Hagiye gutangwa udupfukamunwa kubashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka tuzabafasha kwirinda covid -19

Kuri uyu wa gatanu  taliki 11 ukuboza urugaga rw'abikorera PSF rwashyikirijwe udupfukamunwa tungana  n'ibihumbi 11 853 tuzahabwa abashoferi barenga 1000 batwara amakamyo yambukiranya imipaka  bigize umuhora wo hagati aribyo u Rwanda, Kongo,  Kenya, Tanzaniya u Burundi ndetse na Uganda.

Utu dupfukamunwa tuzabasha gukomeza kwirinda kwandura  cyangwa kwanduzanya icyorezo cya corona virusi cyugarije lgihugu cyacu n 'isi yose muri rusange.

Ni igikorwa kitabiriwe n 'umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen, wavuze ko ashimira cyane icyo gikorwa cyo gutanga utu dupfukamunwa

Ati “Utu dupfukamunwa baduhaye tugiye guhita dushyikirizwa abashoferi ari nabo bagenerwabikorwa nta kiguzi, turatugeza ku mupaka wa Rusumo badutange.”

Ruzibiza amaze kwakira utwo dupfukamunwa, mu kiganiro yagiranye n' abanyamakuru  yavuze ko imikorere y’abashoferi byageze muri ibi bihe bya COVID-19 habaho inzitizi mu gutwara imizigo, bitewe no kwandura COVID-19.

Ati “Iki gikorwa cyo gutanga udupfukamunwa, ni kimwe mu bikorwa basanzwe bakora (Central Corridor) byorohereza abashoferi b’amakamyo kugira ngo bakomeze akazi kabo nta mbogamizi. Kugira ngo rero umuntu atongeraho ikindi giciro mu byo asanzwe arimo, kuko ubu abantu bari no mu bintu byinshi, baradufashije baduha inkunga y’udupfukamunwa 11 853 turi buhe buri mushoferi na mugenzi we baba bari kumwe cyangwa n’abadekarara bakorera mu mipaka. Ni ikintu twishimiye kandi nabo tubashimira.”

Yakomeje avugako ko uburyo bwo kwirinda bwashyizwemo imbaraga ku bashoferi bambukiranya imipaka bwatanze umusaruro kuko mbere bigeze kuba kimwe mu byiciro bigaragaramo abandura cyane COVID-19 ariko ubu bitakiri uko kandi kubahiriza amabwiriza bikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umuhora wo hagati, Dukundane Diedonne, yavuze ko nabo nk 'ishyirahamwe biyemeje gutanga uruhare rwabo kugirango abatwara ibicuruzwa binyura mu umuhora wo hagati barindwe kwandura cyangwa kwanduza abandi. 

Ati “ Turifuza ko umuhora ukomeza gukora nkuko utahagaze mu gihe cya Covid -19 ,yageraga muri ibyo bihugu hagashyirwaho ingamba zo kugabanya ingendo zijya hanze ariko abashoferi n 'abafasha babo mu kazi bakirinda birushijeho. Ibi ni ibikorwa bisanzwe bikorwa n’abantu benshi natwe nk’ishyirahamwe twiyemeje gutanga urwo ruhare rwacu, kugira ngo abantu bose batwara imizigo y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda cyangwa banyura mu muhora wo hagati babikore mu buryo bworoshye batandura cyangwa ngo banduze abandi.Tuzakomeza gukora na PSF, dushyigikira ingamba zose leta zifasha kugira ngo ubucuruzi bukomeze nta bibazo bibayemo.”

Dukundane yakomeje avugako ko kuva mu kwezi kwa gatatu kugeza ku kwa gatandatu muri uyu mwaka habayeho kugabanuka kw’ibicuruzwa byacishijwe muri uwo muhora wo hagati ariko guhera mu kwezi kwa karindwi kugeza ubu biri gusubira kugenda neza.

PSF ivuga ko guha abashoferi udupfukamunwa bizabafasha kwirinda  no kugabanuka kw ' imibare y 'abashoferi yabonekaga banduye Covid -19.

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *