Umurimo w’Imana usaba umuhamagaro no gukunda itorero: Ikiganiro na Eveque wa AEBR/Region y’Amajyepfo

AEBR (Association des Eglise Baptiste au Rwanda) ifite Region 5 zirimo Region y'Amajyepfo, iy'Iburasirazuba, Iy'Iburengerazuba, Umujyi wa Kigali n'Iy'Amajyepfo.

Évêque Joël Ahishakiye Umuyobozi w'itorero AEBR

Ni rimwe mu matorero afite abanyetorero bakunda Imana Kandi bakitangira imigendekere myiza y'imirimo yayo; rikaba Kandi ari itorero rifite uburyo busobanutse bwo kwegera no guhanura abashumba n'abapasitoro baryo kugirango bakore umurimo w'Imana bakunda itorero Kandi barushaho kwegera abanyetorero bikababera umuhamagaro w'Imana Aho gukunda impiya ngo bumve ko bakora uwo murimo bategereje igihembo cy'amafranga.

Mu gushaka kumenya byinshi ku itorero rya AEBR, umunyamakuru w'Ingenzinyayo online na TV yaganiriye n'Umwepisikopi wa AEBR muri Region y'Amajyepfo, Eveque Joel Ahishakiye ikaba ari Region igizwe n'amatorero 37 aho yamusanze kuri Paruwasi ya Butare ifite abakristo bagera kuri 414 babatijwe utabariyemo abana. Mu kugaragaza amateka ya Paruwasi ya Butare imwe muri Paruwasi 37 zigize iyo Region, yasobanuye ko muri 2005 hari abakristo bagera kuri 25 basengeraga mu rusengero rungana n'inzu y'umuturage ifite m 9 kuri 15. Yongeraho ko Ivugabutumwa ryakomeje maze umurimo w'Imana uraguka abakristo bariyongera bituma urusengero ruvugururwa rugira ubushobozi bwo kwakira abakristo 600 maze rutahwa muri muri 2011.

Ubu harateganywa gushyirwamo amakaro nayo yamaze kugurwa no kugera muriyo Paruwasi kandi abakristo barimo kwegeranya ubushobozi bwo kugura isima n'umucanga bizahakora hamwe n'igihembo cy'abafundi bazahubaka.

Twibutse ko aho kuri paruwasi ya Butare ari naho hubatswe ibiro bya Region hamwe n'ibiro by'umushumba wa paruwasi.

Mu iyerekwa rya Eveque ngo urusengero rwa Butare ruzakomeza kuvugururwa kugera aho rushobora gukorera mu nzu y'amagorofa(etage) cyane ko ubutaka rwubatseho budahagije Kandi umurimo w'Imana wo kwigisha inkuru nziza ya Yesu Kristo ukaba ugikomeje kugera kuri benshi bashoboka bigatanga icyizere ko umubare w'abanyetorero uzakomeza kwiyongera bishimishije.

Harateganywa kandi kubaka no kuvugurura inyubako z'ibikorwa remezo birimo amashuri n'amavuriro kugirango abanyarwanda muri rusange ndetse n'abanyetorero by'umwihariko bakomeze kugira imibereho myiza n'iterambere rirambye kuko roho nzima igomba kuba mu mubiri muzima.

Kimwe n'andi matorero, icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubwisanzure bw'abanyetorero aho ubu abaterana bahurira mu materaniro 2 rimwe kuva saa tatu kugera saa tanu, irindi kuva saa cyenda kugera saa kumi n'imwe, aho buri teraniro ritarenza abantu 80.

Agashya kagaragaramo Ni uko itorero ribanza rihuza abakuru naho irikurikira rigahuza urubyiruko.Ibi byakozwe kuko urubyiruko rugira ibyo rukunda bishobora gufatwa ko byabangamira abantu bakuru cyangwa bikababuza kwisanzura kubera gutinya abakuru.

Mu gushaka kumenya icyo abakristo bacikanwe ntibashobore kujya mu materaniro hamwe n'abandi kubera bakererewe cyangwa badafite ubushobozi bwo kugura agapfukamunwa cyangwa abasaza n'abakecuru bafashwa mu myemerere, Umwepisikopi yasobanuye ko basangwa bakegerwa mu mazu yo gusangiriramo aho abayobozi babo(abashinzwe ibihande) babasanga buri wese mu rugo rwe bakabagezaho Ubutumwa bwatambutse uwo munsi.

Mu gushaka kumenya ibanga akoresha kugirango abakristo bakomeze gukunda no kwitangira itorero, Umwepisikopi yasobanuye ko habaho gahunda ihamye yo gusengera umurimo w'itorero Kandi abakristo bakegerwa bagakangurirwa gukunda itorero kuko Ari ibyo bituma bagaragaza ubwitange ntagereranywa mu kumenya no gushaka ibikenewe byose kugira ngo itorero rigere ku ntego yaryo yo kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo Kandi rikorere mu mucyo no mu buranga bubereye inzu y'Imana.

Yakomeje avuga ko iyo umutungo w'itorero udacunzwe neza n'abanyetorero usanga aribyo biba cyane intandaro yo gusenyuka kw'itorero. Ibyo rero ntabigaragara muri Paruwasi ya Butare.

Yakomeje asaba ko abakozi b'Imana barangwa n'umuhamagaro abo gukora umurimo w'Imana nk'akazi bahemberwa. Bagomba gukorera mu mucyo, bagakunda umurimo bakora wo kuyobora intama baragijwe Kandi bazabazwa uko baziragiye.

Kuragira buhene ntibikwiye na rimwe ahubwo abanyetorero bagomba kuragirwa butama Kandi Imana izabibaza abashumba bahawe izo nshingano.

Abashumba barasabwa kunyurwa bakamenya ko baragiriye itorero atari ukurikama kuko Imana yaduhaye amaboko ngo natwe tuyakoreshe mu guhinga, korora no gukora Indi mirimo ndetse ibyo dusarura tubitungemo itorero mu rugero rwiza rwa Paulo wera nkuko yabyandikiye Abanyefeso.

Icyangombwa ni uko umutungo wabo ucunzwe neza. Mu gushaka kumenya ikibazo cyo kuba hirya no hino abakristo bagaragaza impungenge ko amaturo batanga aherera mu mifuka y'abashumba bigasenya iterambere ry'amatorero, Umwepisikopi yasobanuye ko umutungo w'itorero ugomba gukoreshwa mu mibereho myiza y'abanyetorero no guharanira iterambere ry'itorero hakabaho gukorera mu mucyo, gukunda umurimo abashumba bahamagariwe, kuragira intama bahawe bazi neza ko bazazibazwa, bakore inshingano mu muhamagaro aho kuba akazi bahawe kuko bazaziyobora zose kugera bazeretse Imana bityo birinde gusebya uwo muhamagaro utabonwa na buri wese.

Umushumba asoza atanga inama abwira abashumba ko iyo utazi iyo ujya utamenya iyo uva Kandi ubuzima bwa buri wese bureberwe mu itorero.

Abasaba gukorere mu mucyo kandi nta Pastor wakagize aho ahurira n'amafranga kuko hari abatowe bashinzwe kuyacunga bakaba bayatanga mubyo bemerewe Kandi bikanyura mu mucyo.

Yakomeje asaba abakristo kuzirikana umuhamagaro wabo nk'abanyetorero kandi bakirinda gucibwa Intege n'abakora nabi ahubwo batumbere inzira biyemeje kuko buri wese azakorera ijuru mu buryo bwe.

Innocent 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *