Mu Burasirazuba ubushakashatsi bwagaragaje igitera abangavu guterwa inda z’imburagihe
Bimwe mu bituma abangavu babyara imburagihe harimo amakimbirane yo mungo ubukene, kutanyurwa nibyo babona iwabo n'ibindi bitandukanye, ibi ni ibyavuye mu Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gatsibo na Nyagatare mu ntara y'Uburasirazuba.
Utu turere ni tumwe mu tugaragaramo umubare mu nini w 'abana babyara bakiri bato bikabaviramo no kuba batakomeza amashuri yabo .
Ubu bushakashatsi bwakozwe n'umuryango Empower Rwanda hagamijwe gushaka amakuru ku kibazo cy 'abana b'abangavu baterwa inda, n'ingaruka bibagiraho hatirengagijwe imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusanjye.
Urugero nko mu mwaka wa 2018 imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko Akarere ka Nyagatare kazaga ku isonga aho kari gafite abangavu 1,465 batewe inda, kagakurikirwa na Gatsibo yari ifite 1,452.
Ibi byatumye hakorwa ubushakashatsi bugamije kurebera hamwe intandaro y’iki kibazo, bwagizwemo uruhare n’umuryango ‘Empower Rwanda’, bukorerwa ku bana bafite hagati y’imyaka 13 na 20, aho bwerekanye ko abakobwa benshi baterwa inda baba bafite imyaka iri hagati ya 16 na 18.
Hagaragajwe ko bimwe mubituma abana baterwa Inda z'imburagihe bakiri bato, harimo ubukene bwo mu miryango bakomokamo , kuko abana benshi baterwa inda bakomoka mu miryango ikennye, hakaba n'amakimbirane yo mu miryango, nayo ni kimwe mu bituma ababyeyi batabonera umwanya abana wo kubaganiriza kubijyanye n'ubuzima bw 'imyororokere bityo n'ababashuka bagasanga abana nta makuru ahagije babifiteho.
Kuba abana batanyurwa n'ubuzima babayemo iwabo nabyo biri mu bituma bashukishwa ibintu n'ababasambanya, kuko usanga bashaka kuba mu buzima burenze ubushobozi bw 'ababyeyi babo, ndetse mu bindi byagaragajwe ni uko abo bana baterwa inda zitateganyijwe abenshi nta makuru baba bafite n'uko bakwirinda mu gihe cy 'imibonano mpuzabitsina .
Abana baterwa inda bakiri bato bagaragaje ko nyuma yo guterwa inda imiryango yabo ibatererana bakaba nk 'ibicibwa bikaba byatuma basubira muri za ngeso mbi.
Komezusenge Lea ni umwana wahohotewe avugako mu bibazo bahura nabyo harimo no guhabwa akato rimwe na rimwe.
Yagize ati ", Ibibazo dukunze guhura nabyo nkuko bigaragara abana twabyariye mu rugo, ni ugutabwa n'ababyeyi cyangwa se kuduha akato bakatwirukana tukajya kwicumbikira tukibeshaho, cyangwa se waba uri mu rugo ababyeyi bakagutoteza bakubwira nabi rimwe na rimwe bagucyurira ugasanga ubayeho mu buzima bwo guhangayika. "
Iradukunda Adelphine nawe ntajya kure y'ibyo mugenziwe avuga kuko bahuriza ku kibazo cyo gutotezwa n'imiryango bakomoka mo.
Yaguze ati, " Ibibazo duhura nabyo ni ugutotezwa n'imiryango tuvukamo ababyeyi ntibadukunde nk'uko badukundaga mbere ikibazo kitarabaho. "
Kabatesi Promise Olivia uhagarariye Empower Rwanda avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwari uburyo bwo gushaka amakuru ajyanye n'uko bihagaze muri iyi minsi.
Yagize ati ", Twashakaga kureba rero uko bihagaze kugirango umushinga nujya gutangira tumenye aho usanze ibintu biri, tumenye aho dushyira imbaraga kugirango dukemure ibibazo bijyanye nogutera abana inda zitateganyijwe."
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary, yavuze ko ubushakashatsi babagaragarije ari intwaro igiye kubafasha mu bukangurambaga
Yagize ati ", Batweretse igituma abana bacu batwita imburagihe, harimo ubukene ko akenshi abo mu kiciro cya 1 n'icya 2 aribo bagaragara batwite, ibibazo by'amakimbirane mungo, kutanyurwa kw 'abana kuko iwabo babayeho byose tukaba tugiye kubishingiraho mu bukangurambaga tubarinda inda zimburagihe. "
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Murekatete Juliette, nawe yavuze ko bashingiye ku makuru ubushakashatsi bubahaye bagiye gukorana naba bana kuko babukoraga ariko ntajwi ryabo ririmo.
Yagize ati ", ubwo hatangijwe umushinga wo kuvuga ngo" ijwi rye uburenganzira bwe "umwana akaba azi kubivuga akavugisha ukuri, biradufasha mu bukangurambaga bwa tujyanemo dufatanye tujyanemo n'ababyeyi nk 'uko tujyanamo n'izindi nzego. Abana bagaragaje ko babyumvise igisigaye ni ukubyumvisha ababyeyi bakongera bakabagarura mu muryango. "
Utu turere twiyemeje gufatanya n'inzego z'ubuyobozi n'ababyeyi gukumira inda ziterwa abangavu.
MUKANYANDWI Marie Louise