Ferwafa n’abambari bayo nibo bahanzwe amaso ku kimenyetso cya Niyigena Clement cyahujwe ni cya Luvumbu.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza ku kimenyetso cyakozwe n’umukinnyi myugariro w’ikipe y’APR fc Niyigena Clement.Ese koko Niyigena Clement yakoze nkibyo Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon sports yakoze?Abandi bati ikimenyetso n’ikimwe ariko Niyigena Clement n’umunyarwanda nta kosa yakoze nkiryo uriya mukongomani yakoze?uko icyaha cyakorwa kose kiba kigomba guhanwa.Itererana ry’amagambo hagati y’abafana b’ikipe y’APR fc niya Rayon sports arakizwa na Ferwafa cyangwa byambuke amazi bigere muri CAF na FIFA.Kugeza ubu ikivugwa mu mbuga nkoranyambaga nicy’uko Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon sports yakoze ikimenyetso kigatangira kwamaganwa hatarashira amasaha abiri agikoze none kuri Niyigena Clement ntawuragita icyo abivugaho.Ikibazo :Nibigaragarako Niyigena Clement yakoze ikimenyetso nkicyo Luvumbu yakoze biragenda gute?Ese ikipe y’APR fc yahana Niyigena Clement ?Ese Ferwafa yahana Niyigena Clement igihano nkicyo yahanishije Luvumbu?Isesengura: Niyigena Clement n’umunyarwanda kandi ukinira ikipe y’APR fc iyoboye Ferwafa niyo ikimenyetso cyaboneka ko yigannye Luvumbu yahanishwa imikino itatu ,kuko we ataba agaragayeko yatumwe n’ikindi gihugu.Ubu rero hari benshi bategereje kureba ko abaciriye Luvumbu urubanza baza no kurucira Niyigena Clement.Kuki benshi bahuje clement na Luvumbu?kuki ntatangazo Ferwafa irakora ngo inanyomoze ibyasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye? Luvumbu yahamijwe icyaha na Ferwafa,aha hashyizweho akadomo.Ubuse umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe Camarade we arabyifatamo gute?abakunzi ba Rayon sports baragira bati”Ferwafa yatwirukaniye Cedric Hamiss kuko yatsindaga ikipe y’APR fc.Abareyo bati”ninde utazi uko birukanye Jules Ulimwengu kuko yaratsinze APR fc akayitwara shampiyona 2018/2019 ?igitegerejwe cyane n’icyemezo cya Ferwafa.

Ese koko Niyigena yigannye Luvumbu?(photo archives)

Ikindi n’uko harabaza kuvuga kuri Niyigena Clement niba yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze? Umupira w’amaguru mu Rwanda uvangwamwo byinshi biwudindiza ,aho gushaka ibiwuzamura.Ferwafa ubwayo usanga ihoramo akajagali kenshi gakorerwamo.Urwego rw’abasifuzi rutungwa urutoki kandi ikosa rikorwa n’abategura amarushanwa.Mugihe dutegereje icyo Ferwafa n’abambari bayo baza gutangaza ku kimenyetso cya Niyigena Clement,hariho abamusabura guhagarikwa igihe cy’amezi atandatu kuko ar’umunyarwanda nabwo basuzumye bagasanga yarigannye Luvumbu.Abakinnyi bitondere gukoresha ibimenyetso bikurura imvururu nkibyo Luvumbu yakoze batazubikirwa ikirenge aricyo bahahishaga.
Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *