Kigali: Abitabiriye amarushanwa yo kwiruka ya Airtel Rwanda barishimira ibihembo bahawe n’iyi sosiyeti
Muri siporo yabaye kuri iki cyumweru, Airtel Rwanda yahembye abantu bitabiriye isiganwa ry'amaguru ryiswe (Kigali Marathon) ryatangiriye kuri Sitade Amahoro i Remera , bazenguruka mu mugi, rigasorezwa ahasanzwe habera siporo hazwi nko kuri Rwanda Revenue Kimihurura.
Iri rushanwa ryitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye harimo ab'igitsina Gabo n'igitsina gore, ariko by'umwihariko harimo n'abanyamahanga, Ingabo z'Igihugu, ndetse na Polisi y'URwanda dore ko ari nabo baje ku myanya ya mbere.
Abatsinze muri iri rushanwa bamwe bahawe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, imidari ya zahabu ndetse akarusho harimo n'abahawe igihembo cyo guhabwa amezi atandatu bakoresha umurongo wa Airtel tigo k'ubuntu baganira n'inshuti n'abavandimwe haba mu guhamagara, ndetse na Interineti( Internet).
Ati: "Nsanzwe nkora imyitozo si n'ubwambere nsinze amarushanwa ariko sinavuga ko nkomeye kuko ntarahura n'abandi bari Ku urwego rundenze ngo mbe namenya ko ndi umuhanga koko"
Yakomeje avuga ko kuba yahawe ibihembo bitandukanye birimo kuzajya mu amarushanwa mpuzamahanga, igihembo cy'amafaranga ibihumbi 250 by'amafaranga y'uRwanda , n'umudari wa zahabu, ndetse no kumara amezi 6 akoresha umurongo wa Airtel tigo ku buntu mu guhamagara inshuti n'abavandimwe ndetse na Internet, ari ibyo gushimira Airtel Rwanda.
Si abanyarwanda gusa bari bitabiriye irushanwa kuko hari mo n'abanyamahanga
Abavuye mu ma rushanwa bageze aho basorezaga Kimihurura
Abayobozi batandukanye bitegura guha ibihembo abatsinze amarushanwa
Minisitiri w'Ubuzima Diane Gashumba yambika umudari uwabaye uwa kabiri mu ma siganwa
Abahize abandi uwambere uwakabiri, ndetse n'uwagatatu bamaze gufata ibihembo
Umuyobozi wa Airtel Rwanda aha ibihembo Nimubona Yves wabaye uwa mbere mu masiganwa
MUKANYANDWI Marie Louise
Ingenzinyayo.com