Umujyi wa Kigali:Abawutuye baratakambira inzego zitandukanye kubera uko bapakirwa mu modoka z’imirenge.
Gukora icyaha no kugihanirwa bisa nkaho ntacyo byahungabanyagaho abatuye Umujyi wa Kigali,ariko muri ikigihe cya coronavirus barinubira uburyo bapakirwa mu modoka z'imirenge.
Aha buri wese aragira ati"icyorezo cya coronavirus kirashinyitse mu isi kandi hashyizweho ingamba zo kukirinda,ikibabaje ni uko bamwe bo mu nzego z'umutekano batabyubahiriza."
Inkuru yacu iribanda kubyo buri karere kavugwamo.
Abaturage bose basa nkabahuriza ku ngingo imwe yo guhohoterwa iyo bafashwe n'inkeragutabara zibapakira mu modoka zibagerekeranije.
Akarere ka Gasabo Umurenge wa Remera:Abaganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati" twebwe dutangazwa n'uburyo mu murenge wacu barajwe inshinga no kuduca amande(amafaranga) birengagiza amabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Bakomeje batuganirira batwereka ukuntu iyo hafashwe abazunguzayi,abarenze ku mabwiriza banywa inzoga cyangwa batambaye agapfukamunwa twese baturundanya mu modoka ukagirengo n'inyanya ziri mugatebo.
Aha bakomeje batangazako niba harufatiwe mu cyaha atagerekeranywa n'uwo batazi ko abantu bakwanduzanya icyorezo.
Akarere ka Kicukiro Umurenge wa Kicukiro bo batangaje ko bikomeje uko bapakirwa mu modoka bajyanwa gucibwa amande byazateza ikibazo gikaze.
Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge mu Biryogo ho byifashe nabi kuko bavuga ko bamaze guhomba kubera ingamba zo kwirinda coronavirus,ariko ikibabaje bapakirwa mu modoka batitaye ko hari itegeko ribuza abantu kwegerana.
Uwo bapakiye mu modoka y'umurenge wa Nyarugenge azira ko yarafite ishati imwe bakamwita umuzunguzayi yadutangarije ko babatwaye nabi ukagirengo n'ibishingwe bijyanywe kumenwa i Nduba.
Aba bayobozi bose nagerageje kubavugisha banga kwitaba n'uwitabye yavuzeko aza kuduha amakuru twakoze iy'inkuru ataragira icyo atangaza.
Abarebwa niryo fatwa ry'abantu bari mu modoka z'imirenge abo twaganiriye banze ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko badutangariza ko ari amabwiriza baba bahawe.
Twababajije impamvu barundanya abantu kandi bamwe mubo mu mutekano bakagenda begeranye?ikindi niba bo badatinya kwandura Coronavirus?Basubiza bagize bati"Twe twubahiriza amabwiriza ntakindi Imana niyo iteirindira.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu