Kugira isuku mu gihe cy’imihango n’inkingi ikurinda kwandura indwara zifata mu myanya ndanga gitsina
Imihango ni ikintu kiba ngaruka kwezi ku buzima bw' abagore ndetse n'abakobwa aho buri wese aba aziko agomba kubona imihango atayibona akumva ko yasamye.
Umwana w’umukobwa iyo atangiye kujya mu mihango abigira ubwiru cyane, ndetse hari n’abagabo batajya bamenya igihe abagore babo bagira mu mihango.
Iyo igihe cy’imihango kigeze buri wese yitabaza igikoresho ashobora kubona kimufasha, aho mu byaro bifashisha udutambaro bafura bakanika, naho abasirimu bagakoresha ibimenyerewe nka cotex (kotegisi), nubwo mu by’ukuri cotex ari ubwoko bumwe bw’ibyo byifashishwa mu gufata amaraso asohoka mu gihe cy’imihango (habaho na Supa, always, everytime,…)
Ubusanzwe amaraso asohoka mu mihango yo ubwayo ntacyo atwaye ariko iyo amaze gusohoka ahura na za mikorobi zinyuranye zishobora no kugutera indwara. Niyo waba utazana amaraso menshi, ariko igihe umara wibinze nticyari gikwiriye kurenga amasaha hagati ya 4 na 6, uburyo bwose waba ukoresha.
Bamwe mu bana ba abakobwa twaganiriye bavuga ko muri ibi bihe bya corona virus ba bangamiwe no kubona ibikoresho by'isuku (cotex) kuko bigoye kubona amafaranga ngo babashe kuzigura kubw'impamvu zitandukanye.
Uwimpuhwe Violette n'umwe mubo twaganiriye ukora akazi ko murugo atubwira uko yifata mugihe cy'imihango, ni suku abigirira n'ubwo harimo imbogamizi yatewe na Vovid-19.
Ati" Njyewe menye gukoresha cortex ngeze i kigari kuko iwacu Musanze nabaga mucyaro ntabona n'amafaranga yo kuyigura, nakoreshaga igitambaro nakumva cyuzuye nka kimesa ngafata ikindi, ariko kuko nakigiriraga isuku ntangaruka cyanteye, nubu ntarahembwa kuko Mabuja akazi ke kahagaze kubera corona virus nkaba ntegereje ko azasubira mu kazi akabona kumpemba, binsaba kwiyeranja nkakoresha udutambaro nakoreshaga nkiri iwacu, nzongera kugura cotex nabonye amafaranga."
Uwineza Alice nawe avuga ko Maman we ariwe umufasha kubona cotex ariko muri ikigihe cya covid-19 bigoye iyo umubyeyi we atabonye akazi atashobora kuyibona.
Ati" Cotex ni izabana babakire bo babona amafaranga Maman yayinguriraga ar'uko yakoze akazi k'ijoro( uburaya) none kubera corona virus ntagikora, kuko kugenda nijoro bidakunda nta mafaranga dufite rero urumva ko tutaburara ngo angurire cotex."
Mukeshimana Joseline ni umubyeyi w'abana 4 abahungu 3 n'umukobwa umwe aratubwira kubijyanye n'isuku mu gihe cy'imihango.
Ati" Njyewe mu gihe cy'imihango ngerageza kugira isuku nkoga, nava mu bwiherero nkakaraba amazi meza n'isabune, byanaba ngombwa nabura amazi yo kwiyuhwagira nkaba nakwitawaza, ariko mbere ntarasobanukirwa nogaga mu gitondo nkumva ko ibindi ari guhindura cotex bikaba bihagije, ariko iyo nabonye amazi nakoga na kabiri kumunsi."
Mukeshimana aragira inama ababyeyi ko bajya bafata umwanya niyo waba muto bakaganiriza abana babo b'abakobwa kubuzima bw'imyorirokere n'uburyo bakwitwara igihe bagejeje imyaka yo kujya mu mihango, ndetse nuburyo bagira isuku igihe bayirimo.
Marie Louise MUKANYANDWI