Intara y’Amajyepfo :Dr Frank Habineza naramuka atsinze amatora ibikorwa remezo biziyongera mu karere ka Huye.

Mu gihe urugamba rwo guhatanira kuyobora u Rwanda rugeze aho buri munyarwanda agomba kwihitiramo,aya akaba ariyo mahame ya Demokarasi.

Mu Rwanda harakorwa ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu n’inteko ishingamategeko,muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza hari imitwe ya politiki ibiri FPR Inkotanyi na Green Party ndetse n’umukandida umwe wigenga

Kucyumweru tariki 30 Kamena 2024, ku munsi wa 9 wo guhatanira umwanya w’Umukuru w’igihugu mu intara y’Amajyepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura niho Umukandida Dr Frank Habineza ari kumwe n’Abadepite be 50 nabo baharanira Inteko nshingamategeko b’ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party aho bibukije abaturage bo mu karere ka Huye ko ibyiza biri imbere kuko nahahoze gereza ifungirwamo abantu habaye isoko rikorerwamo ibikorwa byo kwiteza imbere.

Dr Frank Habineza yagize ati:” ubushize mu tugirira icyizere tukajya mu nteko twaberetse ko ibyo twabijeje twabikoreye ubuvugizi hari byinshi twakoze harimo kugabanya umusoro w’ubutaka, kuzamura umushahara wa mwarimu, gushyiraho ifunguro ry’abana ku ishuri,imihanda twagiye dukora ubuvugizi ikubakwa iri soko nitwe twarikoreye ubuvugizi rirubakwa kandi mu buryo byiza bugezweho n’inde wari uziko ahari gereza nk’iriya hajya isoko ryiza gutya byose byabaye ari uko mutugiriye ikizere,ubu noneho nimwongera mukatwereka ko dufatanyije mukadutora kumwanya w’Umukuru w’igihugu tuzakora byinshi tuzazamura umushahara wa mu ganga,tuzaca akarengane iriya minsi 30 y’igifungo iveho burundu,tuzakuraho umusoro w’ubutaka burundu ibyo byose tuzabigeraho ari uko dufatanyije muri byose tubizeza ko ibyiza biri imbere.”

Ishyaka Green Party ryahisemo ikirango cya Kagoma kuko itajya ipfa. ( Ingenzi Photo )

Hon. Dr. Frank Habineza akaba n’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushinga ishyaka yagikuye mu karere ka Huye, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’Igihugu kandi ko nk’umuntu wari umunyamakuru mu kinyamakuru cyitwaga Umuseso akaba yaragiraga ibitekerezo byinshi bituma yumva ko hari umusanzu yatanga ku gihugu, nibwo muri 2002 igitekerezo yakigejeje kubakuru ariko bamubwirako ataragira ubushobozi bwo gushinga ishyaka muri 2007 nibwo yaje gufata icyemezo ntakuka ntawe agishije inama Iararishinga riza kwemerwa nk’umutwe wa Politiki muri 2013.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green Party bikomereza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ku wa mbere tariki 01 Nyakanga 2024.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *