CAPLAKI Iratabaza umukuru w’igihugu Paul Kagame kubera RCA ishaka kubirukana mu kibanza bakoreramo ikahegurira KARECO
Burya nta nduru ivugira ubusa,kandi nta nutaka atababaye.Urujya nuruza rw’ibibazo by’uruhuri nibyo byugarije amwe mu makoperative,ariko abanyamuryango bayo bagashinja RCA(urwego rw’igihugu rushinzwe amakoperative ko bamwe mu bakozi bayo aribo babyihisha inyuma) Ubuyobozi bwa RCA bwo buhakana bwivuye inyuma ko budashobora kwemerera koperative KARECO gukorera mu kibaza CAPLAKI ikoreramo .
CAPLAKI impamvu ishinja RCA ko ishaka kuyambura ikibanza ikoreramo ni uko tariki 31 Ukuboza 2012 yahaye KARECO icyangombwa cya burundu cyo gukora kandi igakorera aho indi ikorera mu Rugunga. Ikindi kuva KARECO yashingwa ntahandi ikorera uretse mu kibanza cya CAPLAKI kandi bibujijwe n’amategeko nkuko DG wa RCA Prof Harelimana Jean Bosco yabidutangarije.Ikiganiro twagiranye na Prof Harelimana Jean Bosco yashimangiraga ko KARECO itagomba gukorera mu kibanz acya CAPLAKI,ariko igitangaje ni ibaruwa yanditse ihagarika inteko rusange ya CAPLAKI yari kuzaterana tariki 30 nyakanga 2019,kandi ariyo yarigamije gukemura ibibazo biyirimo.
Ubuyobozi bwa CAPLAKI bwo bwadutangarije ko bwateranye hari umukozi wa RCA witwa Kimenyi akababwira ko bafungira abanyamuryango babigometseho,kugirengo bazatumizwe mu nteko rusange uzemera ko yakosheje akababarirwa,utazabyemera agafatirwa ibihano nkuko itegeko ribigena. Amakuru atugeraho ngo hari hateguwe inteko rusange ya CAPLAKI kugirengo bamenye uguma muriyo cyangwa uguma muri KARECO,abatarubahirije amategeko ya koperative bafatirwe ibihano nk’uko amategeko abiteganya,kandi ibi abakozi banyu aribo Eduard na Kimenyi bari bahari ngo ninabo babagiriye inama yo guhagarika abo batubahirije amategeko.Ikindi ngo abakozi ba RCA nibo batanze itegeko ryo gufungira abo banyamuryango batitwara neza.
Guhagarika inteko rusange ariyo yari gukemura ibibazo?Prof Harelimana”inteko rusange yo nubundi niyo ifatirwamo ibibazo bya coop yabo,ariko RCA yandikiwe nabamwe mu banyamuryango bataka akarengane.RCA rero iteka ireba inyungu z’umunyamuryango .Ubu iri gukora investigation zitararangira.Guhagarika inteko rusange bili mu nzira yo kubanza kubona amakuru yuzuye ngo ejo koperative hatazagira abayishora mu manza .Twabajije umuyobozi wa RCA ukuntu ibyemezo byo guhagarika abanyamuryango ba CAPLAKI bigometse byakozwe hari umukozi wabo witwa Kimenyi none bakaba bangako hakorwa inteko rusange,kandi ariyo yakemura amakimbirane.Kandi mu nama ya CAPLAKI mwari muhagarariwe?Prof Harelimana ati”nta tegeko na rimwe twica. Bizagenda neza kandi ntawe uazarengana muri ibi uri gukorera ubuvugizi. Ndi I Nyamasheke muri International coop day at District level.
Twavuganye n’umuyobozi wa CAPLAKI Madamu Mutamuliza tumubaza ibibazo bili hagati mu banyamuryango ayobora?Mutamuliza yagize ati”twe turahohoterwa tukabura kirengera kuko uwakaturengeye ariwe RAC urwego rushinzwe amakoperative mu Rwanda nibo baturenganya.Ubu dukorera mu kibanz atwahawe n’umujyi wa Kigali nka Koperative izwi ifite ibyangombwa,ariko tukaba twugarijwe nindi ihakorera mu nzira zitubangamiye.Niba nta banga ririmo iyo Koperative yitwa ngwiki yahawe ibyangombwa nande ryari?Mutamuliza natangiye mbabwira ko RCA itatureberera nkiyakatubereye ijisho kuko tariki 31 ukuboza 2012 nibwo nibwo yahaye koperative yitwa Kareco icyangombwa cya burundu kandi igakorera aho dukorera ,kandi bibujijwe n’amategeko.
Icyifuzo cyanyu ni ikihe?Mutamuliza icyifuzo cyacu ni uko RCA yakwirukana KARECO mu kibanza dukoreramo,kandi ikatureka tukisanzura tugakora inteko rusange . Mugusoza ni iki wabwira abandi musangiye koperative CAPLAKI ?Mutamuliza icyo nababwira ni ugukomera kuri koperative yacu tugahamya inshingano twakomeza kurengana tukazatabaza kugera ku mukuru w’igihugu kuko ariwe gisubizo cy’Abanyarwanda.Twagerageje gushaka abo muri KARECO ngo twumve icyo babivugaho ntitwabasha kubabona ,dore hari bamwe banayivuyemo bakagaruka muri CAPLAKI nayo ngo yaba ifite ibibazo ,nituganira tukazatangaza ibyo twavuganye.
Nsabimana francois