Kampani Dukorerehamwe Ltd yaheze mu abakayirenganuye nibo bayirenganije ikaba itabaza Perezida Kagame.
Imikorere yo kwishyirahamwe ,no gukorera hamwe igiye kumara imyaka isaga 70 iri mu Rwanda.Aha niho havuye ibitekerezo byo gushinga Kampani Dukorerehamwe Ltd.
Abanyamuryango ba Kampani Dukorerehamwe Ltd bayishinze bagamije guteza imbere igihingwa cy'umuceli mu gishanga cya Bugarama giherereye mu karere ka Ruusizi mu ntara y'iburasirazuba.
Kampani Dukorerehamwe Ltd yashinzwe igamije kuzahura umuhinzi w'umuceli,doreko nabo ubwabo ar'abahinzi.Urugendo rwa Kampani Dukorerehamwe Ltd rwaje kugenda ruhura n'ibibazo.Iyi Kampani yakoze nk'uko Leta ibishyira mu mihigo bafata inguzanyo muri Banki ya Kigali .Aha rero niho hatangiye kurenganya Kampani Dukorerehamwe Ltd kuko banki ya Kigali itigeze yubahiriza amasezerano bagiranye.
Uku kutabahiriza amasezerano ya banki ya Kigali yari yaragiranye na Dukorerehamwe Ltd ,ariko Dukorerehamwe Ltd yo yari yaratangiye kwishyura ideni kuko bari bageze muri miliyoni zirenga maganane n'imisago.
Uku kutubahiriza kwa Banki ya Kigali habayeho cyamunara itubahirije amategeko,nyuma umwanditsi mpamo asesa cyamunara hiyambazwa inkiko.Dukorerehamwe Ltd yashowe mu nkiko hamwe n'umwanditsi mukuru kuko nawe yari yarezwe gusesa cyamunara.
Ubucamanza bwakoze umurimo wabwo bityo Kampani Dukorerehamwe Ltd iratsinda .Iminsi yagenwe yarageze isanga banki ya Kigali itarajuririye urwo rubanza,urukiko rwateye kashe mpuruza.
Aha niho hubahirijwe amategeko umuhesha w'inkiko w'umwuga Me Mbarushimana ahesha Kampani Dukorerehamwe Ltd umutungo wayo ugizwe n'amazu n'imashini zitunganya umuceli.
Ibyishimo bya Kampani Dukorerehamwe Ltd ntibyamaze isegonda kuko uwaruhagarariye igikorwa cyo kurangiza urubanza ariwe warukuriye Polisi mu karere ka Ruusizi Safari Christian yahise yambura ubuyobozi bwa Kampani Dukorerehamwe Ltd imfunguzo.
Aha niho yatangiriye akarengane kakorewe Kampani Dukorerehamwe Ltd kuko yaheze mu gihirahiro bakaba bibaza impamvu babuzwa umudendezo mu mutungo wabo.Uyu mutungo wa Kampani Dukorerehamwe Ltd ubu uri mumaboko ya Kiliziya Gaturika .
Dukorerehamwe Ltd ikaba yibaza impamvu SODAR ibabereye mu mutungo ,aha hakibazwa ukuntu umupolisi uyihagarariye mu karere yahaye imfunguzo SODAR?Bamwe mu baturage twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati"Twatangajwe no kubona uwakarenganuye umuturage ariwe umurenganya.
Umunyamategeko twaganiriye nawe yanze ko twatangaza amazina ye yagize ati"Kashe mpuruza ikurwaho n'iyindi kuko mu iburana bivugwa ko rutegetse ikurwaho n'indi rutegetse,aha rero kuko ntayindi yasimbuye iyahesheje Dukorerehamwe Ltd ibyo yatsindiye mu rubanza rwabaye itegeko ntawundi ufite ububassha bwo kuvogera ibyemezo by'urukiko.
Nubwo bijya bivugwa ko RDB ijya itanga icyemezo cyo kwegukana ingwate,iyo byagiye mu rukiko urubanza rukaba itegeko ibyemezo bindi biteshwa agaciro.Twagerageje gushakisha abayoboraga Kampani Dukorerehamwe Ltd ntitwabasha kubabona nituvugana tuzabagezaho inkuru irambuye.
Abari mu mutungo wa Dukorerehamwe Ltd bamenyeko ataruwabo,ariko nabo ntitwabashije kubabona.Inkuru irambuye ubutaha.
Murenzi Louis