TDB yashyikirije RBC inkunga y’imashini 16 zizifashishwa mu kwita ku barwayi ba covid-19
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC ) cyahawe imashini zizajya zifasha mu gukurikirana abarwayi ba corona virusi zikaba zigiye kubongerera ubushobozi bwo kwita ku barwayi zigezwa hirya no hino mu gihugu ahavurirwa abarwayi ba corona virus.
Izi mashini zifite ubushobozi bwo kwereka ijanisha ry'umwuka umurwayi afite mu mubiriwe uko umutima utera n'ibindi bipimo byerekeranye n'uko umurwayi wa covid-19 ahagaze.
Dr Innocent TURATE Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kwita kundwara zitandura muri RBC avuga ko izi mashini zikora.
Ati" Ni ukuvuga ngo ni ibyuma bifasha gukurikirana abarwayi kubigendanye n'ibipimo bireba ijanisha ry'umwuka mu maraso uko ungana kureba ahumeka kangahe mu munota, kureba umutima utera kangahe mu munota, mbega n'ibipimo byita kureba ubushyuhe bw'umuntu mu mubiri bungana gute? Ni imashini zishinzwe gukurikirana abarwayi umunsi ku wundi urabona abarwayi ba covid-19 baba bakeneye kwitabwaho cyane kuko igihe icyaricyo cyose ubuzima burahinduka bisabwa ko tugira uburyo buhagije kandi bugezweho bwo kuba twabakurikirana igihe bari kwa muganga bari kwivuza."
Regis RUGEMANSHURO Umuyobozi mu kuru wa RSSB waje ahagarariye Trade and development Bank(TDB) RSSB ikaba ifitemo imigabane, avuga ko kuba iyi Bank yatanze ibikoresho byo kwita kubarwayi ba Covid-19 ari ugushyigikira gahunda nziza ya Leta y'u Rwanda yashizeho yo kurwanya Covid-19.
Ati," Igikorwa cy'uyu munsi ni icyo gutera ingabo mu bitugu igikorwa kiza gikomeje gukorwa n'ubuyobozi bw'Igihugu mu kurwanya covid-19, TDB nk'imwe muri banki zakoranye kandi zikorana n'igihugu kandi zishyigikira imishinga ikorerwa mu gihugu twatanze imashini 16 zifite agaciro k'ibihumbi50$ kugirango tubashe gukomeza gufasha imbaraga ziri gutangwa nk'umufatanya bikorwa mwiza ndetse nk'uko abandi bose bagiye babikora icyi n'igikorwa cyo gutanga ubufatanye mu gukomeza gufasha abarwayi ababa baramutse bafashwe na covid-19".
Izi mashini RBC yahawe zifata ibipimo by'abarwayi ba covid-19 zigera kuri 16 zifite agaciro k'ibihumbi 50 by'amadorari y'Amerika ni hafi miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.
Dr Innocent TURATE (ibumoso), Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe kwita ku ndwara zitandura muri RBC , na Regis RUGEMANSHURO (iburyo), Umuyobozi mukuru wa RSSB akaba yaje ahagarariye Trade and development bank ( TDB)
Marie Louise MUKANYANDWI