Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney natabare abo mu isoko rya Hakizimana Deo nabo nta bwiherero bagira.

Inkuru ziravugwa zigakingirwa ikibaba,ariko bikaza kugaragara ko bamwe mu bayobozi baba bafite inyungu kubangamira rubanda.Ibi birasanishwa n'ibyavugiwe mu karere ka Nyagatare aho Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yanenze abaturage bashaka kubakirwa ubwiherero.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence[photo archives]

Aha niho havuye bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Muhima wo mu karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali bibaza igituma Hakizimana Deo ufite isoko rya marato ritagira ubwiherero.Abacururiza mu isoko rya Hakizimana Deo usanga bijujutira kutagira ubwiherero,bigatuma bambuka imihanda bajya kubushaka banishyura amafaranga ijana.

Ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyandika,ibivuga kongeraho n'iby'amashusho ntibyahwemye kwerekana ikibazo cy'umwanda wo mu isoko rya Hakizimana Deo.Ubwo bamwe mu bacururiza mur'iryo soko binubiraga ko nta bwiherero bamwe bo munzego z'umurenge wa Muhima no mu karere ka Nyarugenge babijejeko ubwiherero bugiye kubakwa ,ariko kugeza n'ubu ntacyakozwe.Amakuru dukura ahizewe ,kandi duhabwa n'abizerwa bakorera mu mujyi wa Kigali ,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati"tariki 10 n'iya 18 habaye inama yiga ku bibazo bitandukanye bavuga no ku kibazo cy'isoko rya Hakizimana Deo ritagira ubwiherero.

Bamwe ngo bagize bati"iryo soko rifungwe rizafungurwe ryabwubatse.Abandi nabo harimo abamukingiye ikibaba ngo bavuze ko bakwihanganira Hakizimana Deo kuko abacururiza mu isoko rye bari abuzunguzayi basubira mu mihanda riramutse rifunzwe.

Akarere ka Nyarugenge kabigizemo ingufu nkeya bikibazwa mu nzira nyinshi,itonesha,icyenewabo,ruswa,n'ibindi nk'ibyo.Niba umujyi wa Kigali ushora akayabo k'amafaranga ngo hakorwe isuku kuva mu mudugudu kugera hose,n'iki cyananiranye gituma isoko marato rya Hakizimana Deo ritagira ubwiherero rikomeza guteza umwanda.

Bamwe mubacuruza muri ririya soko umugoroba iyo ugeze bihagarika ruguru yaryo ku bibati byubatse igikuta cya ruguru.Hakizimana Deo twagerageje kumuvugisha ntiyatwitaba.Ese Meya Rubingisa Prudence nawe arashaka ko Ministri w'ubutegetsi bw'igihugu Gatabazi azaza gukemura kiriya kibazo?Abakora imirimo itandukanye cyane iy'ubucuruzi bakunda kunenga abashinzwe isuku mu mujyi wa Kigali ko harabo barenganya nabo bakingira ikibaba.

Abo bireba bose bo mu mujyi wa Kigali nta numwe wigeze wemera kugira icyo atangaza ku isuku nkeya itezwa n'isoko rya Hakizimana Deo.Ubwo bazemera kugira icyo barivugaho,hakanashingirwa kuri raporo yarikozweho yavugaga rigomba gukora hubatswe ubwiherero ikaba yararigitishijwe ,hakanibazwa uwabigizemo uruhare.Inzego bireba nimwe muhanzwe amaso.
 

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *