Umutoza Haringingo Francis mu nzira zerekeza mu ikipe y’APR fc mugihe yavuzweho ruswa n’amarozi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame umunsi hizihizwaga imyaka 29 u Rwanda rwibohoje yakoreye ikiganiro ku itangazamakuru ry’igihugu (RBA) avuga ko agiye guhagurukira siporo cyane umupira w’amaguru kuko urimo byinshi biwudindiza bigizwe na ruswa n’amarozi.Ubu rero bizwiko hariho kizigenza mu ikipe y’APR fc ariwe Mupenzi Eto umaze igihe afunzwe akekwaho ibyaha bitandukanye,ariko nayo marozi na ruswa benshi babimuketseho.Undi ufunganywe na Mupenzi Eto n’umurindi witwa Cheih Bilal.Inkuru yacu iri k’umutoza Haringingo Francis.Uyu mutoza akomoka mugihugu cy’u Burundi yageze mu Rwanda atoza ikipe ya Mukura Vs yo mu karere ka Huye.Haringingo yerekeje mu ikipe ya Police fc . Haringingo Francis yerekeje mu ikipe ya Kiyovu sports.Mu mayeri menshi Haringingo Francis yaje kwerekeza mu ikipe ya Rayon sports ariho asoje amasezerano ubu ngo akaba yerekeje mu ikipe y’APR fc.Haringingo ikipe agiye gutoza yizanira abazamwungiriza,ikindi Haringingo abakinnyi 87% niwe ubishakira nabo asanze mur’ikipe arabirukana.Ikindi cyavuzwe nabo azana atari abatoza nk’uwitwa Mapuwa na Aruno bafatwa nk’abakoresha amarozi nkuko bikunze kuvugwa.Uburero amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com nay’uko Haringingo Francis ariwe wafashije ikipe y’APR fc kugura umukinnyi Pichou .Uyu mukinnyi yatojwe na Haringingo Francis mu ikipe ya Kiyovu sports.Ubwo inteko rusange y’ikipe ya Kiyovu sports yateranaga Perezida wayo Ndorimana Regis yashinje bamwe mubakinnyi ubugambanyi bwatumye batsindwa ntibatware igikombe cya shampiyona harimo n’uyu Pichou.Kuba rero Haringingo azengurutse ikipe kandi avugwaho amarozi na ruswa bikaba aribyo byatumye Kiyovu sports idatwara igikombe,kongeraho ko yanavuzweho gutsindisha ikipe ya Rayon sports kubera ubucuti yagiranaga na Mupenzi Eto byerekanye ko ahawe ishimwe ryo gutoza APR fc.Benshi batindiwe n’uko shampiyona itangira kugirengo harebwe umutoza uzafatirwa mucyuho cyo gutanga ruswa no gukoresha amarozi , shampiyona 2023/2024 bayitezeho abasifuzi kwakira ruswa cyangwa bagasifura neza.

Haringingo Francis (photo archives)

Umwe mubo twaganiriye uba hafi y’ikipe y’APR fc,ariko akangako twatangaza amazina ye ngo Haringingo Francis yasabye ko yazazana Mapuwa nkuko bagendanye muzindi kipe,abajijwe niba azaba ar’umutoza abura ubusobanuro bwe.Undi uba hafi y’ikipe y’APR fc twaganiriye nawe akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we tuganira yagize ati’twebwe twabyumvise ko Haringingo Francis agiye gutoza APR fc,ariko ntiturabitegura ko twavugana,ariko tumubonyemo ubushobozi twamuha akazi.Tumubajije ku kibazo kivugwa cyayo marozi? asubiza yagize ati”twe ntituroga dukoresha ubuhanga bw’abatoza n’abakinnyi.Umwe k’uwundi bafite amatsiko y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu minsi ir’imbere.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *