Rwanda:Umupira w’amaguru aho gukura ujya ejuru urarushaho kugwingira nkutagira kireberera kandi bahora balilimba kuwuzahura.
AZAM nayo baririragaho iragiye,ubu biragenda gute?uyobora Ferwafa yatangarije itangazamakuru ko nihazamo ibibazo azegura nonese ubu arabona nta bibazo birimo?atabibona yaba yirengagiza ko umupira w’amaguru urangiye burundu.
Amakuru ava ahizewe ngo AZAM nk’umuterankunga yasabye Ferwafa ko amakippe yaba menshi(18)kandi bakongera umubare w’abanyamahanga kugirengo shampiyona ishyuhe. Ibi rero ikipe ya APR FC ngo yabyamaganiye kure ikavuga ko itazongera gukinisha icyitwa umunyamahanga. Icyibazwa hazakina ikipe imwe gusa kuko ariyo ifite ubushobozi cyangwa izindi zirava mur shampiyona?
Ferwafa yirengagije amwe mu makipe abaho kuri mana mfasha none shampiyona iyishyize mu kwezi kwa cumi. Abandi bati’ ntabwo ari ferwafa ni APR RC kuko yanze kongera gukinisha abanyamahanga.Harakurikiraho iki?
Umuntu ashobora kubeshya utuntu n’utundi bikemera,ariko mu mikino ntibishoboka.CECAFA Kagame cup yerekanye ko umupira w’amaguru mu Rwanda wagwingiye cyane .Irushanwa rya CECAFA ryasize ikibazo kigomba kwibazwaho mu bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda. Mbere yo kwinjira mu nkuru ishingiye kwitsindwa ry’amakipe yarahagarariye u Rwanda muri CECAFA ,reka turebe kuva Ferwafa ishinzwe ikemerwa mu ruhando rw’amafederasiyo y’umupira w’amaguru haba ku isi cyangwa muri Afurika,uko abayiyoboye bagiye bikuriramo ifaranga bagahiga umuhigo batahiguraga kugeza na n’ubu. Umupira w’amaguru mbere ya 1994 habaga icyiciro cya mbere,icya kabili n’icya gatatu.
Aha byerekanaga ko umukinnyi yavaga mu cyiciro ajya mu kindi. Icyiciro cya makomine nacyo cyari gikomeye.Abanyeshuri mu mashuri yisumbuye na Kaminuza none ubu ntaho wakumva umukinnyi wiga mu mashuri yisumbuye ukina mu cyiciro cya mbere. Hari ikibazwaho hashingiwe kuri buri wese utorerwa kuyobora Ferwafa ni ijambo ryabaye akaraha kajyaje rigira riti “umupira ugiye guhera mu bana bakiri bato”arinda avaho ntacyo akoze.Imyaka 25 umupira w’amaguru ho byifashe gute?Amavubi yagiye mu gikombe cy’Afurika .Amakipe y’u Rwanda yatwaye ibikombe bya CECAFA.
Icyo gihe wabonaga umupira ufite icyerekezo kuko sasaba habanzaga gukina ingimbi(junior)nyuma hagakina ikipe nkuru nibwo wasangaga buri mwana afite ejo hazaza hazakina umupira w’amaguru.U Rwanda rwacitse mu makipe ahatanira ibikombe byose kuko Amavubi asigaye aberaho gutsindwa gusa. Abayobora amakipe babaye ndiyo bwana ntaho baganisha umupira w’amaguru. Twemere gukinisha umwene gihugu ko ari ishema nkuko mu bihugu duturanye babikora,bikaba aribyo byatumye bajya mu gikombe cy’Afurika u Rwanda rugasigara mu karere rwonyine,ariko se twe ko tutawuhera aho ugomba gutangirira tuzakinisha abanyarwanda dukuyehe?
Ubu rero hari ikibazo kirenagizwa kandi kimaze gufata intera yo kugwingira k’umupira w’amaguru. Ikipe nka Kiyovu yamanutse mu cyiciro cya kabili nubwo yagaruwe mu cya mbere,ariko yaramanutse ku mugaragaro.ubu se abayobora andi makipe nirihe somo bakuye ku ikipe nka Etincelles y’ubukombe yamanutse mu cyiciro cya kabili nubwo itahatinze ikongera ikagaruka. Ntibyatinze kuko abayobora amakipe batazi inzira bacamo byaraje bigwirira na Kiyovu iba iramanutse nubwo yagarutse mu buryo butavuzweho rumwe.
Kiyovu imaze imyaka muri ruhago nyarwanda ariko barayitereranye iramanuka ,mugihe abayiyobora bakesha ubuhake muzindi kipe.Ikipe ya Mukura V S isa nkaho ariyo yavutse yaboneye izuba izindi mbere yuko yitirirwa Komine Mukura,nayo ihora muri muzunga ntigira aho ihagarara.Ikipe yitwa Rayon sports yo ikundwa nabenshi yabaye icyambu cyabayisenyera muri APR FC.Umukinnyi Imanishimwe Djabil ntabwo uko yagiye muri APR birumvikanwaho kugeza na nubu.Ikipe zishamikiye k’umutekano zifite ubushobozi ,ariko iza rubanda nka Rayon sports,kongeraho izifashwa n’uturere guhera kuri za Kiyovu,Mukura,Etincelles nizindi ntabwo zirabonako kudakinisha abanyamahanga aribwo bukene zihorana. Kubera ko uyobora ikipe y’Akarere agenwa n’inzego zikorera muriko ntabwo yabasha kwanga ibyemezo byafashwe byo gukinisha abanyamahanga barenga batatu.
Abayobora amakipe mu Rwanda bagwingiza umupira kubera kutiyizera mubyo bakora bagahora bajya mu nteko rusange ya Ferwafa ntacyo bahakana bemera ibyo bababwiye. Abayobora amakipe birirwa bavugira mu matamatama ngo hemejwe ko umukino wajyamo abanyamahanga batandatu bagahindura imikinire abafana bakagaruka ku bibuga batandukana n’ibibazo byamikoro.
Urugero ubu Rayon sports ibyo igeraho ibikesha kugira abanyamahanga bikaba aribyo byatumye iba iya 37 mu rwego rw’amakipe akomeye muri Afrika. Niba rero abayobora amakipe bazakomeza kureberera ntaho umupira w’amaguru uzagera,ikindi ubwo ikipe y’igihugu izahora itsindwa kuko ntaho bazaba bakura abakinnyi bakwerekana icyo barusha abandi.
Murenzi Louis