero ntiryabakira wowe haricyo ubizho?Pasiteri ibyo nibyo nakubwiye ko ari ibihuha ,none ko umunyarwanda iyo yirukanywe muri Uganda yakirwa ni inzego za Leta  ADEPR Ikaba ikorera mu Rwanda abo bavuga ibyo bo barabakiriye ko umuco nyarwanda haba kwakira no guhumuriza uwarenganye.Twanaganiriye numwe mu bapasiteri birukanywe n’igihugu cya Uganda kandi akavugwako atakiriwe ni itorero rya ADEPR.ingenzinyayo.com hari amakuru ko mwirukanywe mu gihugu cya Uganda byaba aribyo niba aribyo mwashinjwaga iki?Pasiteri buri munyarwanda wese yarahohotewe muri Uganda ntabwo aritwe bwe bo mu itorero rya ADEPR gusa.ingenzinyayo.com hari amakuru avuga ko mwageze mu Rwanda itorero ntiribakire byifashe gute?Pasiteri nonese abatanga amakuru ko tutakiriwe ni itorero bo ko turi abavugabutumwa kimwe bene data bo baratwakiriye,jyewe numva ibyo ari bihuha bagamije gucamo itorero ibice ,ahubwo bakaba bajijisha cyane ko bamwe bakoranye nabavuyeho bakaba batishimiye ubuyobozi buriho.ingenzinyayo .com niki wabwira abo musangiye ukwemera mu itorero rya ADEPR?Pasiteri ni ugukomeza kuvuga ijambo ry’Imana bakareka guta umurongo wa gikiristu kuko ariwo wari umuhamagaro.
Murenzi Louis

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *