Umugani ungana akariho “ibijya gucika nkungu ibijya imbere”
Abakera bagenekerezaga bashingiye ku cyabaye ,kandi kikaba gikaze kigize ingaruka zitari nziza.Ibijya gucika nkungu ibijya imbere! Twifashishije ibitabo by’Amateka dusanga warakomotse
ku Bunyage bwa Mugema wo mu Rukaryi wamuritse inka z’inkungu mbere y’inyambo bikamuviramo ubwehe bwo kunyagwa, ahasaga umwaka w’i 1700. Inkungu ni inka zitagira amahembe ,naho Inyambo ni inka zigira amahembe maremare kandi zashengereraga Umwami.
Mbere y’ingoma ya Kigeri Ndabarasa, se Cyirima Rujugira yahatse umugabo witwa Mugema aramutonesha cyane, amuha gutegeka amashyo y’inka ze zose, bituma Mugema akira aratunganirwa.
Yari atuye mu Rukaryi, arutegeka ku butaka n’umukenke. Cyilima amaze gutanga hima umuhungu we Ndabarasa,nawe ntiyigeze anyaga Mugema,ahubwo yategetse ko agumana ubutware.
. Mugema akomeza gutegeka ya mashyo yagabiwe na Cyilima,hamwe n’imisozi n’abagaragu. Ndabarasa na we akomeza kumukunda nk’uko se umubyara yamukundaga.
Bukeye Ndabarasa ashaka guha umusaza witwa Ndabaramiye umusozi, na we wari warahatswe na Cyilima, atumiza Mugema aramubwira, ati “Ufite igihugu kigari, none ndagusaba umusozi wo kwihera uriya musaza Ndabaramiye”. Ni irya Nyamugirubutangwa rero ! Amuha umusozi witwa Mbandazi. Ndabarasa awegurira Ndabaramiye ajya kuwuyobora, atanga ibibanza awuturaho.
Icyatumye Ndabarasa agabira Ndabaramiye Mbandazi, ni uko yari yaracikanye na se Cyilima bakajyana i Bugesera n’i Gisaka, nyuma bagaruka Cyilima ntagire icyo amuha cy’ishimwe. Uwakugabiye iyo atanze nawe uribwiriza ukava mu nzira zikigendwa.
Bukeye Mugema bakajya bamurega kuri Ndabarasa bamubwira ko yarakaye kuko yamunyaze Mbandazi. Ndabarasa agumya kubyangirira, ariko abanzi ba Mugema bakomeza kurarika abantu benshi bo kumurega ibinyoma, kugeza igihe Ndabarasa abyemerera.
Amaze kubyemera atumiza Mugema aramubaza, ati “Igihugu utunze n’inka wabigabiwe na nde ?” Mugema ati “Nabigabiwe na Cyilima”. Ndabarasa arongera ati “Ubu se ubitegekwamo na nde ?” Mugema ati “Nyagasani ni wowe nta wundi”. Ndabarasa ati “Igituma nagutwaye Mbandazi bikagushegesha uzi ko u Rwanda ari urwawe ?” Abanzi ba Mugema baraseka, bati “Ubwo Mugema yarakaye azi ko murufatanije”. Noneho Ndabarasa arushaho kurakara. Abwira Mugema, ati “Jya kwimura inka uragiye zose, ari inyambo ari n’inkungu uze uzimurikire”.
Mugema aragenda yimura amashyo yose, ayagejeje kwa Ndabarasa, amubwira ko azayamwerekera mu Mubuga ya Nyamirambo ya Kigali. Bukeye Mugema ashoreza inka zose ahurira na Ndabarasa i Nyamirambo. Abanza kumurika amashyo y’inkungu, akurikizaho ay’inkuku, aheturira ku y’inyambo zirasezera. Ndabarasa amaze kuzimurikirwa zose azigabira Ndabaramiye.
Rubanda babibonye batyo babyuririzaho imvugo yahindutse umugani; bati “ibijya gucika inkungu ibijya imbere”. Ari ukuvuga ko Mugema yazimuritse mbere y’inyamahembe zikamubera inkunguzi, agakurizaho ubwehe bwo kunyagwa. Nyamara ariko ni uko byabaye impurirane, naho ubundi na mbere hose Ndabarasa yamumurikishije agambiriye kumunyaga.
Abalimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda tuganira badutangarije ko mu banyarwanda kugambanirana byabaye umuco kuva rwaremwa,ikba ari nayo ntandaro y’urwangano rwanze gucika. Umwalimu umwe ati’’ fata niba abanyarwanda baragambaniranaga hataraba amafaranga none akaba yaraje ntubonako twamaranye.
Kalisa Jean de Dieu