Gakenke: Abahinzi ba kawa barakangurirwa guhinga Kawa y’umwimerere kuko ariyo ikunzwe ku isiko

Abahinzi ba kawa ngo basanga kurubu uburyo bwo kweza umusaruro mwinshi kandi mwiza biterwa n'uko bayihinga mu buryo bw 'umwimerere bigashimangirwa na bamwe mu bahinzi bajyemura musaruro wabo mu ruganda rwa twongerekawa coko rwatangijwe n'abahinzi bibumbiye hamwe mu mwaka wa 2009 ngo biteze imbere bashingiye kugihingwa cya kawa, kuri ubu ngo bakaba barabigezeho kuko intego bari bafite yo kubaka uruganda ubu rwubatswe rukaba runabafasha gutunganya umusaruro wabo wa kawa .

Bavuga ko kera hari uruganda rumwe gusa umuhinzi wasaruye kawa akirirwa ayicaranye ku muhanda ategereje umuntu uza kuyitwara, ibyo bikaba biri mu byabahaye imbaraga no kugira igitekerezo cyo kwiyubakira uruganda rutunganya kawa y'ibitumbwe rwa Twongerekawa coko.

Bamwe mu bahinzi ba kawa baganiriye n'igitangazamakuru cy 'ingenzinyayo.Com bavugako ubu umusaruro wa kawa uri kuboneka, bitewe n'uburyo bahuguwe mo bwo guhinga kawa, banishimira ko babonye uruganda rubafasha gutunganya umusaruro wabo batagiye kure.

NJYENDAHIMNA Radisilas ni umuhinzi wa kawa avuga ko umusaruro w'ubuhinzi bwa kawa wiyongereye bitewe n'uko ubu bari gufumbiza ifumbire y'umwimerere.

Ati " Umusararu uri kuboneka aho turi gufumbiriza ifumbire y'imborera kuko iyo tuyifumbije izuba rikava ntacyo bihungabanya kuri kawa, ariko inyongeramusaruro iyo izuba rivuye utarayisasiye usanga ishaka kurabirana kubera izuba. "

MUKANKUSI Athanasia ni umukozi ushinzwe ubwiza bw 'umusaruro mu ruganda Twongerekawa coko avugako umusaruro bazana ku ruganda uba wizewe kuko bafite abakangurambaga bahorana n'abahinzi umunsi ku munsi babigisha uburyo kawa yitabwaho ngo babone umusaruro mwiza.

Ati " Iyo umusaruro ugeze hano tubanza kureba ubwiza ufite ko utoranije neza, kuko abantu batugemurira kawa akenshi baba bari mu matsinda tuzineza ko bahinga kawa mu buryo bw 'umwimerere bafumbije ifumbire y 'imborera, kandi umusaruro wayo uba ari mwiza wujuje umuziranenjye inafite umwimerere. "

NYIRANGWABIJE Therese ni umuyobozi wa Twongerekawa coko akaba n'umuhinzi wa kawa avuga ko kuba uruganda rwegereye abahinzi bakawa byagabanije imvune zo kujya gutunganiriza umusaruro wabo kure kandi bakaba bari no kubereka uburyo bwiza bwo kweza umusaruro mwiza kandi ukunzwe hakoreshejwe uburyo bwo gufumbiza ifumbire y'umwimerere.

Ati ' Uburyo bwo guhinga kawa ugafumbiza ifumbire y'umwimerere bituma umuturajye atekereza kabiri uburyo yabonamo ifumbire, ndetse no korora kuko kugirango abone iyo fumbire bisaba ko yorora kuko ikawa ifumbije ifumbire y'imborera yera cyane ikanasa neza kuburyo iba ibereye ijisho niyo uhinzemo ibindi bihingwa nk 'insina usarura n'ibyo bitoki ndetse na kawa kandi n'abaguzi bakunda kawa y'umwimerere kuko iraryoha n'igiciro kikiyongera bigatuma n'abahinzi bahabwa ubwasisi bitewe n'uko natwe twayicuruje ku giciro cyo hejuru. "

Umuyobozi wa Twongerekawa yasabye abahinzi ko bakurikira inzira nziza n'ikerekezo babaganishaho na cyane ko abenshi bamaze kubyumva, bake batarabyumva nabo bazakomeza kubereka ibyiza byayo kuko ari icyerekezo kiza bari kubaganishamo gituma ikawa igira agaciro ku isoko mpuzamahanga.

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *