Ntabikorwa byemerewe gukorerwa kubutaka buri kuri metero 50 uvuye ku nkombe z ‘ibiyaga

Abaturage bafite imirima yegereye ku nkombe z 'ibiyaga n'imigezi, Minisiteri y'ibidukikije n 'Ikigo cy 'Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA birabibutsa ko bitemewe gushyira ibikorwa mu butaka bufatwa nk 'ubuhumekero bw 'ibiyaga n imigezi kuko ari umutungo rusange wa Leta. 

Ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ibiyaga na metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi buri mu mutungo rusange wa Leta, hashingiwe ku iteka rya Minisitiri N°007/16.01 ryo kuwa 15/07/2010 rigena uburebure bw’ubutaka ku nkombe z’ibiyaga n’imigezi bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta.

Itegeko N°48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rigenga Ibidukikije mu ngingo yaryo ya  42, rivuga ko bitemewe gushyira ibikorwa by’ubuhinzi cyangwa inyubako mubutaka buri muri izo metero.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr, Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko nta bikorwa cyangwa inyubako byemewe ku butaka buri mu ntera ya metero 50 uvuye ku nkombe z'ibiyaga. 

Ati", Kereka ibikorwa bigamije kubungabunga inkombe z’ibiyaga n’imigezi, cyangwa ibindi bikorwa byemewe na Mnisitiri w’ibidukikije, kandi bigaragara ko ibyo bikorwa bitangiza ibidukikije, kandi hakaba habanje gukorwa inyigo y’isuzumangaruka (Environmental Impact Assessment) ku bidukikije”.

Mujawamariya akomeza avugako ubutaka bushyizwe mu mutungo rusange wa Leta buvugwa muri iryo teka bufatwa nk’igice gikomye. 

Inyigo yakozwe na REMA muri 2008 yerekanye ko u Rwanda rufite ibiyaga 101, imigezi 863( harimo imigezi minini 747 n 'imigezi mito 116 ibarirwa uburebure bw 'ibirometero 6462).

Mu mwaka wa 2019  na none REMA yakoze indi nyigo hagamijwe kwerekana uburyo ubutaka buri muri metero 50 uvuye ku biyaga bwakoreshwa mu kubibungabunga ariko na none Minisiteri  y'ibidukikije ibanje kubitangira uruhushya kugirango ubwo butaka bukoreshwe neza. 

Ni inyigo yakorewe ku biyaga bya Kivu, Mugesera, Muhazi, Rweru na Burera ikaba igaragaza inkombe z ' ibiyaga zikwiye kubungabungwa mu maguru mashya hagendewe ku nkombe zifite ibishanga,  zifite ubutaka buhanamye bushobora gutwarwa ni isuri ndetse nizifite ubutaka bworoshye. 

Inkombe z 'ibiyaga nk 'uko byagaragajwe niyo ngingo n 'ibice bibangamiwe bikenewe Kubungabungwa, gukorerwaho ibikorwa by 'ubushakashatsi,  cyangwa ibikorwa bizamura imibereho y 'abaturage ariko mu gihe Minisiteri y'ibidukikije yabitangiye uruhushya. 

Ikigo REMA kirasaba ubufatanye bw 'inzego za Leta,  abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n'abaturarwanda muri rusange kurushaho kubungabunga no kurinda inkombe z 'ibiyaga n'imigezi hagamijwe iterambere rirambye .

 

Marie Louise MUKANYANDWI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *