Igicu cyongeye kubudika kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara RIB yahamagaje Adeline Rwigara.

Isi tuyibamo nk'icumbi,ariko bamwe bagirengo barayigabiwe.Adeline Rwigara noneho RIB iramubaza iki?Adeline Rwigara arabazwa politiki?Adeline Rwigara arabazwa uko yarari?Adeline Rwigara arabazwa akahise?

Adeline rwigara[photo archives]

Niba Adeline yarangiye RIB kuyitaba hazakurikiraho iki?benshi mubaganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bagitangarije ko igicu cyabuditse kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara kirimo umuyaga mwinshi.
 

Hashize imyaka uwari umushoramari Rwigara Assinapol yishwe mu buryo butavuzweho rumwe.Inzego zitandukanye ziti"Rwigara yazize impanuka y'imodoka"Abo mu muryango we bati"Rwigara yarishwe"Haje gukurikiraho gusenya inzu ya Nyakwigendera Rwigara nayo butavuzweho rumwe n'abantu batandukanye.Iminsi yaje kubera mibi umuryango wa Nyakwigendera Rwigara aho Leta yateje cyamunara uraganda rwe rw'itabi kuko umuryango we waburanye werekana ko babarenganya,ko iryo deni aririhimbano.

Uko imyaka yagiye yisunika umufasha wa Nyakwigendera Rwigara ariwe Adeline Rwigara n'abana be barafashwe barafungwa.Intandaro yabaye inyota ya politiki aho Diane Shima Rwigara yashatse guhatanira kuyobora igihugu bigahinduka kwigomeka kuri FPR.inzego za Leta zinjiye kwa Rwigara zifata Adeline Rwigara n'abana be barafungwa ,ariko Anne Rwigara ararekurwa.

Adeline na Diane barafunzwe ,ariko icyaha bakekwagaho bakibaho abere barafungurwa.Kuki Adeline Rwigara yongeye guhamagazwa n'ubugenzacyaha RIB?ese ishyamba ni ryeru?Radio ijwi ry'Amerika humvikanyeho ikiganiro umuvugizi wayo avugako Adeline Rwigara yahamagajwe ntiyitabe.Adeline Rwigara nawe ati"nunamiye umugabo wanjye nabanjye bishwe"Ku nshuro ya 27 icyunamo no kwibuka byakorewe mu ngo kubera kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Isesengura riva ahizewe ngo Adeline yaba yaranenze ibikorwa bimwe bikorwa n'abanyabubasha bari mu nzego z'ubutegetsi.Abandi bati"Aho gukosora ibyavuzwe hagiye kubaho kwibasira uwanenze ibikorwa.Diane Rwigara yigeze kwandikira umukuru w'igihugu ibaruwa ,ariko ubanza ntagisubizo yahawe.

Ikindi Diane yasohoye urutonde rw'abamwe mu banyarwanda baburiwe irengero harimo Muyenzi bakoranaga politiki.Icyo cyegeranyo cyarimo abishwe harimo ise Rwigara ,kongeraho umucikacumu warindaga gereza ya Mageragere wiciwe Bugesera aragiye inka.Inkubiri ya politiki ikiza bamwe igahitana abandi.

Uko umwe abyumva,undi siko abyumva.Ibihe nk'ibi hariho abavuze ko Adeline Rwigara yarakwiye guhabwa umwanya nk'uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ,akabanza agashira ihungabana akizutaba ubugenzacyaha nyuma.Ubutabera nibwo nganzo iboneye ,ninabwo buhanzwe amaso.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *