Umuryango OPF_Rwanda waje ukenewe kuko uha agaciro ururimi rw’igifaransa.
Ururimi rw'igifaransa rwageze mu Rwanda igihe cy'ingoma ya gikoloni ruhagezwa n'Abadage.
Ururimi rw'igifaransa rwakomeje gusakara mu Rwanda kugeza na n'ubu.Umuryango OPF_Rwanda(organisation pour la promotion du Francais Rwanda )watangijwe 2017ariko tariki 11/Kamena 2021 nibwo wamuritswe ku mugaragaro kuri Stade Huye,yo mu karere ka Huye.
Umuhango warimo abashyitsi batandukanye nka Kagabo Joseph waruhagarariye Akarere ka Huye,Maty Ngom waruhagarariye Ambasaderi w'igihugu cy'Ubufaransa mu Rwanda.
Nyinawumuntu Marie Goretti Umuyobozi mukuru wa OPF_Rwanda mu ijambo rye yavugiye muri uwo muhango ryatumye abenshi mubize igifaransa bakanakigisha biyibutsa bya bihe.Uyu muryango watangiriye mu mashuri nka GS Katona hamwe n'ishuri ribanza rya EP le Pigeonnier.
Ubu hashyizweho za Clubs de Francais zizajya zihugura uwariwe wese ukeneye kumenya no kuvuga ururimi rw'igifaransa.Kagabo we yakanguriye abanyeshuri kwihatira kuvuga ururimi rw'igifaransa.
Yongeye kandi guha ababyeyi bo mu karere ka Huye gufasha abana kumenya gukoresha no kuvuga ururimi rw'igifaransa.
Nyinawumuntu Marie Goretti yongeye guha ubutumwa abanyarwanda bushingiye k'ururimi rw'igifaransa ,aho yerekanye ubwiza bwejo hazaza h'umwana w'umunyarwanda waba avuga indimi zose zikoreshwa mu Rwanda.
OPF_Rwanda ikorera mu gihugu cyose.Intara y'Amajyepfo n'Uturere twa Huye na Gisagara.Umujyi wa Kigali n'Uturere twaNyarugenge na Gasabo.
Intara y'Amajyaruguru n'Uturere twa Gicuumbi na Musanze.Intara y'Uburasirazuba n'Uturere twa Kayonza na Nyagatare.
Intara y'iburengerazuba n'Uturere twa Rubavu na Karongi.Maty Ngom yahaye OPF_Rwanda inkunga y'ibitabo byanditse mu rurimi rw'igifaransa nk'inkunga y'intangiriro y'uy'umushinga uje guteza imbere uru rurimi mvamahanga.
Umwe mu balimu bari butabiriye uyu muhango aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo.com yagitangarije ko yishimye.Aha yagize ati"jyewe natangiye kwigisha 1989/1990 kandi nize mu gifaransa.
Yakomeje adutangariza ko OPF_Rwanda ije ikenewe cyane ko nabo bigisha bizabafasha gukura bazi indimi mvamahanga zitandukanye harimo n'igifaransa.
Umwana wiga muri EP le Pigeonnier yabwiye itangazamakuru ko bigaga igifaransa ariko kuburyo bishimiye ko babwiwe uburyo bazakiga bihagije.
Umusaza wahoze ar'umwalimu ku ishuli Katulika i Butare ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru tuganira yagize ati"nshimiye umuryango OPF_Rwanda uyobowe na Madamu Marie Goretti ugaruye igifaransa,ati najyaga ngira gutya nkumva abazukuru banjye ngo ntibakiga igifaransa nkibaza impamvu bagikuraho ,kandi ari ururimi rufafasha umuntu mu buzima.
Nyinawumuntu Marie Goretti Umuyobozi mukuru wa OPF_Rwanda yanatangaje ko bazakora ubugeni,ubuhanzi n'andi marushanwa atandukanye yo gufasha abavuga ururimi rw'igifaransa kurushaho kuruvuga no kurukoresha mu buryo bwa kinyamwuga.
Ababyeyi mufite abana bakiga kuva ku mashuri y'incuke kugera kuri Kaminuza OPF_Rwanda ibafitiye ibyiza byubakiye k'ururimi rw'igifaransa.
Uyu muryango OPF_Rwanda ufunguye amarembo waba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga urategerejwe ,inkunga yawe n'ibitekerezo birakenewe.
Ingenzi