Kigali ifite ibibazo byinshi Ikiruta ibindi Kavukire fata utwawe ga wimuke abimukira baje!!!!

Ibihe byuje umdendezo n’umutekano nibyo bitanga icyizere cyo gutura mu mujyi wa Kigali.Imijyi yose igira icyerekezo. Kigali irengeje imyaka ijana ibayeho.mukaruriza monica

         Meya w'umujyi wa Kigali Mukaruriza Monique

Bamwe mu bayobora Kigali  n’abayituye babanye gute?Kuki Kigali ihoramo bomboli bomboli yabimurwa nabimuka?Kigali ihorana umutuzo?Kigali ihorana ifaranga?Kigali ihorana umucyo?Kigali ihorana  ibibazo by’imyubakire?Kigali ihorana ibibazo byo gusenyerwa?Biterwa n’iki?amajyambere yihuse?kwikanyiza kwabategetsi bayo?igitugu cyabavuga ko bigererayo?igitugu cyabayiyobora?kudakunda igihugu?kwihutisha amajyambere?Kwitiranya ingoma yaguhaye no kuyobora? Bizagenda bite?hakorwa iki ngo bikemuke?uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde?Kigali tuyivuga kuva mu myaka nka 35 kugeza ubu.Abanyakigali benshi ndetse n’abaturutse ahandi mu gihugu batuye mu buryo bucucitse bagira bati:Abimukira bakunda kutubaza igihe tuzimukira? kwimuka ngaho birabaye ariko ntibibaye gusiga itongo.

gasabo meya

    Meya w'akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven

Aha rero kwimuka hari abo bireba nabandi bitareba? Uzimura kiliziya gatulika niwe nzemera?Kwimurwa cyangwa no kwimuka si uby’ubu mu murwa mukuru wa Kigali. Uko inzego zagiye zisimburana kuva kuri Leta y’abakoroni ,ukagera muri Repubulika ya mbere muri Komine Kiyovu ,ukagera muri  Komine Nyarugenge kugeza k’umujyi wa Kigali bose bagiraga ijambo ry’ibanze ariyo nti mukuke umutima uzakenera ubutaka bwawe azakwishyura.Kicukiro                       Nyirahabimana Meya wa Kicukiro

Ahandi haje ikibazo n’igihe umuturage yabariwe n’abiyita ashoramari kandi arabakomisiyoneri. Ubwo rero  amajyambere araje hatekerejweho utuye umujyi wa Kigali gusa,ese wa wundi uzava Rulindo cyangwa mu Cyanika  ya Burera mu majyaruguru ,kongeraho iya Nyamagabe mu majyepfo azatega gute taxis nagera i Nyarugenge kugirango atege imujyana i Gikondo azamenya ayitegerahe?ese wowe utanga amabwiriza akakaye kuko wicaye mu mujyi wa Kigali uziko uwakubyaye azaza kukureba?ese wihakanye ko uwakubyaye  atazagusura?muherukana akwishyurira amashuri none urarangije ubonye undi mubyeyi mu mujyi wa Kigali.

Ese wowe ugena imiturire mu mujyi wa Kigali uteganya ko wicaye mu ntizo?Hirya yejo uzabaho ute?uzamererwa ute? Intizo nirangira amazi azibuka iwabo wa mbeho. Inkuru yacu twayikuye kuba nyamujyi benshi batandukanye babandi bawumazemo imyaka irenga mirongo itanu ,yaba kavukire cyangwa umwimukira.Kigali ifite ibibazo byinshi cyangwa nabatishimira iterambere?Komini y’umujyi (Nyarugenge )yiyubakiye ibiro muri ya myaka yo hambere ,ubu irakorerwamo n’umurenge wa Nyarugenge kuko Akarere ,ariko Komine y’icyo gihe gakorera mu nyubako hamwe n’umujyi wa Kigali aribyo umuntu yakwita Perefegitire y’icyo gihe.Meya-wa-Karere-ka-Nyarugenge-Kayisime-Nzaramba

            Nzaramba Meya wa Nyarugenge

Ibyiza umujyi wa Kigali wiyuzurije inzu ihenze n’ubwo yavuzweho uburiganya bwakozwe na Ndayisaba Fidele wari meya hamwe na Matabaro umunyamabanga nshingwabikorwa  wawo. Ubu umujyi wa Kigali uhura n’akarere ka Rwamagana i Nyagasambu mu gihe umuhanzi Masabo yabihimbye 1983.Kigali y’ubu ihagaze ite mu bibazo by’insobe biyugarije? Ruswa n’igitugu n’ibyo ndwara byarwaye yanze gucika.Ubucuruzi bw’akajagali bwabaye akiziritse kugeza na n’ubu.Mu 1985nibwo amasoko ya Biryogo ,Nyamirambo,Gikondo na Kicukiro yubatswe mu rwego rwo guca abacuruza biruka (abazunguzayi)icyo gihe nabwo banze kuyajyamo.

Amasoko yarubatswe bivugwa ko nabwo habeshywe amafaranga yakoreshejwe. Ubu nabwo hubatswe amasoko ku mafaranga yabonetsemo gutekinika ,gusa ikiriho abazunguzayi bariyongereye. Abanyamujyi benshi ubu batangiye kurira ayo kwarika kubera ko amwe mu maduka yabo yafunzwe basabwa kubaka ,kandi bakaba barabuze inguzanyo..Aho ni nka (quartier commercial)ndetse na Kimihurura bita muri terrain promisse mbese twavuga ko ari abatuye segiteri Kimihurura ukuyemo Kimicanga ubu yahindutse urwuri rwabahira ibyatsi by’amatungo nabanywa urumogi ahandi usanga haratangiye gusa neza.Uturere tugize umujyi wa Kigali dufite ikibazo cy’amatongo menshi atubakwa kandi akomeje guteza urugomo .Nyarugenge:Kiyovu izwi kwizina ry’abakene imaze imyaka irenga irindwi itubakwa. Nyambirambo abaturage  bahorana ubwoba bwo kwimurwa mu buryo butunguranye.Abazunguzayi-batatse-igishoro

         Abazunguzayi bo mu karere ka Nyarugenge

Nyarugenge ifite igice cy’amanegeka ,gusa gushyira umusaraba ku nzu bwacya ukajya kuyishyuza umusoro w’ubukode kandi umupangayi yarayivuyemo n’ikosa. Umurenge wa Kanyinya na Mageragere kongeraho Kigali byitwa ko baba mu mujyi kandi batagira n’amashanyarazi kongeraho n’amazi. Aha  ho mu midugudu imwe igize umurenge wa Mageragere nta n’imihanda igerayo. Ibi rero n’ibya bibazo byugarije Kigali.Ibi bice bituwe na bakavukire ntibahabwa uburenganzira bwo kubaka ,kandi ntahandi bagana kuko ni gakondo,ikindi nta n’ubwo bapimirwa ni uko bakubaka.Ibi n’ibyaro nk’ibindi.Abashinzwe imyubakire iyo muganira bakubwira ko umujyi wa Kigali ugira udusozi duteye nabi bikica igishushanyo mbonera cyo gukata ibibanza bikaba bikigoye gutunganya umujyi mu karere ka Nyarugenge.Ubwiyongere bw ‘abaturage butajyanye n’imizamukire iboneye y’umujyi n’ubukungu bwabo bufite inkurikizi nyinshi.Usanga urubyiruko arirwo rwinganje mu mujyi kuko arirwo ahanini ruhunga imirimo  yo mu cyaro cyangwa kubera ko rwabuze icyo rukorayo. Ubu birakaze cyane kuko akazi karabuze uwakagezemo yakagezemo. Mu mujyi wa Kigali hambere hakorwaga taxis none abashoferi naba  konvuwayeri baratashye nukuvuga ko nabanyirazo batahanye. Ubu nubwiyongere bw’ubushomeri muri rwa rubyiruko twavugaga.abazungua1

                               Abazunguzayi mu isoko

Ubusesenguzi bukorwa bwerekana ko hamwe na hamwe amasambu yarashize k’uburyo n’uwashaka aho guhinga atahabona bityo rugashaka kuhabona ubuzima bwiza mu mujyi kandi n’abahamaze iminsi baramanjiriwe.Kubura akazi rero bikurura ububandi,ubwicanyi n’uburaya naho kwiyongera bikabije bituma mu mugi amacumbi n’ibyo kurya bihagije n’ibitwara abantu bibura ,n’indwara zikiyongera n’ibindi bihitana ba rubanda rugufi.Usibye ko n’imyubakire y’umugi wa Kigali itanogeye ijisho,n’ubuso bwawo buragenda bwiyongera bikabije kubera kubaka amazu k’uburyo butagaranye cyane.Ngo buri mutu arashaka Parcelle  ye da!imyubakire nikomeza uko bisanzwe umujyi uzaba umaze gufata za Musambira,Nyakariro,Musha,Gaseke na Rutongo n’ahandi.

Akarere ka Gasabo:Igice kinini n’icyaro mu myubakire ishamikiye kuri ba kavukire irangwamo ruswa cyane kandi kuhataha biragora ,aho ni nko mu cyahoze ari Komine Rutongo,Gikomero iyo uva mu mujyi wa Kigali kuko nta taxis zigerayo. Amazi n’amashanyarazi n’ikibazo kandi mu gihe Perezida wa Repubulika aba yatanze itegeko ry’uko nta muturage ugomba kutavoma amazi meza ngo abure no gucana amashanyarazi. Aka karere ka Gasabo urugomo rwabaye imihigo kuko hari igice kinini cy’icyaro bigatuma namwe mu matongo icyahoze ari CSR ubu yahindutse (RSSB) hamwe n’icyahoze ari banki y’imiturire bimura abaturage ntagahunda hakaba harabaye indiru y’ubwicanyi. Akarere ka Kicukiro nako ntaho gataniye n’utundi gusa igice cy’icyaro abasore bahindutse nzabuwande ko bamuza kubaka muri gakondo?dasso12

              Dasso ikomeje guhohotera abari  n'abategarugori

Umva ko igihugu cyacu ari gito da!Aho mu w’2050 bamwe ntituzafata ibibanza za Mugina y’akarere ka Kamonyi na Rubona ya Rwamagana niba naho tuzabihasanga ,Kamonyi  na Nyamata ho byararangiye ubu!?Uzi ubwenge kandi yishoboye yagifata ubu!Ndabwira abakiri bato !Hari ibisambu byinshi biri mu mugi byagiye bisigara ku bibanza byatanzwe cyangwa hafi y’umuhanda ,tutibagiwe na za hegitari nyinshi z’ubusitani bumwe na bumwe butajya bwicarwamo na banyirabwo!Aho hose uwahahinga imbuto ziribwa n’imboga  byakongera umusaruro aho kuba umurimbo udafite agaciro cyangwa ngo haharirwe isuri y’imyanda .Ibyakwera byose  byatuma ibiciro by’imboga bigabanyuka .Inganda zubatswe mu mujyi  nizikomeza kwiyongera nazo amaherezo zizagira icyo zihindura ku bidukikije maze zitere ibibazo kubatuye umujyi cyane cyane ko zubatse ahantu hejuru n’ibikombe (hagati y’imisozi )noneho imyuka mibi, imyotsi ,imikungugu n’imyanda bizikomokaho ntibibashe kugenda hejuru cyane mu kirere.Mbese bimera nk’imyotsi bafungiye mu nzu.

Utugezi two mu mujyi two twahindutse ikoraniro ry’imyanda .Ibyo rero nibibi kuko bishobora gutera indwara .Isuku mu mujyi iteye ikibazo kuko usanga imyanda ahantu henshi.Haba hafi y’umuhanda mu tubari mu masoko aho bituma n’aho amazi areka bigakurura imibu n’isazi bitera indwara .Za ruhurura bubatse nazo ni nkeya kandi imyanda batamo ni ikoraniro iturutse mu mujyi hagati ,ituma ziziba cyangwa zikuzura amazi n’imyanda bikarenga bikaba aribyo byatumye Nyabugogo yuzura ikamena muri Nyabarongo nayo igafunga umuhanda winjira muri Kigali .Iyo ugeze mu mujyi wa Kigali uhasanga umugabo witwa Kabulimbo uyobora abagore bakubura  imihanda nyabagendwa  bambaye utujire twanditseho inzira nziza.rwigara123

     Iyi ni inzu yahoze ari iya  Rwigara Assinapol itarasenywa

Ikibabaje ni uko hirya yiyo mihanda usanga amasazi atumuka mu gihe  hari amasosiyete amwe yirirwa ahembesha ngo atwara imyanda yo mungo zabo.Abantu bamwe zirabasenyera abandi ugasanga imyanda yabateye mu ngo itemba hejuru  y’ubutaka inuka cyane kandi ikaba yashobora no kubatera indwara.Ibyo byaravuzwe cyane mu murenge wa Muhima n’ahandi kubera umwanda uva muri Gereza 1930.Niba hari ukubungabunga ibidukikije no kurengera ubuzima kuki Gereza ya Muhima igiye kujya imena umwanda mu mugezi w’Akagera aho igiye kwimurirwa mu murenge wa Mageragere?Mu mijyi y’ahandi usanga hateyemo ibyatsi,indabo,ibiti by’imirimbo n’iby’imbuto ziribwa cyangwa  se n’ibigenewe kurwanya imiyaga ariko bigakatwa buri gihe ahanini kandi biba ari ibiti by’ubwoko budakura.I Kigali ho hatewe ibiti by’ishyamba (,gereveriya ,amasadara ,imizonobali n’ibindi).

barabiretse birakura bihinduka inganzamarumbo bimwe biba inzitane ku mihanda cyangwa hafi y’amazu.Ntabwo byigeze bitemwa cyangwa ngo bisimbuzwe ibindi. Akarere ka Gasabo umuyaga watwaye amazu ahitwa Gasanze kubera gutera ibiti bitagira umumaro.Ndetse hari inzu zagiye zisenywa nimizi yabyo Abashinzwe uby’umujyi n’abo ibyo biti bibereye mu  bibanza bakwiriye kureba uko babigenza ejo icyo kibazo kitazatubera ibamba umuyaga nkuriya ugarutse!Amazu amwe yo mu tujagari yajyanywe n’umuyaga hari nabavugako mu kuzubaka hatakurikijwe ubumenyi bw’ikirere.Abo bamenyeko umuyaga nkuriya udashobora gutegekwa.

Ni nka serwakira cyangwa Isata kandi ushobora no gusenya amazu akomeye.Ikindi kandi ntawigeze abisobanurira abantu  uko bakwiye kubigenza !ubwo se ikosa ni iryande?Ahubwo n’abubaka imihanda n’amateme  ndetse na za ruhurura mu mujyi babifitemo uruhare runini kuko amazi asenyera abantu ariho amenshi akomoka mwarabyiyumviye ku ma Radio cyangwa mubisoma no mu bitangazamakuru byandika  .Erega n’ubundi ubuze uko agira agwa neza !Ayo mazu y’utujagali bavuga amenshi ashaje ntanakomeye koko .Amenshi muri ayo yabasenyewe bakabura iyo bubaka nibo benshi rero .Ahubwo iyo berekana aho abakene batura ibibazo byagabanuka .Ninde se wanze kubaka inzu ikomeye ariko? tugomba kumenya uko tureshya ntawe uyobewe ikibazo cy’amacumbi muri Kigali?Twavugako se abasenyewe babonye isomo ry’uko umujyi wabahararutswe bagomba gusubira mu cyaro niba batabona amafaranga yo kubaka amazu akomeye?.Umwimukira niyigira iwabo mu cyaro gakondo we azerekezwa he?Ikibazo cyo kwidagadura muri Kigali nacyo ntabwo cyoroshye.

Mu mujyi hari urubyiruko rwinshi rucyeneye kwidagadura ?ntabibuga by’imikino ntaho gusomera ibitabo?aho babyinira ntaho nibindi?kandi ibyo nibura byakagombye kuba muri buri murenge uri mu mujyi wa Kigali.Naho biri kandi ni kure yababikeneye kandi batanga amafaranga menshi abonwa n’umugabo agasiba undi .Usibye ko bisanganiwe n’ibibazo byinshi abenshi bafite nagahinda ko batabona umwanya wo kwidagadura kubera ubukene kuko ntawakina afite inzara..Ntibizabatangaze rero niba hari abasigaye barwara Rubagimpande batarageza ku myaka 30 cyangwa nabatwawe n’inzoga n’izindi ngeso mbi kubera kutagira akazi.

CLUB RAFIKI  y’i Nyamirambo ni yo yonyine tugira muri Kigali itarihisha amafaranga mu kwidagadura,ariko yenda ubwo batangiye gusana ibibuga bazabikora. Ikindi kigo cy’imyidagaduro kibarizwa kuri maison de jeunne Kimisagara .Ikigo cy’imyidagaduro gifite ibisabwa ku mikino yose kibarizwa mu murenge wa Gatenga.Ibibazo by’imibanire y’abashakanye abana b’impfubyi n’ababuze amashuri ari nabo bahinduka amasarigoma bakazaba amabandi akomeye mu bihe bizaza ndetse n’ibyababuze  akazi n’abashonji byatangiye kuba inzitane mu mujyi. Uduce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali usigaye usanga abantu baryamye ku nkengero z’umuhanda kubera inzara. Abasabirizi bariyongera kandi bivugwa ko mu turere n’imirenge bagira amafaranga y’ubudehe yo gufasha abatishoboye.Ikibazo cya agisida z’imodoka muri Kigali nacyo nticyoroshye.Ibyo kandi byaravuzwe  cyane ntawutabizi keretse udasoma ,ntiyumve Radiyo ntanatembere mu mihanda!Umutekano mu mujyi nawo uracumbagira ,cyane cyane n’ijoro .Amabandi ntasiba kwiyongera kandi abashizwe amarondo akenshi usanga binyurira ahari amatara gusa ntibanyure ahatabona no hagati mu ngo usibye ko nimbeshyerwe abenshi ntamasitimu baba bafite,nta n’amasomo yo gukora irondo bahawe. Abenshi ni abakarani n’abayede .

Amwe mu makuru twakuye muri imwe mu midugudu igize umugi wa Kigali nashingiye ko bamwe mubakora irondo iyo satanu z’ijoro zigeze bashaka aho biryamira kuko baba bananiwe.. Ese bigenda bite iyo amatara azimye mu mugi hose? Umutekano uba mucye kuko abintege nke bamburwa za telephone kongeraho amasakoshi ku bagore.Imigi yose yo mu Rwanda ifite ibibazo ihuriye ho usibye ko Kigali ifite umwihariko kubera abayituye benshi .Nka Rubavu,Huye,Musanze naho bagira ikibazo cy’inzererezi zambura amatelefone byagera ku bagore ho zigasya zitanzitse. Meya w’umujyi wa Kigali azagira ibibazo bikomeye mu gihe ingengo y’imali igenerwa siporo izaba itabashije kuboneka. Aha abenshi barimo nka Mwanafunzi Albert witwarira amakipe y’umupira w’amaguru mu mufuka w’ikote rye azavumburwa ku igurwa ry’abakinnyi. Kigali rero ikomeje kugira amatongo menshi kandi atubakwa.

Ikindi kititabwaho n’iyimurwa ry’abayituye kandi ntaho baberekeza. Kuyobora umujyi wa Kigali n’icyubahiro ,gusa nanone n’igisasu gikomeye.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *