Aha rero iyo uganirije umwe abanza gukenguza ,kuko ngo inzego z’ubuyobozi zababujije kuganira n’itangazamakuru. Uyobora umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge,Dasso,inkeragutabara bahora banga uwavuga ibitagenda neza,bityo uwamenyekanye ko yatanze amakuru bakamutoteza. Tuganira nabo baturage twababwiye ko tutazatangaza amazina yabo.
Umwe yagize ati” nk’ubu umuntu asigaye ararana n’itungo kugirengo batarimwiba ,kandi mu gihe dutanga amafaranga y’umutekano.Indi nkuru yasakaye mu karere ka Rwamagana n’iy’imbwa zijugunywa n’abazungu baba bagiye gusubira iwabo.Izi mbwa zavuzwe mu karere ka Nyarugenge mu ishyamba rya Mont Kigali ,ariko zo zafatiwe ingamba ziricwa,nonese kuki mu Karere ka Rwamagana ho zitakwicwa? Abaturage bo batangarije itangazamakuru ko nta mwana ushobora kugenda wenyine cyangwa umugore kuko ngo iyo zibabonye zirabirukankana ,gusa ngo ntawe zirarya.
Undi we yatangaje ko izo mbwa zibasiye amatungo magufi kuko ba nyiri ukorora batamenya igihe zagereye mu ngo. Abashyirwa mu majwi ngo ni abazungu kongeraho nabandi bo mu murwa wa Kigali baba babona zitangiye gusaza bakazijugunya iyo mu mayira.Umuturage umwe yatangaje ko izo mbwa zimaze kumurira ihene zifite agaciro kangana n’amafaranga y’u r Rwanda(85000FRW)kandi akaba yari yaraziguze mu nguzanyo agamije korora akivana mu cyiciro cy’ubukene. Ubu igihangayikishije ni uko hari nizo mu baturanyi zisigaye zishumurizwa abana bato nk’iyo bajya kwiga cyangwa kuvoma. Akagali ka Ntebe naho imbwa zibasiye abaturage n’amatungo ,ntakirakorwa ngo babonerwe ni uko bakwivuza kuko amatungo yo yarapfuye.
Abo munzego z’umutekano bo tuganira badutangarije ko bashyizeho ingamba zo kujya bacunga imodoka ihagaze n’ijoro babona ijugunye imbwa igahita ifatwa nyirayo akayisubizayo. Abaturage baragira bati’’ nigute umuntu yakorora ngo yiteze imbere imbwa zikamurira itungo bwacya zikarya iyundi ntihagire igikorwa. Umwe wo mu nzego z’Akarere ka Rwamagana tuganira yadutangarije ko biyambaje RAB kugirengo itange umuti wo kwica izo mbwa kuko azabaye ikibazo gikomeye. Twamubajije niba abaturage babuze ihene zabo kubera imbwa zaziriye icyo bazabafasha? Adusubiza yagize ati’’ mu ngengo y’Imali sinzi ikirimo ibyo byabazwa abayobozi babifite mu nshingano.
Twavuganye n’umukozi wa RAB ku kibazo cy’imbwa zijugunywa zikaba zirya amatungo y’abaturage ubu bikaba bivugwa mu karere ka Rwamagana icyo bazabafasha?Asubiza yagize ati’’ nibyo koko imbwa zijugunywa nabazoroyo babona zitangiye gusaza aho kuzica bakazijugunya kure yahoo batuye,kongeraho n’abanyamahanga baba batashye iwabo,ariko inzego z’Akarere ka rwamagana karatwandikiye kadusabye umuti n’umukozi wo kuzazitega akazafatanya na Polisi,bityo icyo kibazo kigakemuka burundu.
Ubu rero ngo hagiye kubarurwa imbwa zose zo cyane mu mujyi nihongera kugaragara izizerera bajye bareba ukiyitunze nuwayijugunye bityo uwayitaye abihanirwe. Abariwe n’imbwa zitagira bene zo kongeraho amatungo barahumurijwe ,ariko nta bufasha bahawe kugeza n’ubu. Abareberera rubanda nimwe muhanzwe amaso.