Kampani Royal Cleaning Ltd ikomeje kwesa umuhigo wo gusukura umujyi wa Kigali.
Isuku n'umutekano ni imwe mu ntwaro ikoreshwa cyane mu mujyi wa Kigali, Kampani Royal cleaning Ltd imaze kubigiramo uburambe. Ubwo mu minsi ishize Kampani Royal cleaning Ltd yarigikusanya uko yatunganya imishara y'abakozi bayo harimo bamwe muribo bakoreshejwe bavuga ko badaheruka guhembwa.
Umunyamakuru w'ikinyamakuru ingenzi ni ingenzinyayo.com yashatse kumenya uko muri Kampani Royal cleaning Ltd byifashe maze ashaka abakozi bayo ahereye kuri ba nyirayo, abayobora abandi mu kazi kugera ku bakozi bakora isuku mu mihanda.
Ku ruhande rw'Ubuyobozi umunyamakuru yabubajije uko muri Kampani Royal cleaning Ltd bihagaze Cyane cyane ku bijyanye n'imishahara y'abakozi babo?
Ubuyobozi bwadutangarije ko bafitanye amasezerano n 'umujyi wa Kigali. Bityo umujyi wa Kigali ukaba ubishyura mu bihe bitandukanye, ariko iyo ukwezi gushize umujyi utarabishyura bo bishakamo ubushobozi bakishyura abakozi kuko ari inshingano zabo.
umunyamakuru w'ingenzi yakomeje ababaza ku makuru yigeze gutambuka mu bitangazamakuru abakozi banyu bavugako bamaze amezi atandatu badahembwa?
mugusubiza Ubuyobozi bwa Kampani Royal cleaning Ltd bwagize buti "icyo ni ikinyoma ntabwo wakoresha abantu utabahamba, kandi bafite imiryango bagomba gutunga."
Umunyamakuru nonese ababivuga ubona bagamije iki?
Ubuyobozi bwa Kampani Royal cleaning Ltd buti "ababivuga nabagamije kurangaza abakozi, kandi nawe usanze duhemba kuba twaratinzeho iyi minsi ntabwo ari myinshi ntagikuba cyacitse twe twuzuza inshingano."
Umunyamakuru, gusoza ni ubuhe butumwa watanga?
Ubuyobozi bwa Kampani Royal cleaning Ltd, buti" icyo twavuga ni ugushishikariza abakozi gukunda akazi." Nyuma kuganira n'ubuyobozi bwa Kampani Royal Cleaning Ltd twashatse kumenya icyo abakozi bahagarariye abandi muri inom Kompani babivugaho, umwe mubo twaganiriye twagiranye ikiganiro gikurikira.
Umunyamakuru,tubasanze hano mukora isuku mwatwibwira amazina yanyu?
Umukozi uhagarariye abandi, yagize ati "jyewe ntabwo aribyiza gutangaza amazina yanjye ariko icyumbaza ndakubwira."
Umunyamakuru, umaze igihe kingana iki ukorera Kampani Royal cleaning Ltd?
Umukozi, natangiranye nayo, Umunyamakuru, ko hari amakuru avugako mudaheruka guhembwa bihagaze gute? Umukozi, ababivuga sinzi aho babikura kuko kurenzaho icyumweru ku kwezi ntibivuzeko umaze amezi udahembwa.
Umunyamakuru, niki wabwira bagenzi bawe? Umukozi, icyo nababwira ni ukujya bakunda akazi kabatunze bakirinda ibihuha byabashaka kubarangaza.
Undi twaganiriye ni umukozi ukora isuku nawe yanze ko twatangaza ifoto ye n'amazina ye, ariko yadutangarije ko we ntabirarane Kampani Royal cleaning Ltd imufitiye.
Yagize ati"ubuse ntusanze turiho duhembwa,nonese twari tuziko uza kutubaza amakuru."
Ku kibazo cyabo bakorana bagwa mu mitego yababashuka yabashishikarije ko bagomba kubireka bagakunda akazi ngo kuko birukanywe ababashuka ntacyo babafasha mubushomeri.
Umurimo ugutunze ubugomba kuwubaha ukirinda abawukwangisha.
Murenzi Louis