Tera story n’igisubizo kirambye kubaganira n’inshuti zabo igihe kirekire
Mu rwego rwo gukomeza guha abakiriya bayo serivise nziza kandi ihendutse sosiyete yitumanaho ya Airtel Tigo yatangije gahunda yitwa TERA STORY Igamije guha abakiriya bayo uburyo bwiza bwo guhamagara mu buryo buhendutse.
Bamwe baturage bakoresha uyu murongo witumanaho wa AIRTEL TIGO Bavuga ko ubu buryo bashyiriweho buzabafasha kwisanzura mu kuvugana na bagenzi babo.
Bagize bati"iyiporomosiyo ya tera story ni poromosiyo nziza cyane, natangiye nyigura naguze iya 300 y'iminsi ibiri, ikintu igiye kumfasha ni uguhamagara abantu, abo nahamagazaga 100 akarangira ntamaze kubavugisha, ubu kubera ko nzajya nkoresha ay'iminsi ibiri, nzajya nyagura babantu nkeneye guhamagara nibigeza nijoro hazajya haba hakiri amasaha yo guhamagara, mbahamagare ntakibazo bizamfasha cyane."
Undi nawe ati" nkimara kumva amabwiriza ya tera story nahise numva ko nzajya nshyiramo amayinite nka kanda*255*4# nkaganira n'inshuti zanjye nta kupa kupa."
Umuyobozi mukuru wa AIRTEL TIGO Amit Chawla avuga ko iyi gahunda nshya ya Tera story na AIRTEL TIGO igiye korohereza abakiriya babo kujya bahamagarana nta mpungenge zo gutinya ko ama unite yabashirana kuko ngo ari uburyo buhendutse.
Yagize ati" Iyi poromosiyo igamije guha abakiriya bacu agaciro, ikabaha umwanya wo kuvugana igihe kirekire bisanzuye bitewe na amayinite umukiriya wacu aba yaguze. Iyi poromosiyo ikubiye mu buryo butatu bitewe n'amahitamo y'umukiriya, hari poromosiyo y'iminsi ibiri, icyumweru, ndetse n'ukwezi. Ibi rero birimo inyungu idasanzwe kuba kiriya bacu ndetse ni n'amahirwe atarigeze abaho mu Rwanda ajyanye n'itumanaho, akaba ariyo mpamvu iyi poromosiyo ari nziza cyane ugereranije n'izindi zigeze kubaho.
MUKANYANDWI M Louise