Ubutabera ntibugwe mu mutego wabarenganya impfubyi za Umutesi Alphonsine

Ijambo fata umwana wese nk’uwawe hari abarishyira mu bikorwa ,hakaba na Mteteli na Murekatete bo biyemeje kujujubya impfubyi. Murekatete na Muteteli batsinzwe murukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge banga kujurira none bakomeje gukoresha inzego zo muri Rwezamenyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa.

IMG_20160513_161403

Umutesi wambaye ibitenge na Murekatete wambaye imyenda idodeshesje y'ubururu bakiri kumwe ku isi nka bavandimwe.none Murekatete ajujubije abana ba Umutesi

 Ubu bikomeje kwigaragaza ko mu murenge wa Rwezamenyo hari itsinda riyobowe na Muteteli Marie Gorette yungirijwe na Murekatete  Marie Chantal bitwikiriye Nyirangirabampatse Marguerete. nyiraNyirangirabampatse yabaye ikiraro kugira ngo birukane impfubyi za Umutesi

Iy’inkubiri yo kujujubya aba bana ba Umutesi Alphonsine yatejwe n’imitungo igizwe n’amazu yubatswe mu kibanza nimero 0064/NYA/RWE. Aba badamu uko ari batatu bava indimwe kuko babyawe na Nyirabigirimana Venantie. Ubu rero ku isi hasigaye Muteteli na Murekatete naho Umutesi yitabye imana . Isi ihisha byinshi kuko Umutesi yitabye imana asiga abana batatu aribo:Kayitesi n’abavandimwe be aribo:Mugabo Richard na Ishimwe Ange. Amakuru azunguruka muri Rwezamenyo  ngo abo bana ba Umutesi bakomeje guhigwa bukware nab a nyina wabo babamenesha mu mutungo basigiwe na nyina.IMG-20160513-WA0016Uyu mugabo yitwa Erneste ayobora umudugudu akaba akoreshwa na Murekatete ngo ajujubye abana ba Umutesi

Inzego z’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwezamenyo nazo zikomeje gusonga izo mpfubyi kuko Gitifu w’umurenge ashaka ko urubanza batsindiyemo umunani wa nyina batawuhabwa kubera gushyigikira amafuti ya Murekatete. IMG-20160419-WA0002Mugabo Richard aratabaza kubera Murekatete na Muteteri bashaka kwikubira umutungo bonyine

Gitifu yabogamye gukabije kuko yahamagaye Kayitesi nk’uhagarariye abana basizwe na Umutesi ku biro by’umurenge wa Rwezamenyo ngo amuhuze nab a nyina wabo. Umunyamategeko twahuye namubajije niba urubanza rwabaye rukabera murukiko niba hari icyo Gitifu w’umurenge arukoraho?umunyamategeko yagize ati: Iyo umuyobozi yananiwe kumvikanisha abaturage bakajya mu rukiko icyo akora ni ugushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko akurikije uwatsinze. Ubwo twari ku biro by’umurenge wa Rwezamenyo twatangajwe no kubona Gitifu abogamira k’uruhande rwa Murekatete na Muteteli ashyigikira amakosa yakozwe n’abunzi. Murekatete na Muteteli bari bitwaje Nyirangirabampatse mu manyanga.IMG-20160419-WA0004Kayitesi akomeje kubura umutekano kubera uwuyobora umudugudu witwa Erneste

Iritsinda rya Muteteli na Murekatete ku biro by’umurenge baguye mu kimwaro kuko intego yabo ari ukujujubya impfubyi za mwene nyina gusa,nk’ubu bavuzeko amazu yubatswe mu kibanza cyabo ngo Nyirangirabampatse yagizemo uruhare .Abaturage baraho babyamaganiye kure kuko bizwiko amazu yubatswe Nyirangirabampatse afunzwe akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Ikindi Nyirangirabampatse afite ikibanza ahazwi  nko mu Gatare harimo amazu yayahaye Chantal Murekatete. Aha niho hibazwa impamvu niba amugiriye impuhwe yamutuje mu kibanza cye akarindira igihe yazapfira akagitwara ariko atajujubije abana ba nyakwigendera Umutesi we wanabubakiye aho kuba. Ikibazo kivugwa kandi kidakwiye guhabwa agaciro kiva kurwego rw’abunzi rwo rwahaye Nyirangirabampatse bavuga ko ntaho afite ho kuba mugihe afite ibibanza yagabiye Murekatete. Abunzi batirengagije ngo bajujubye abana ba Umutesi bakwibuka Nyirangirabampatse igihe arega avuga ko imbere ya CLUB Rafiki yarahafite ikibanza bakakimutwara agasaba indishyi bamuha ingurane akazanga. Urwego rwose rw’ubuyobozi yagejejeho iki kibazo banze kugikemura kuko yanze ingurane agahitamo gutukanira mu nama rwagati. IMG-20160419-WA0003                  Ishimwe Ange arasaba kurenganurwa.

Ikimenyimenyi yatutse Mukasonga hamwe na Ndayisaba na Kanzayire umuvunyi wungirije. Kayitesi n’abavandimwe be batanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hakire kare kuko Murekatete yasinye kumyanzuro tariki 16/04/2015 naho Muteteli asinyaho 17/04/2015. Abaturage twaganiriye badutangarije ko itsinda rya Murekatete na Muteteli bahise birukira mu  rwego rw’abunzi kugirango bakomeze batoteze impfubyi z’umuvandimwe wabo . Bitwaje Nyirangirabampatse bamujyana mu bunzi kuko bifashishije Gitifu w’akagali ka Kabuguli witwaga Nicola ,ariko nyirabayazana  w’ibibazo akaba uwitwa Erneste uyobora umudugudu w’Ubusabane. Abaturage badutangarije ko Erneste  yihaye inshingano zitarize kuko yakoreshejwe na Muteteli ajya kwigira umuhesha w’inkiko bitari munshingano ze. Erneste yaje kwiha inshingano zo gusohora abana ba Umutesi abitegetswe na Muteteli na Murekatete. Perezida w’abunzi aranengwa kuko yaciye urubanza atatumiye abana ba Umutesi kugirango ashimishe Murekatetena Muteteli. Perezida w’abunzi Venuste Uwizeyimana arakemangwa kuko yatatiye inshingano,kugeza naho abeshya ko yatumiye abo k’uruhande rwa Umutesi kandi atarigeze abatumira. Abandi bati: Abunzi bakora amanyanga nkayo inyangamugayo zakoraga ,kuko hariya kwa Nyirabigirimana hari ahabana batatu .Abunzi kuki bumvise Murekatete ahatanga ntibamubaze impamvu Muteteli we adahari niba batarashakaga kumva uruhande rwa Umutesi ruhagarariwe na Kayitesi. Abunzi ntabwo bahamagara uregwa. Abunzi ntabwo bari guha agaciro Murekatete kuko siwe muzungura w’umuryango wa Nyirabigirimana. Abaturage bati:Abunzi ba Rwezamenyo bakoze amanyanga. Kirazira guha umuntu kuburanisha yaburaye. Amakosa zimwe munyangamugayo zakoze abunzi nibayakora ntabutabera bwaba mu Rwanda. Abunzi kubera gukoreshwa na Murekatete babeshye ko Kayitesi bamubuze ngo aze aburane. Iki ni ikinyoma gikabije kuko ntiwavuga ngo wabuze umuntu kandi atuye ahazwi. Mugabo Richard abana na Nirangirabampatse mu gipangu barangiza ngo bababuze. Ubutabera bubere bose.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *