Rwiyemezamilimo Aminadabu akomeje inzira y’imanza na IPRC Huye kubera kumwambura.
Umuyobozi wa IPRC Huye Major Twabagira ngo umugejejeho ikibazo aragikemura.
Leta y’u Rwanda iteka ikangurira abayobozi bo mu ngeri zitandukanye kwirinda gukora ibinyuranije n’itegeko riba rigenga ikikorwa runaka. Bimwe mu bivugwa habamo impanuro, ariko hari abazigira amasigaracyicaro.
Inkuru yacu iri ku kigo cya Leta cyitwa IPRC Huye ivugwamo ibibazo bitandukanye. Igice cya mbere kiri kurubanza IPRC Huye yarezwe na Rwiyemezamilimo Aminadabu.
Amakuru atandukanye anashingiye kandi kuri kopi y’urubanza rwaburanywe na Rwiyemezamikimo Aminadabu na IPRC Huye iyobowe na Major Twabagira Barnaba.
Aha baburana Aminadabu yatzinze IPRC Huye, ariko ntiyishyurwa.
Aminadabu yari yatsindiye isoko ryo gusasa amapave mu kigo cyose.
Aminadabu we murukiko yerekanaga ko amwe mu mapave ye yaje gukoreshwa n’ubuyobozi bwa IPRC Huye, kandi batayamusabye.
Ibi byizi manz, umuyobozi wa IPRC Major Twabagire yatangarije umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko ibya Rwiyemezamilimo Aminadabu biri murukiko.
Aminadabu we yatangarije umunyamakuru wacu ko Major Twabagira yanze kumwishyura kandi yararangije akazi yapiganiwe.
Aminadabu yakomeje atangaza ko akwiye kurenganurwa kuko igihombo bamuteye kimaze kurenga ayo azishyurwa.
Sicyo kibazo gusa kuko IPRC Huye iravugwamo ikibazo cya Kamugisha Samuel watsindiye akazi akakimwa mu buryo bugaragarira buri wese.
Andi makuru muri IPRC Huye ni ashingiye ku itangwa ry’akazi bikaba byarakozwe mu buryo butashimishije abapiganwe.
Abatangiye bapiganwa bari 6391:Abagabo bari 5062,abagore bari 1329.Haje gufatwa 1611:abagabo bari1218, abagore 393.byaje kurangira ari 1045.abagabo bari 712,abagore 333.Haje kuvugwako hatsinze 16.
Icyatunguranye abashyizwe mu myanya ni 5 gusa kandi nabo ni abagabo.
Kamugisha Samwel ni umwe mubagize ikibazo cyo kwiwma akazi kandi yari yagatsindiye, Samuel yagize amanota 34/50 mu kizamini cyanditse, yajuririye PSC ayimenyesha Kuwa 13.03.2019, umukozi wari ubishinzwe ntabwo yamenye ko hari ubujurire bwashyikirijwe PSC, yateguye Interview ku myanya itandukanye na Veternary irimo, Nyuma PSC yasabye ko basubirishamo ikizamini cyo mu buryo bw'ikiganiro byakozwe kuri uwo mwanya, nyuma haje gutegurwa ikindi kizamini cyo mu buryo bw'ikiganiro nawe( Kamugisha) aramenyeshwa ariko ntiyitabira gukora icyo kizamini.
Ikibazo cya Kamugisha cyari gukemuka 22gashyantare/2019 ariko cyarinze kigezwa muri komisiyo y’abakozi ba Leta ubuyobozi bwa IPRC Huye bwaranze kugikemura.
Ubu amakuru ava ahizewe ni uko Komisiyo y’abakozi ba Leta basabye ko byongera bigakosorwa Kamugisha agahabwa akazi yatsindiye.
Andi makuru ava ahizewe ni uko IPRC zitandukanye zirimo ibibazo kugeza naho WDA iyobowe na Eng Pascal Gatabazi asabye abo ayobora kugerageza kwitwararika mu mikorere n’ imikoranire birinda guhoza Leta mu manza.
Abandi bakaba basanga hakwiye isuzumwa ryimbitse ku bibera muri IPRC Huye mbere yuko bishyikirizwa Inteko ishinga amategeko imitwe yombi cyangwa ngo ikomeze ijyane Leta mu manza aho iyiteza igihombo gikomeye.
ingenzinyayo.com