YEGO Innovision Limited yashyize hanze uburyo bushya bwa ‘YEGOCABS’ bugiye gukuraho guhendana hagati y’abagenzi n’abatwara ‘taxi voiture’

Ikigo Yego Innovision Limited gikunze kuzana udushya mw’ikoranabuhanga mu gutwara  abantu cyatangije uburyo bushya ‘Yegocabs’ bugiye gufasha abagenzi batega ‘taxi voiture’ kwishyura hakurikijwe ibirometero bagenze bizabarinda guciririkanya n’abashoferi  kenshi byanatumaga bahendwa kubera nta giciro ngenderwaho cyari gihari.

Pophia Muhoza Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Yego Innovision Limited n'umuyobozi wa YEGO Innovision ltd basobanura uburyo yegocabs izakora

Ubu buryo bwise ‘Yegocabs’ umugenzi ahamagara ‘9191’ akamenyekanisha aho aherereye hanyuma abari muri call center bakamuhuza n’umushoferi wa ‘taxi’ umutwara mu gihe kiri hagati y’iminota 3-5. Umuyobozi wa YEGO INNOVISION Ltd avuga ko ubu buryo  buje gukuraho guciririkanya igiciro cy’urugendo hagati y’umugenzi n’umushoferi.

Muri uyu muhango wabereye mu nyubako ya Kigali Heights, kuri uyu wa kane tariki 27 Nzeri 2018. Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, yavuze  ko ‘Yegocabs’ ari uburyo buhamye bwo gufasha abakora ingendo kwishyura bagendeye ku birometero bagenze.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa YEGO INNOVISION Ltd ubu buryo bumaze kwiyandikishimo abashoferi barenga 700 mu mujyi wa Kigali aho ‘taxi’  yanditseho aya magambo ‘Yegocabs’ mw’ibara ritukura baba bakorana nayo. Ibi bisobanuye ko uwo mushoferi aba yujuje ibyangombwa byose bisabwa ngo yemererwe gutwara imodoka.

Kugeza ubu, abamaze gufata mubazi baragera kuri 720. Pophia Muhoza Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Yego Innovision Limited mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bafite intego ko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi abashoferi bagera 100 bazaba bamaze kwiyongera muri yegocabs.

akomeza avuga ko babanje guha Meters"mubazi" abashoferi bakorera i Kigali hanyuma bakazakurikizaho kuzitanga mu Ntara zose zigize u Rwanda. Ngo hari na gahunda y’uko iyi ‘Yegocabs’ yagezwa no mu bindi bihugu. Muhoza ati “ Kugeza ubu dufite umubare uri hagati ya 700 na 800. Tukaba turangije gutanga mubazi ku bantu bangana na 720 duteganya ko muri cyumweru hakiyongeraho nk’abantu 100….

Meter"Mubazi "zizajya zifashishwa mukubara amafaranga haagendewe ku birometero byakozwe.

Twifuza kubanza gutangirana na Kigali tukabanza kureba ko buri muntu wese wa Kigali twamuhaye mubazi akayikoresha bikaba nk’itegeko nkuko biteganwa na  RURA. Hanyuma ibi nitubirangiza tuzajya no mu ntara ndetse no  hanze y’igihugu,..”  

Akomeza avuga ko ubu buryo ari ingirakamaro haba kumusoro wa Rwanda revenue authority , police ,za sosiyete z’ubwishingizi ,hagati y’umugenzi ndetse n’umushoferi. kuri ubu umugenzi afite uburenganzira bwo kwirebera umubare w’amafaranga agomba kwishyura ndetse ko nta mugenzi uzongera kwibwa n’umushoferi kuko amakosa yose umushoferi azajya akorera umugenzi azajya amenyekana ku buryo bworoshye.

 

Ubusanze uburyo taxi voiture zakoraga mu gutwara abagenzi bwagaragaza impungenge zirimo kutamenya amafaraga zigombwa gusora , ibibazo byavukaga hagati y’umugenzi n’umushoferi, gutwarira imodoka kumuvuduko wo hejuru ntibimenyekane ,gutwara abagenzi kandi ubwishingizi bwararangiye ndetse n’ibindi bibazo bitasibaga kugaragara hagati y’umugenzi n’umushoferi, Gusa hamwe n’ubu buryo bwa YegoCabs ibi bibazo bibonewe umuti uhamye kandi urambye YEGO METER “mubazi”.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *