Murukiko urugereko rwa Nyanza:Abitajwe gushinjura Urayeneza Gerard barivuguruje kugeza naho bahahamutse.

Ibihe bihisha ukuri,cyangwa bigahishura ikinyoma byahurira murukiko kimwe muricyo kikiherekeza amafaranga ngo kizatsinde ikindi.Ukuri ntikwigurisha,ariko ikinyoma kiratinda ntigihera.

Urayeneza Gerard[photo archives]

Inzirakarengane z'Abapasiteri n'imiryango yabo igera kuri mirongo inani na batatu (83)niyo ikomeje kubazwa Urayeneza Gerard nabo bafunganywe.

Iminsi ibiri tariki ya 10 Kugeza 11 Ugushyingo 2021 murukiko urugereko rwa Nyanza haburanishijwe urubanza ubushinjacyaha buregano Urayeneza Gerard na bagenzi be ibyaha byo guhisha no guhakana ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi. 

Intangiriro y'iburanisha ry'urubanza rwa Gerard Urayeneza na bagenzi batangiye bakekamo ruswa,nayo ntijya yihishira iba ivugije ubuhuha.
Uru rubanza baburanaga ubujurire kuko urukiko rwisumbuye rwa Muganga rwali rwahamije Urayeneza Gerard igifungo cya burundu,kuko Ubushinjacyaha bwabashinjaga Urayeneza Gerard kuba icyitso,guhisha ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi,gutunga imbunda,kuziha umuryango we kongeraho abakozi be (abazamu).

Abatanga buhamya bashinja Urayeneza Gerard na bagenzi be  bavuzeko bamubonye ajya mu nama zateguraga ubwicanyi ,bukaba arinabwo bwishe Abapasiteri n'imiryango yabo ,kuba Urayeneza Gerard yarabaye icyitso mu bwicanyi no guhisha ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi.
Ikindi cyaha cyarezwe Urayeneza Gerard nabo bareganywa harimo guhisha nkana imibiri y'abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi yari mubitaro bya Gitwe,kongeraho umubili wa Nsengiyumva Ephrem wabonetse mu marembo ya ESAPAG.
Abatanga buhamya bashinjura Urayeneza Gerard na bagenzi be urukiko rwatangiye rwumva uwitwa Musoni Jerome.

Mu mvugo za Musoni Jerome zagaragayemo imvugo zo guhuzagurika yatangiye agira ati"Niboneye Mugenzi Charles murumuna wa Gerard Urayeneza waje yivuga imyato mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi azanye inkoko aje kuyokesha, kongeraho ko ariwe watwaraga imodoka ya ESAPAG ,kandi ariyo yatwaraga abapasiteri bajyanywe kwicirwa ku Gatovu.
Musoni Jerome murukiko yakomeje abwira urukiko ko inyandiko yanditse ishinjura Urayeneza Gerard atayemera cyane ko no mubungezacyaha yabibajijweho.Musoni  Jerome yakomeje abwira inteko iburanisha ko inyandiko yandikiwe no kwa Gerard Urayeneza ,kandi ko atayemera
Musoni Jerome imbere y'inteko iburanisha yaranzwe no guhuzzagurika kugeza naho ananirwa gusobanura inyandiko yiyandikiye.
Umutanga buhamya wa kabili:Ngendahayo Deny Alias Sadamu mbere yuko ajya imbere y'inteko iburanisha yari yakemanzwe.
Ikemangwa kuri Sadamu ryaterwaga nuko yari yitezweho gushinjura Urayeneza Gerard ntabe ariko abikora.Abari mu cyumba cy'iburanisha babonye Ngendahayo Alias Sadamu yivuguruza hashingiwe kubyo yari yaravuze murukiko i Muganga.Inteko iburanisha yabajije Sadamu Notaire wamusinye ibaruwa?

Sadamu yasubije ko atamuzi,Inteko iburanisha yongeye kubaza Sadamu aho yakuye amafaranga yo kujya gusinyisha ibaruwa kwa Notaire?Sadamu ati"jyewe mba mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe Notaire simuzi kandi n'amafaranga yaranzwe no kwa Gerard Urayeneza.Icyabaye gushinjura abafunze cyabaye kubashinja.

Ibi byagaragaye kuri Munyaneza Emile Alias Pfumukel waje guhabwa inshingano zo gutegura abagombaga gushinjura.Urubanza rusojwe nibwo Munyaneza Emile Alias Pfumukel bamwatatse bamwereka ko yakoze amakosa.Icyakurikiye Munyaneza yahahamutse kugeza ubwo inzego z'umutekano zahise zimufata zikamushyira mu nzu kugirengo atuze narangiza atahe.


Umwe k'uwundi mubakurikiranye iburanisha aganira n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko batangajwe nabazanywe gushinjura,ahubwo bakivuguruza,ahubwo bakikoma inzego z'umutekano n'iperereza ko zabashimuse.

Abandi nabo baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo ariko bakangako twatangaza amazina yabo bagize bati"Kuva jenoside yakorewe abatutsi yatangira kwibuka ku bigo bimwe na bimwe hakajyaho ibirango,mubigo bya Urayeneza Gerard ntabyigeze biharangwa.Abagiye batanga icyo gitekerezo yahitaga yirukanywa.Urayeneza Gerard ari mubatangije ishuri ryigenga ryisumbuye.Buri wese ategereje umwanzuro w'urukiko.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *