Rutsiro: “Gufungura ibitabo uba ufunguye ejo hazaza heza” Dr Eugene Mutimura

Minisiteri y'uburezi imaze guhabwa ibitabo birenga miliyoni bizafasha abana gusoma.Izi mfashanyigisho z'ibitabo, zatanzwe n'Igihugu cy'Amerika nk'uko bitangazwa n'ambasaderi w'Amerika mu Rwanda Peter Vrooman

Tariki ya 3 Ukwakira, ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) kibitewemo inkunga na USAID Rwanda, ibinyujije kuri USAID Soma Umenye, kizihije itangizwa Ku mugaragaro ryo gukoresha ibitabo bishya by'ikinyarwanda biherutse kunononsorwa, byagenewe ikiciro cya mbere cy'amashuri abanza kandi bikaba byarakwirakwijwe mu mashuri hose ya Leta n'afashwa na Leta mu Rwanda hose.

Iyi gahunda  y'igitabo kuri buri mu nyeshuri izongera amahirwe yo kwiga neza kandi yongere umubare wo gusoma neza ikinyarwanda badategwa, by'akarusho igihe giherekejwe n'ikoreshwa neza ry'igitabo gishya cy'umwarimu w'ikinyarwanda.

Umwe mu abarimu bigisha kuri Groupe Scolaire Congo Nile, yavuze ko gahunda yo guha igitabo buri mwana kuva mu wa mbere kuza mu wa gatatu, ari igikorwa kimaze gutanga umusaruro. Anasaba ko bibaye byiza, byakomeza no muyindi myaka, umwana wese akagira igitabo yigenga ho ndetse akanagitahana mu rugo.

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi REB, Dr Ndayambaje Irénée avuga ko Soma Umenye iri kwibanda ku banyeshuri  bo mu mashuri atatu abanza bikaba byifuzwa ko yakomeza no mu myaka ikurikira.

Yagize ati" Turifuza ko twakomeza urugendo kugirango abana bazarangize amashuri abanza bazi neza ikinyarwanda."

Minisitiri Eugène MUTIMURA 

Minisitiri w'uburezi  Dr Mutimura Eugene avuga ko byagaragaye ko abana batojwe gusoma bakiri bato aribo batsinda neza, ndetse akaba ari nabo bakora akazi neza, agasaba ababyeyi gushishikariza abana babo gusoma.

Yagize ati" Iyo abana bize neza gusoma bakiri bato byagaragaye ko 80% ubwonko bwabo bukura neza kugeza bageze mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza nibo bakora neza no mu kazi."

Yashishikarije ababyeyi gutoza abana gusoma naho abarimu bakigisha abana gufata neza ibitabo.

Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, ukunda gukoresha ikinyarwanda, avuga ko n'ubwo ari umunyamerika, ari n'umunyeshuri w'ikinyarwanda avuga ko abana bagomba gusoma kugira ngo bashobore kumenya.

Yagize ati"  Ibikorwa byo gutanga ibitabo miliyoni n'igice byakozwe n'Abanyamerika bizakoreshwa kuva mu mwaka wa mbere w'amashuri kugeza mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza, bizafasha abana gukunda gusoma kuko buri mwana azagira igitabo cye."

USAID Soma Umenye , ni umushinga w'ubufatanye hagati ya USAID na REB wibanda ku bigo byose by'amashuri abanza ya Leta, n'afashwa na Leta mu Rwanda hagamijwe kuzamura ubushobozi bwo gusoma neza byibura Ku banyeshuri miliyoni imwe.

Abana ibihumbi 45 171 nibo biga mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu mu karere ka Rutsiro, hakaba hatanzwe ibitabo by'ikinyarwanda bigera Ku bihumbi 43 395 naho mu Ntara y'uburengera zuba hatanzwe ibitabo 274 116 mu mashuri ya Leta n'akorana na Leta, ibitabo bimaze gutangwa byose hamwe mu gihugu ni miliyoni n'igice.

Minisitiri w'uburezi yumva uko abana basoma

Peter Vrooman Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda agiye guha ibitabo Minisitiri w'uburezi, Dr Eugene Mutimura

Minisitiri w'uburezi, Dr Eugene Mutimura afite ibitabo ahawe n'Ambasaderi w'Amerika mu Rwanda Peter Vrooman

Umuyobozi w'ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda( REB) Dr, Ndayambaje Irénée, agiye guha Mayor w'Akarere ka Rutsiro ibitabo

Abarezi bashyikiriza abana ibitabo

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *