Gitwe ya Ruhango abarokotse jenoside yakorewe bamaganye ibihuha biyobya uburari kuri dosiye ya Urayeneza Gerard.

Urayeneza Gerard (photo archives)

Umwe k'uwundi bakomeje kwamagana ibihuha by'agatsiko ka Gerard Urayeneza kwirirwa gatuka FPR kanatoteza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Ibi byatangiye aho hatangiwe amakuru yuko mu bitaro bya Gitwe hari ibyobo birimo imibili y'Abatutsi bishwe muri jenoside bakajugunywamo.

Iyi ni nayo dosiye yatumye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ruhamya Urayeneza Gerard icyaha agahanwa igifungo cya burundu.

Amakuru azunguruka kuri za murandasi nahakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.Ubwo mu bitaro bya Gitwe batabururwaga abatutsi bahiciwe basanze barashoyemo itiyo y'amazi w'umwanda ,ibi byashenguye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi cyane ko,ibi byakozwe kugirengo imibili yizo nzirakarengane.

Icyatunguranye n'uko izo nzirakarengane zishwe urwagashinyaguro imwe mu myambaro bari bambaye bicwa yamenyekanye.

Undi wavuzwe ni Mugenzi Charles murumuna wa Urayeneza Gerard watwaye abatutsi bakajya kwicirwa ku Gitovu mu nkomero hafi yahahoze ibiro bya Komine Murama.

Ikindi gikomeje kuvugwa n'uko abana ba Gerard n'abazamu be bavuzeeho gukora ubwicanyi bwakorewe abatutsi,kuko bari bafite imbunda bahawe na Urayeneza.

Niba abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nabatanze ubuhamya bushinja Urayeneza Gerard n'agatsiko ke batotezwa ,inzego nizihagurukire umutekano wabo.Uwo bireba natange igisubizo ,kuko harabatangihe kugenda bivuguruza.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *