Gatsibo: Abana b’abakobwa barasabwa gutanga amakuru kubabatera inda bagakurikiranwa

K'umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bw'umwana w'Umukobwa, bibukijwe ko batagomba guhishira ababahohotera cyane ko ariho havamo no kubatera inda zitateguwe, banasaba ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi gushaka abo batera abana inda batabahishiriye cyangwa ngo habeho kumvikana, kuko ingaruka ziba kubana babo.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ukwakira, U Rwanda rwizihije umunsi wahariwe ubuzima bw'umwana w'umukobwa,  aho uyu munsi wizihirijwe ni mu Ntara y'Uburengerazuba, mu Karere ka Gatsibo. Ku nsanganyamatsiko igira iti: " Ntegurira ejo heza undinda gusambanywa".

Abana bakanguriwe kudata amashuri, kuko ariyo ntandaro yo guterwa inda zitateguwe, banahohoterwa bakabimenyesha inzego z'umutekano hakiri kare kuko usanga abana badashaka kuvuga ababateye inda bakabahishira, bigatuma no kubafata ngo bashyikirizwe ubutabera bitoroha.

Kayitesi Jovia 

Kayitesi Jovia umwe mu bana b'Abanyeshuri bari bitabiriye uyu munsi w'umwana w'umukobwa, avuga ko uyu munsi ari umunsi ukomeye ku bana b'abakobwa kuko haba hatewe intambwe bakibutswa uko bagomba kwitwara n'uko bakwifata.

Musenyeri Birindabagabo Alex, wayoboye diyosezi ya Gahini akaba yari n'umufatanya bikorwa muri uyumunsi wahariwe ubuzima bw'umwana w'umukobwa, kuri ubu akaba ari umuyobozi wa  MOUCECORE, avuga ko  bakimenya ko uyu munsi w'ubuzima bw'umwana w'umukobwa uzaba, yumvise ko bagomba gukora ubukangurambaga ku girango umwana atavutswa ubuzima bwe, aterwa inda igihe kitaragera kugirango avutswe ubuzima bwe.

Yagize ati: " Impamvu twahisemo Akarere ka Gatsibo, ni uko ariho hari ikibazo cyane cyo gutera abana Inda zitateguwe, bityo tugashaka ko icyo kibazo cyacika burundu".

Musenyeri Birindabagabo Alex 

Akomeza avuga ko  n'ubusanzwe bagira gahunda yo kwigisha abana uburenganzira bwabo.

Ati "Ubwo twateganyaga ubu bukangurambaga twumvise ko byaba byiza kubihuza n'uyu munsi, kubera ko umwana w'umukobwa n'umwana. kubihuriza hamwe rero twasanze ari uburyo bwiza cyane".

Mufulukye Fred, Guverineri w'intara y'Uburasirazuba avuga ko umwana w'umukobwa afite amategeko amurengera ndetse n'ingamba.

Yagize ati: " Mungamba twagiye dushyiraho hariho ubukangurambaga by'umwihariko twegera imiryango, abaturage tukabakangurira kumenya uburenganzira bw'umwana w'umukobwa, ariko ababyeyi cyane cyane tukaba aribo twibanda ho kuko usanga abana batewe inda bafite imiryango bakomoka mo batarakurikiranywe, imiryango ifite amakimbirane, ayo makimbirane agatuma muri abo babyeyi bombi ntawe ukurikirana ubuzima bw'uwo umwana w'umukobwa."

Mufulukye fred,Guverineriw'intaray'Uburasirazuba 

Mu mwaka wa 2019 abana 683 batewe inda, naho abagabo 157 bacyekwaho icyaha cyo gusambanya abana barafashwe bashyikirizwa urwego rw'ubutabera.

Abayobozi bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga w'umwana w'Umukobwa

Polisi y'Igihugu nayo yari yitabiriye uyu munsi w'umwana w'umukobwa ndetse n'abakozi b'Imana batandukanye

Ababyeyi nabo bitabiriye umunsi w'umwana w'umukobwa basabwa kudahishira abahohotera abana

Abanyeshuri bavuye Ku bigo bitandukaye bari baje kwizihiza uyu munsi 

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Ingenzinyayo.com 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *