Ruhago nyarwanda irugarijwe:Gasingwa Michel akekwaho kubangamira imisifurire n’abasifuzi
Byakunze kuvugwa bikagera ku ntera yo gushyamirana , ariko bikongera bigaceceka kugeza nubwo bamwe bahabwa akato.
Ubu rero noneho muri Ruhago nyarwanda byongeye kuvugwa nukuriye abasifuzi Gasingwa Michel aho yatangarije itangazamakuru ko nu mupira w, amaguru harimo ruswa.
Aha rero niho humvikanye ijwi rya Gasingwa Michel yiyambaza urwego rw’ubugenzacyaha gukurikirana ruswa ihabwa abasifuzi. Abasesenguye imvugo za Gasingwa basanze harimo ikibazo gikomeye kuko nkukuriye komisiyo y’abasifuzi ataragira numwe agaragaza ko yayihawe, hakamenyeka iyo ariyo.
Ikindi kuba nkukuriye komisiyo ataragira umusifuzi ysrekana ko hari umukino yasifuye nabi, ikindi kuba atarerekana umusifuzi wahawe ruswa n’ikipe runaka ikaza gutsinda.
Amakuru twakuye mu makipe amwe na mwe ni uko bagiye kwandikira Gasingwa bamubaza ku cyaha yabashinje cya ruswa. Ibi byose byerekana ko Gasingwa yashinje icyaha aho kugikeka.
Abanyamategeko twaganiriye badutangarijeko ibyo Gasingwa yavuze niba abifitiye ibimenyetso ari byiza, niba ntabyo afite ko byamubera icyaha.
Bamwe mubasifuzi twaganiriye bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, badutangarijeko Gasingwa kuba yaravuze ko RIB yakurikirana ruswa ivugwa mu mupira w’ amaguru bumva ntabwoba cyane ko ntayo baka.
Undi nawe yatangaje ko Gasingwa agira itonesha muri bamwe mubasifuzi. Niba rero bikomeje kuvugwa ko hari ruswa mu mupira w amaguru bishobora kuwusubiza hasi.
Abandi bo bakaba basaba ko Gasingwa yakwerekana ibimenyetso, atabyerekana agasezererwa inzira zikigendwa.
Murenzi Louis