Umuhanzi ntapfa aratabaruka:Laguere Jean de Dieu indilimbo ze ziracyakunzwe.

Ibihangano by’umuhanzi Laguere Jean de Dieu biracyakunzwe mu ngeri zose haba mu bato n’abakuru.

Umuhanzi Laguere Jean de Dieu [photo archives]
Amateka y’umuhhnzi Laguere Jean de Dieu ni menshi kandi mu bihangano yabaye indashyikirwa.

Birumvikana amazina ye arumvikanisha ko yavutse mu 1960.

Laguere yavukiye I Ngoma yo muri Astrida.Imyaka yakurikiyeho haje kuba Komine Mukura ya Perefegitire Butare.

Umuryango we wakomokaga mu Bufundu ubu n’Akarere ka Nyamagabe ni naho umubyeyi we atuye(maman we)Umuhanzi Laguere Jean de Dieu yatangiye ibyo guhanga mu kigo cy’Abasuguti Ngoma ya Butare.

Umugabo Ntawuyirushintege Boniface waruvuye muri orchestre salus yo muri Kaminuza yarimo Munyambuga Deo Alias Malumba nawe waje kuzira impanuka y’imodoka amanuka Shorongi.

Uyu nawe umuziki we uracyakunzwe na Masabo Juvenal Nyangezi.

Boniface (Bonintage) Amaze guhura na Laguere Jean de Dieu,Bikorimana Andre, Samputu Jean Paul,Mukasa Heri,Uwiragiye Calixte,Mathias na Mihigo Francois Alias Chouchou bakoze orchestre Nyampinga mu njyana zari zigezweho.

Ubwo ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com cyaganirga n’umuhanzi Samputu Jean Paul wabanye na Laguere Jean de Dieu yagize ati”Umuhanzi Laguere yanyigishije gucuranga gitari,yanyigishije gukora umuziki mu rwego ruhanitse kugeza no ku ntwatwa.

Ibihangano byatumye umuhanzi Laguere amenyekana muri orchestre Nyampinga ni:Suzuki,Ndababaye cyangwa akajeve k’I ,Ngoma,Mwamikazi,Eugenia,Siribateri,Girimbabazi,yafatanije na Bikorimana mu ndilimbo :Ingendo y’Abeza,Amabanga y’Intore.

Orchestre nyampinga yaje gucikamo kabili.Igipande cya Boniface aherekejwe na Samputu Jean Paul,Mihigo Francois Alias Chouchou ,Mukasa berekeje Kigali.

Laguere na Bikorimana basubiye muri SFC bashinga orchestre Impesa bahimba,Impfubyi itagira kirera,iyo manzi.

Umuhanzi Laguere Jean de Dieu guhera 1985 yatangiye gukora akazi ko gutwara Moto.

Imyaka yakurikiyeho yaje gutwara imodoka ya Kaminuza y’u Rwanda Ruhande.

1992 mu kwezi kwa Kanama nibwo Rurema yakuye Laguere ku isi y’Abazima.

Abahanzi bo hambere baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com batangaje ko mu bahanzi babayeho mu buryo buhanitse mu muziki Laguere Jean de Dieu yabaye umwe muribo.

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *