Minisitiri Musafili ahejeje abanyarwanda mu gihirahiro

Kaminuza zigenga zikomeje kugira urwikekwe hamwe n’ababyeyi bari bahafite abana bigagamo.Ibi rero bigashimangirako hagati ya Minisitiri Malimba uyobora Minisiteri y’uburezi hamwe na Muvunyi  Emmanuel uyobora Kaminuza .Amakuru ava ahizewe ni uko bategetse Muvunyi Emmanuel gufungurira za Kaminuza ,none akaba atarabishyira mu bikorwa.

Malimba Papias minisitiri w'uburezi[photo archieves]
Malimba Papias minisitiri w'uburezi[photo archieves]

Ubwo twaganiraga nabamwe mu babyeyi bazimwe muri za Kaminuza zafunzwe bavugaga ko bategereje ko Minisitiri Malimba afungura ibikorwa bya FPR yafunze bigizwe n’amashuri makuru.Bantangarije ko ibyo bikorwa bigizwe nizo Kaminuza byafunzwe mu kwezi kwa Werurwe 2017 kandi ngo yafunze izigera ku icumi.Icyaje kubabaza aba banyiri Kaminuza ngo nta nimwe yafunze yarabanje kuyigira inama ku giti cye cyangwa ngo abaganirize ibibura.Abanyamuryango kimwe n’abandi baturage benshi kongeraho ababyeyi bafite abana biga murizo Kaminuza bakomeje kumutakambira ngo abafungurire ibikorwa by’umuryango  wa FPR inkotanyi none barinze batangira kwamamaza umukandida wabo Nyakubahwa Paul Kagame ntacyo yabakoreye.

Ibikorwa by’umuryango wa FPR biba ari iby’abaturage kuko ifasha umuturage kwivana mu bukene  bikaba arinayo mvugo umukandida wayo abwira imbaga iba yaja kumwamamaza harimo nabo babyeyi n’abanyeshuri bahejejwe mu gihirahiro na Minisitiri Malimba.Abantu batandukanye bakomeje kwibaza icyo yaba agamije.Abandi bati: Ubuse Minisitiri Malimba hamwe na Muvunyi Emmanuel baba barabivuzeho rumwe nababahaye umugati cyangwa intebe bicayeho?Ubwo bamwe mu banyeshuri biga murizo Kaminuza zafunzwe bakomeje kuzindukirayo bareba ko zafunguwe bagasanga urwishe ya nka rukiyirimo.Muvunyi Emmanuel nawe aho kuba igisubizo yabaye ikibazo kuko uko yari yitezwe siko bamubonye.

Muvunyi Emmanuel ushinzwe kaminuza zigenga[photo internet]
Muvunyi Emmanuel ushinzwe kaminuza zigenga[photo internet]

Abasesengura ibiri hagati ya Muvunyi Emmanuel na Milisitiri Malimba basanga uwatinya undi mu gikorwa cyo gufungura Kaminuza.Ese ubu bazafunga izi Kaminuza kuzageza na nyuma y’itorwa ry’umukandida wa FPR nyakubahwa Paul Kagame?Ababyeyi n’abanyeshuri bakomeje gutegereza ko Minisitiri Malimba afungura ibikorwa by’abanyamuryango n’abandi baturage muri rusange none icyizere cyarayoyotse. Abatanga amakuru bavuga ko ibyo bikorwa byiganjemo amashuri makuru naza Kaminuza bifunzwe hashize amezi atanu.Abo banyamuryango bakaba barakoze ibyo bikorwa mu rwego rwo kwitabira politiki y’umuryango FPR Inkotanyi kuko ishaka ko buri munyarwanda yatera imbere,ntawuhejwe ,ntawuhutajwe,ntanusigaye inyuma.

Ubu ikibazwa ni ukuntu igihe cy’amatora kigeze Minisitiri Malimba akinangiye yaranze kuzifungura.Uburero biravugwako aba banyamuryango bateze igisubizo nyuma y’amatora mu ntsinzi y’umukandida wabo Paul Kagame bakabona gufungurirwa ibikorwa yabahaye bigizwe naza Kaminuza.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *