Guhuza intara n’umujyi wa Kigali imwe mu nzira igoye rubanda rwagiseseka.
Icyorezo cyarakubise gica ibikuba, ingamba zo kukirinda bakirwanya zirafatwa.
Amagambo anyuranye yaravuzwe cyane bigera naho umwe kuwundi yibaza niba guma murugo izashira bikamuyobera.
Abimbaraga nkeya zishingiye k'ubukungu babungije imitima karahava. Iminsi yongeweho imwe mu miryango yo muri bya byiciro by'ubudehe bitishoboye batangira guhabwa inkunga zibiribwa.
Abari mu mujyi wa Kigali cyangwa nindi yo mugihugu bafashe icyemezo cyo gutaha iwabo ku ivuko. Icyizere cyatangiye kuboneka ko Coronavirus iriho icogora habaho gufungura ibikorwa bimwe na bimwe.
Imodoka zitwara abagenzi zongera gukora mu ntara gusa, ndetse nizo mu mujyi gusa zirakora. Tariki ya mbere Kamena buri munyarwanda ayiraye ku ibaba ashaka kwerekeza mu murwa mukuru Kigali.
Inkuru yacu iri kuri rubanda"uyu rubanda ni wawundi urya ari uko hari umurimo ashoje(nyakabyizi) isesengura riravuga ko amafaranga y'ingendo yazamutse ubwo se rubanda ko azayamarira murugendo atega imodoka azacyura iki? abamotari se bo impungenge zabo ninde waziteze amatwi? rubanda ko batamutega amatwi kandi ariwe ukora byose? Abari mu ntara bagomba kujya ku mirimo muri Kigali nka batuye Rulindo gutega birahenze.
Abatuye Bugesera gutega birahenze. Abatuye Kamonyi gutega birahenze. Imodoka minibus ntoya zo zirerekezwahe ko arizo zafashaga rubanda? amakwasiteri ya RFTC ntabwo azabasha gutwara rubanda kuko runyotewe no gukora imirimo rwasubitse mbere yuko Coronavirus yororeka isi.
Ninde bireba ngo afashe rubanda mu ngendo zihuza intara n'umujyi wa Kigali? uwo bitareba ninde? wowe ufite mu nshingano kurengera rubanda niwowe uhanzwe amaso.
Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo jisho rya rubanda. Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu niyo ihanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu.