Rulindo-Bushoki: Abahinzi ba Kawa 3740 bagiye guhabwa ifumbire y’imborera y’amazi iterwa ku biti bya Kawa ikazabafasha kongera umusaruro
Uruganda rwa Bushoki coffee company Ltd rutunganya umusaruro ukomoka kuri kawa ruherereye mu Karere ka Rulindo, umurenjye wa Bushoki, Akagali ka Mukoto ni uruganda ruba hafi abahinzi bakorana narwo mu kubazanira umusaruro wa kawa, rukabafasha gutera amafumbire n'imiti muri kawa zabo, rukanabaha abakozi babihuguriwe bakorana n'abahinzi umunsi ku munsi bakurikirana ubuhinzi bwabo bwa kawa, kandi rukaba rwarakuye mu bukene bamwe mubaturage babashije kubonamo akazi.
Bamwe mu bakoze twaganiriye bakora akazi ko gutunganya umusaruro wa kawa muri uru ruganda bavuga ko rwabakuye ahakomeye ubu bakaba babasha kwiha icyo bakeneye bagikuye mu kazi bakora.
MUHAWENAMARIYA Domina wo mu Umurenjye wa Mbogo, Akagali ka Bukuru ,Umudugudu wa Gihonga ukora akazi ko gutunganya umusaruro wa kawa muri Bushoki Coffee Company Ltd avuga ko ataraza kuhakora atabonaga ibyo kurya ubu akaba abibona abikesha akazi yahawe.
Ati," Ntaragera muri uru ruganda ntabwo nabonaga ibyo kurya, naryaga rimwe ku munsi nabwo hakaba ubwo mburara, aho ngereye hano nakoreye amafaranga mbasha kujya mu matsinda nguramo amatungo ndetse n'imirima, mva mu bukode, ubu ndaba munzu niyubakiye. "
NKURUNZIZA Jean Damascen wakoraga akazi ko guhoma amagare na moto avuga ko uru ruganda rwamuhinduriye ubuzima.
Ati " Nakoraga ibintu bijyanye n'ubukanishi ku muhanda mpoma amagare na moto, ariko nareba amafaranga nkorera nkabona kugirango nzagire icyo ngeraho bitoroshye, aho maze kubonera akazi hano nshobora gukusanya amafaranga nk 'amezi abiri nkabasha gukuramo agatungo nkashyira mu rugo, ariko nkiri ku muhanda byari byarananiranye.
UWONKUNDA Dathive ushinzwe gukora isuku muri uru ruganda avuga ko ubu abasha gukemura ibibazo atacyemuriraga ku gihe.
Ati," Mbere na mbere kubona aka kazi byatumye mbasha gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe ntawe ngoye ngo ayantangire, ndetse no mu bindi bibazo ngira aya mafaranga aramfasha, ubu singisaba isabune kuko byose mbikura hano ".
MUCYODUSENGE Jean Claude umuyobozi wa Company ya Bushoki Coffee Ltd yagarutse ku bufatanye uruganda rufitanye n'abahinzi ba kawa anavuga uburyo babafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi kugirango umusaruro w 'abahinzi wiyongere, kuko iyo wiongereye na bo nk 'uruganda bunguka.
Ati ," Nk' Uruganda tuba hafi abahinzi tukabafasha gutera amafumbire, kuko mu Mirenjye 5 dukoreramo buri Kagali tukegereza ifumbire n'imiti , tukabaha abakozi babakurikirana kugirango aho bakeneye ubujyanama babubone."
MUCYODUSENGE Jean Claude akomeza avuga umwihariko uru ruganda abereye umuyobozi rufite wo guterera bahinzi bakawa ifumbire y'imborera ariko y'amazi kugirango umusaruro w'abahinzi wiyongere.
Ati " Mu cyumweru cya kabiri cy 'uku kwezi kwa gatandatu tuzatangira igikorwa cyo guha abahinzi bacu ba kawa ifumbire y 'amazi iterwa ku biti bya kawa kugirango abahinzi babone umusaruro mwinshi ku biti byabo ndetse n'uruganda rwacu rubone umusaruro. Uwo muti tuzagenda tuwutera kuri buri giti niba umuhinzi yabonaga ibiro 5 kuri buri giti byibuze ajye abonamo ibiro 15."
Muri icyi gikorwa hazatererwa abahinzi ba kawa bagera ku 3740 bakorana n'uruganda rwa Bushoki coffee company ltd , batangirane byibuze na 1/2 cy 'abo bahinzi mu cyumweru bazatangiriramo, abazasigara nabo bazatererwa mu cyumweru kizakurikira, bakizera ko umwaka utaha umusaruro uzikuba gatatu.
Marie Louise MUKANYANDWI