Akarere ka Rulindo:Kajevuba ya Ntarabana baratabaza Guverineri Gatabazi kubera amakimbirane aharangwa.
Iyo umuntu cyangwa abantu batabaza baba bafite impungenge z'umutekano muke.Ibi nibyo biri mu mudugudu wa Nyarubuye,Akagali ka Kajevuba Umurenge wa Ntarabana,Akarere ka Rulindo ho mu ntara y'Amajyaruguru.
Uyu mutekano muke utezwa no kwikanyiza kwa bamwe bumva ko barusha abandi uburenganzira bwo kubaho batekanye.Umwe kuwundi mu batuye umudugudu wa Nyarubuye usanga yanga kuvugana n'itangazamakuru ku mugaragaro ngo uwuyobora ariwe Ukozivuze Oscar Alias Mihigo afatanije na Nizeyimana Patrice batamwirenza.
Ibi bikorwa na Mihigo byo guhutaza rubanda nta rwego rutabizi ahubwo we na Patrice bakingirwa ikibaba.Umuturage twaganiriye tukamugira ibanga ku bw'umutekano we tuganira yagize ati"Twebwe mu mudugudu wacu turahutazwa ,ariko Gitifu w'Akagali ka Kajevuba nawe wumvise ko yavugiye mu ruhame ko hari urugomo rushingiye kubitwa abimukira n'akavukire.
Uyu muturage yakomeje agira ati"ibi bibazo byo guhohotera abaturage byigeze gufata intera bicogozwa ni uko itangazamakuru ryabikozemo ubuvugizi.Ubwo twari aho Gitifu w'Akagali ka Kajevuba yakizaga ikibazo hagarutswe ku ijambo ryavuzwe ko mu mudugudu wa Nyarubuye higanjemo iyezandonke,ivangura bigaherekezwa n'akarengane ariko yasabye ubifite kubireka inzira zikigendwa.Undi muturage nawe yanze ko twatangaza amazina ye yagize ati" Twebwe dutangazwa na Nizeyimana Patrice uvuga ko ari Perezida wa FPR yarangiza akaba ariwe ubizambya.
Ubwo twari muri Nyarubuye twahawe amakuru ko Patrice ariwe wazanye amashyanyarazi,ariko ibyo ko atabigira urwitwazo.Buri muturage yibaza niba amashyanyarazi yazanywe na Patrice ari ibikorwa rusange cyangwa niba ari umutungo we bwite?ibi byose bikorwa ntacyo Umurenge wa Ntarabana urabikoraho kandi abaturage bahora bawuregera.Amashanyarazi akaba akomeje kuzana intambara y'ubutita kuko bishyuza umuturage we mugihe aziko ifatabuguzi ritishyuzwa.
Gitifu w'Akagali igihe ajya gukemura amakimbirane yatejwe na Mihigo n'umwugirije ariwe Uwamahoro Mediatrice havutse ikibazo.Icyo kibazo cyavuzwe kuri Mihigo witwaje ko ayobora umudugudu wa Nyarubuye akagurisha isambu y'umuturage witwa Gapfizi inshuro ebyeri.Ikindi cyavuzwe ni akavuyo katejwe na Uwamahoro Mediatrice wavuze bazimura abatuye Nyarubuye igaturwa nabavuye I Burundi gusa.Ibi byiganje ahitwa Rusasa kuko abahatuye badahuza.Ibi ntabwo byari bikwiye mu Rwanda nkuru rwigisha ubumwe n'ubwiyunge.
Uwo munsi Gitifu ajya gukemura ibibazo Nizeyimana Patrice washyizwe mu majwi ntiyahagaragaye.Twegereye Ukozivuze Oscar Alias Mihigo hamwe na Uwamahoro Mediatrice ngo tugirane ikiganiro baranga ngubwo hari ababanga babateje itangazamakuru.Biteye agahinda aho bikivugwa ko hari abantu bamwe batura ahantu bakima abandi umwanya wo kugira umutekano usesuye.
Abatuye Nyarubuye uwo munsi babwiraga Gitifu ko bashaka ko abayobora umudugudu bakwirukanwa nk'uko birukanye uwa Bikamba.Amakuru yandi yakomeje kutugeraho nyuma yaho Gitifu w'Akagali ka Kajevuba akemuriye ibibazo byatejwe na Mihigo arahamyako nubu rubanda rwagiseseka batotezwa.Ibi nibyo byatumye abaturage bitabaza Guverineli Gatabazi byananiraga bikagera mu zindi nzego.
Kimenyi Claude