Kampani Royal cleaning Ltd ishobora guhindura imikorere abatuzuza inshingano bagasezererwa.
Sikitu Jerome natikosora arirukanwa muri Kampani.
Umugabane shingiro ushobora kwiyongera, amakuru akomeje kuzunguruka muri Kampani ikora isuku ikanatera indabo zitandukanye, kongeraho ibiti bibereye ijisho bigashimisha abasuye u Rwanda.
Ubu iravugwamo ibibazo biterwa na Sikitu Jerome noneho watangiye kuvuga ko Kampani Royal cleaning Ltd imufitiye miliyoni 17.
Ibi rero ngo Sikitu yabikoze kugirengo atabazwa igihombo yayiteje.
Kampani ishingwa buri wese yatanze ibihumbi ijana nk'umugabane shingiro.
Aha rero niho hagomba kuva igisubizo. Umunyamigabane utuzuza inshingano agomba gusezererwa, hakinjiramo abandi bashyashya bagomba kuzuza inshingano.
Kampani kuba iharirwa umuntu umwe mugihe cyo gushakira abakozi imishahara, abandi ba kigira ba ntibindeba.
Aya makimbirane ajya gutangira yatangijwe na Sikitu Jerome agenda agandisha abakozi.
Ibaruwa yanditswe na Sikitu tukaba tuyifitiye kopi iragira iti"Muyobozi w'umujyi wa Kigali ndabasaba ko mwahagarika kwishyura Kampani Royal cleaning Ltd mukanagenzura imikorere yayo kuko imfitiye ideni rya miliyoni 17.
Abasesenguye iyi baruwa ya Sikitu aho avugako Kampani yacitsemo ibice bibili. Aha bakaba basanga Sikitu yakabajijwe uko yacitsemo ibice bibili, ahubwo ibi bikaba ari uburyo bwo guhunga igihombo yateje.
Kuba Sikitu avugako umutungo ukoreshwa nabi hagatangwa raporo zintekikano.
Abasesengura barasaba ko Sikitu yagaragaza uko umutungo wakoreshejwe igihe yawucungaga. Kuba Kampani ishingwa hari amasezerano none hakaba hari abayatatiye bikaba aribyo bituma habaho ibura ry'umushahara.
Kuba Sikitu ashaka guhagarikisha amafaranga Umujyi ubereyemo Kampani Royal cleaning Ltd.
Ibi byo ntibyashoboka kuko Kampani ijya gukorana n'Umujyi wa Kigali hari ibyiza bayibonyeho.
Kuba rero umwe kuwundi muri Kampani bakomeje kutuzuza inshingano bashaka ko babiharira umwe muribo.
Umwanzuro ni uko amategeko ya Kampani agiye guhinduka uzabishobora agakomeza unanirwe akeguka.
Murenzi Louis