Akarere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi bishe Mukeshimana Janine warokotse jenoside yakorewe abatutsi babanje kumutoteza igihe kirekire .
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Kinazi bafite umutekano muke batezwa nababatoteza bababwira ko bazabica bakabamara. Kinazi ya Ruhango y’ubu mu butegetsi bwa MRND yarizwi nka Ntongwe.
Ubwicanyi bwakorewe Mukeshimana Janine wari waracitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi byabaye intimba mu muryango we,kuko yishwe urwagashinyaguro kandi harabanje kuba agatsiko kagiye kamutoteza ntihagire kirengera.
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi arahamya ko ku itariki 7 Nyakanga 2019 aribwo umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorerwe abatutsi ariwe Mukeshimana Janine yishwe urwagashinyaguro. Amakuru ava mu mudugudu wa Burema,Akagali Burema umurenge wa Kinazi ,Akarere ka Ruhango ,Intara y’Amajyepfo aremeza ko Mukeshimana wari waravutse 1981 akaba mwene Uwimana Celestin na Uwimana Maliamu akaba yari yaracitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi yishwe urwagashinyaguro nabamwe mubo yambuye isambu yabo bari barabohoje baziko umuryango wose ntawarokotse .
Amakuru ahamya ko Mukeshimana yari yarashakanye na Rugamba Antoni bakaba bari barabyaranye abana babili b’abakobwa. Mbere yuko Mukeshimana yicwa yabanje kujya atotezwa abwirwa amagambo yurukozasoni hashingiwe gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ikibazo cya Mukeshimana yagiye akibwira inzego zose z’ubuyobozi ntizagira icyo zigikoraho,yewe na Ibuka kuva mu mudugudu kugera ku rwego rw’umurenge ntacyo bakoze. Abo mu muryango we badutangarije ko bamenye ko Mukeshimana yishwe ku itariki 8 nyakanga 2019 mu masatatu za mugitondo,ko aribwo babwiwe ngo umuvandimwe wabo yishwe.Bakomeje badutangariza ko
inzego z’umutekano zari zahageze zitwara umurambo ku bitaro bya Kinazi. Umuryango we waje gutungurwa naho uhagarariye RIB ku bitaro bya Kinazi ababwira ko ibimenyetso babisibanganije ko niba bafite ubushobozi bajyana umurambo ku bitaro bya Kacyiru kuko ariho hari ibyuma bifite ubushobozi bwo gupima hakagaragara uwamwishe.Abo mu muryango we bababajwe no kubabwira ngo nibabanze bishyure ibitaro babone gupima icyamwishe,Gitifu w’Akagali ka Burema yaje kubwira ibitaro ko hazishyura ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi ko abo mu muryango wa nyakwigendera nta bushobozi bafite, kandi banasabaga umuganga kuvugana nabo arabyanga avuga ko nta masaha yo kuvugana nabantu afite asuzugura Gitifu,nyuma Gitifu yaje kubwira umuganga ko bamusigiye umurambo bakazagaruka kuwumubaza bukeye. Umuganga yaramubwiye ngo wirirwe. Gitifu yaje kugenda bawushyira mu buruhukiro,umurenge wishyura bukeye.
Iperereza ryaje kuba rifunze umugabo wari warashakanye na Mukeshimana ariwe Rugamba Antoni,wamuhamagaye samunani z’ijoro akoresheje nimero itariye akoresha iya shebuja,undi wafunzwe ni Habyarimana Joseph alias Gitera,baje kongera gufata Gasihiri(wasigajwe inyuma n’amateka) nyuma baje kumurekura kugirango atamena amabanga yiyicwa rya Mukeshimana. Haje gufungwa Uwizeyimana Alias Kadogo wahoraga atoteza Mukeshimana amubwira ko azamubaga nkuko abaga ingurube,ko atazagira amahoro akimubona mu mudugudu.Intandaro yiyicwa rya Mukeshimana ni isambu yari yaraburanye na Kabihogo Anjelike wari warayitwaye nkuyibohoje kuko bari bakiri abana,bakirokoka jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Kabihogo yaje kugurisha iyo sambu na Zakariya Ncamihigo nundi witwa Nyirasamaza,ariko ufite ikibazo cyo gutoteza abana ba nyakwigendera Uwimana Celestin wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ni Zakariya Ncamihigo na nyina Mukeshimana Zayina Alias Mayimuna.Impamvu Rugamba yafunzwe ni uko yari yaratandukanye na Mukeshimana bikagaragara ko yari yarabaye inshuti ikomeye ya Kabihogo. Impamvu Kabihogo akekwa ni uko ariwe wari warabohoje isambu akaza kuyikurwamo n’urukiko,ariko ikibazwa ni uko we atigeze afungwa.
Undi ni Habyarimana Joseph Alias Gitera wabanje gukora ameyeri yo gutandukanya Rugamba na Mukeshimana kugirengo bazabone uko bamwica.Amakuru atangwa mu mudugudu wa Burema ahamya uko umugambi wo kwica Mukeshimana wateguwe ukanashyirwa mu bikorwa,abo babihamya bakanashyiraho umukono ni: Mushimiyimana Aluberitina,Umutoniwase Serafina,Habarurema Nosenti,Elisa Nzanzumuhire,Nyirandikubwimana Oliviyete,Mukamana Nema,Nyiratunga,Mukankunsi siperansiya,Munyampundu Jean Paul.Aba bo bavuga ko kuva mu gitondo kugera sacyenda bari bumvise abafunzwe bapanga uwo mugambi mubisha ariko ntibamenya uwo bagambanira. Abumvise ubutangabuhamya kwiyicwa rya Mukeshimana hari: Mukankunsi Siperansiya,Karemera Nosenti,Balinda,Umutoniwase Serafina,Mushimiyimana Aluberitina, Ahishakiye Jean Claude,Musabayezu Koleta,Nyinawumuntu,Mushimiyimana Shakila, Kampogo Jerimene,Uwamahoro Anjelike,Habarurema Nosenti iyi lisite yanasinyweho n’umuyobozi w’umudugudu wa Burema ariwe Gakuba yohani Batisita.Undi utotezwa ni Nyiratunga kugeza ubwo bamwambuye nabana yabyaranye na Rumwumba. Abandi batotezwa ni: Butereri Felegisi, Mukamugema Herena.
Aba kandi nabo bafite amakuru yukuntu Mukeshimana yagiye atotezwa.Ikindi cyavuzwe ni ikubitwa rya musaza wa Mukeshimana ubana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva witwa Uwizeyimana Jerome baramuteze baramukubita bamwambura byose asigara ntacyo afite.Ibi bikorwa bigayitse bihora byamaganwa ariko ababikora ntibabicikeho bikaba ari ugutoteza uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi bikabije.Amakuru nakuye mu nzego zitandukanye mu karere ka Ruhango abishe Mukeshimana barafunzwe hakaba hanagikorwa iperereza kuri buri wese ubifitemo uruhare ashyikirizwe ubutabera.Abavandimwe ba nyakwigendera bo bakaba bakomeje gusaba kurenganurwa bakanahabwa ibyangombwa by’isambu yabo. Ahantu hatandukanye hagaragara ibikorwa nk’ibi bitoteza abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi,bamwe babigizemo uruhare bagafatwa bagafungwa,ariko ntibicike. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu